Pam Rwanda ikomeje urugamba rwo guhindura imyumvire n’imitekerereze y’abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange, Diaspora na yo yiyemeje kudasigara inyuma kuri ibyo byiza.
Mu rwego rwo kubaka umuryango nyafurika ufitiye umunyarwanda akamaro, umuntu ushinzwe PAM ku rwego runaka ni na we wajya yita no guteza imbere cyangwa kuganira n’abashinzwe bose guteza imbere “Ndi Umunyarwanda” kuko biruzuzanya.
Ku rwego rw’igihugu rwa PAM ntacyo byaba bitwaye habayeho Komiseri ushinzwe PAM muri Diaspora noneho akajya afatanya n’abandi ba Komiseri.
Pan African Mouvement (PAM) Rwanda ni umuryango watangijwe n’inama nkuru yawo tariki ya 23 Mata 2015.
Umukuru wayo w’ikirenga mu Rwanda ni Perezida wa Republika y ‘u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.
PAM Rwanda ifite inzego ziyibora kurwego rw’igihugu ndetse no kunzego z’ibanze kugeza kunzego z’uturere tutibagiwe n’ibigo by’amashuri hirya no hino hose irahari.
Urwego rukuru rwayo ni inama nkuru y’igihugu. Chairman wayo mu Rwanda ni Nyakubahwa Musoni Protais.
Mu migambi ya PAM Rwanda y’ibanze harimo guhindura imyumvire n’imiteketereze y’abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange, bakunga ubumwe kandi bagaharanira kwigira no kwiteza imbere, bakubahana, n’ibindi n’ibindi. Ibyo byose bakabigeraho mubwigenge bwabo biyumva nk’abanyafurika.
PAM Rwanda ifite ibikorwa binyuranye bijyana na gahunda z’igihugu kandi zigera mu buzima bwa buri munsi bw’umwenegihugu.
Igikorwa giherutse kuba ni igihe bizihizaga umunsi mukuru wa Africa Liberation Day.
Ku bijyanye n’imyubakire ya PAM kuva hasi kunzego z’ibanze kugeza kunzego z’uturere n’igihugu, nu Rwanda ihagaze neza cyane.
Diaspora rero kubera bisanzwe bimenyerewe ko ari intara ya gatandatu mu zigize u Rwanda, bikwiye kuba ngombwa ko PAM Rwanda na ho ihagararirwa uko bikwiye.
Nibyiza ko PAM igaragara iruhande rw’amashyirahamwe yose y’abanyarwanda bari muri Diaspora n’amashami yayo mu bihugu byose Diaspora ihagarariwemo.
Ku buhamya kubijyanye n’inyota ya PAM iri muri Diaspora, njyewe nk’umwe mu banyarwanda bagize Diaspora nyarwanda na nyafurika iba hirya no hino ku isi;
Na none njyewe nk’umunyafurika wabaye Perezida w’amashyirahamwe y’abanyeshuri b’abanyafurika muri kaminuza mu Bubiligi, kuko nabaye “President Fondateur du Cercle des Etudiants Africains de l’Universite Libre de Bruxelles” yari yemewe na ULB ndetse nkaba narabaye na “President fondateur wa Cercle des Etudiants Rwandais de Belgique et leurs Amis” nayo yari ifite ikicaro kuri ULB kandi nayo yemewe na Universite ULB;
PAM ku bigo by’amashuri muri diaspora nyarwanda na nyafurika ni ikintu kiri ngombwa cyane ndetse kutabikora cyangwa ngo icyo kintu kigerweho navuga ko ari uguhemukira urubyiruko rw’abanyarwanda n’abanyafrika muri rusange.
Ubuhamya natanga nk’umuntu wabayeho ngerageza guteza imbere Ubunyarwanda (kumva uri umunyarwanda) hamwe no guteza imbere kuba umunyafurika no kwishimira ko uri umunyafurika, ni uko abana bavukira hanze bakomoka ku banyarwanda cyangwa kubanyafurika muri rusange, usanga bafite ingorane zo kubura ibibaranga bihagije muribo byatuma biyumva nk’abanyarwanda cyangwa abanyafurika.
Ndetse intambara ya mbere ababyeyi barwanira abana babo ni uguhangayikishwa no guha abana babo uburere bujyanye n’umuco wa kinyafrika cyangwa uw’igihugu bakomokamo.
Kuri iyi ngingo ku rwego rw’ibigo by’amashuri ya kaminuza n’ayandi yose ahaba abanyarwanda n’abanyafurika, PAM irakenewe cyane ndetse kutahaba kwayo byangiza imiryango nyafrika kuko hari generations zitagira ayo mahirwe yo kumenya, gucengerwa no kwishimira ko ari abanyafrika kuburyo bukwiye.
Ku bijyanye no kurwego rwa diaspora ku bantu bose, ku myaka yose, PAM ihafite akamaro k’ibanze cyane kuko iyo witegereje usanga Diaspora Nyafurika ifite uruhare rukomeye cyane murugamba rwo kwigira kw’Afurika kuganisha ku bwigenge bwayo nyabwo mu nzego zose z’ubuzima bwa buri munsi.
Nk’uko nkunze kenshi kubigarukaho, diaspora ikora byinshi birimo umurimo wo kuba ba ambassadors bahora bari amaso kandi bakaba n’amaboko ndetse bakaba n’inkingi z’iterambere ry’ibihugu n’umugabane w’Afurika bakomokamo.
Ku rwego rw’ubukungu, abagize Diaspora ni bamwe mu bashoramari bakomeye umugabane w’Afurika ufite kuko benshi basubira iwabo bagashinga imishinga mito n’iminini maze bagahanga akazi bakazamura n’ubukungu bw’ibihugu bakomokamo.
Abagize Diaspora nyafurika kandi ni abantu binjiza amafaranga y’amahanga bita amadevise muri Africa ku buryo bafite uruhare runini mu iterambere ry’ibihugu bigize Afurika.
Ku rwego rw’ubumenyi n’ikoranabuhanga, diaspora nyafurika ni inyanja ibihugu byose by’Afurika bivomamo abakozi n’abanyabumenyi igihe bikeneye abakozi n’abayobozi bafite ubumenyi bukenewe mugukorera Afurika kugira ngo bunganire bagenzi babo batuye muri Afurika.
Abanyafurika ni lobby ikomeye kandi bakaba umuyoboro wo gutanga no gukwiza information.
Ku bijyanye n’umuco n’ibindi, abagize diaspora nyafurika ni intumwa n’abasakazabutumwa bahoraho b’ibihugu bakomokamo ku buryo usanga bahagarariye imico yabo ya kinyafurika aho bari ndetse bakagerageza kuyubahisha no kuyiteza imbere.
By’umwihariko, Diaspora nyafurika ni amaso kandi bakaba amatwi n’inkingi za mwikorezi mu kumenya imico y’abanyamahanga no gutanga amakuru n’ubumenyi bumurikira kigikwiriye gukorwa cyazamura abanyafurika baba muri Afurika.
Diaspora Nyafurika ni umuyoboro w’itumanaho n’ikangura igihe Afurika iba irimo ibwira amahanga.
Njye nsanga na none Diaspora nyafurika ari inkingi ituma abanyafurika batisuzugura igihe bahuye n’abanyamahanga kuko mu mahanga abanyafrika ba diaspora babamo usanga bubashywe kandi biyubashye ndetse ugasanga abenshi baba bariteje imbere kuburyo biba isomo kubandi banyafurika bikababuza kwisuzugura ndetse bikaba n’isomo ku bihugu byabakiriye.
Igihe rero waba wubatse PAM ikomeye muri diaspora, byafasha Afurika kureka gukomeza kubaho ari ivomo ndetse n’akarima gasahurwamo n’abanyamahanga.
Ku bijyanye n’ejo hazaza ha PAM, kubera ko inkingi ya mwikorezi ya PAM ari uguhindura imyumvire y’abanyafurika bose kandi bakunga n’ubumwe, ibyo bizatuma abanyafurika bari basanzwe bahora bateze amaboko basaba abandi nabo bagatera ivi, PAM izatuma bagera ku ntambwe bihagararaho kuko ibyo bitanga icyuho cy’abaje kubayobora no kubaryanisha kugirango babone uko babacuza ibyabo.
Icyo umuntu atashidikanyaho ni uko bigaragara ko PAM nayo iri mubazafatanya n’izindi gahunda mu kunganira Afurika mu kwivanamo isabiriza n’ibyitwa inkunga bashukishwa ahubwo bakabisimbuza business n’ihererekanya n’amahanga rifitiye inyungu Afurika.
Ikindi bizazana nuko ubukungu n’ikoranabuhanga by’Afurika bizatezwa imbere bikava ku rwego ruciriritse bikajya ku rwego rw’uko umutungo kamere w’Afurika utunganyirizwa muri Afurika noneho ukagurishwa hanze ari ibintu bitunganye kandi bishoboye guhangana n’ibikorerwa mu mahanga.
PAM izateza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu biyigize maze bireme isoko rinini riteza imbere abanyafurika mbere y’abandi aho guhinduka isoko riteza imbere abanyamahanga noneho abanyafurika bakagenerwa imiranga.
PAM ku bireba «African Union» iyo witegereje usanga ari inkingi yayo ikomeye ndetse ikaba n’imwe mu nkingi zayo za mwikorezi kuko iri muri gahunda zigamije kubaka umunyafurika nyawe muzima.
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 21/09/2018
RUTAYISIRE Boniface
Tel: +32 466 45 77 04 (WhatsApp)