Ubwo Perezida Paul Kagame yarahizaga abagize guverinoma nshya, yabakanze ahakomeye ubwo yatungaga Minisiteri zimwe urutoki avuga ko abaziyobora badakorana bikaba intandaro y’umusaruro muke.
Ubusanzwe imbwirwaruhame ya Perezida Kagame rirangwa n’amashyi menshi aba ahabwa n’abari kumwe nawe, ariko ku wa 31 Kanama 2017, mu ijambo yagejeje kuri guverinoma nshya yababwije ukuri kudaciye ku ruhande, atangira gutunga urutoki abadakora neza, n’ubwo basubiye muri guverinoma, abasaba guhindura imikorere na ho ubundi bitazabagwa amahoro.
Yagize ati “Nabonye hano hari za Minisiteri zirimo aba Minisitiri batatu (umwe, n’abanyamabanga ba Leta) mukaba muri aho mutaganira ugasanga ukwezi, amezi atandatu, umwaka, basa nk’aho badakorana. No kuvugana bikaba ari ikibazo. Bari mu nzu imwe bayobora Minisiteri imwe ariko ubwo rero birumvikana, niba ba Minisitiri batatu batavugana ubwo bavugana n’abakozi babo?”
Akomeza agira ati”Mbivugiye aha mu ruhame kuko ntabwo tutabivuga. Twabivugiye mu mwiherero, imyiherero muzi ibaye uko ingana. Nta nama ya leta turangiza ibyo tutabivuze. Nta ruhame nk’uru bitavugwamo, nagira ngo mbisubiremo n’uyu munsi ubutaha ubwo ni ukuzavuga amazina dufata n’ibyemezo.”
Perezida Kagame ntiyatinze ahubwo yahise avuga amazina amwe bishobora kuba byaratumye bikanga. Ku ikubitiro yahereye kuri Minisiteri y’ubuzima asaba abayobozi bayo ko babanza kwivura mbere yo kuvura abandi, akurikizaho Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, ageze kuri Minisiteri y’ibikorwaremezo yibaza uburyo umuntu ahabwa isoko ryo kubaka umuhanda ufite ubugari bwa metero indwi akubaka eshatu bakawakira kandi aribo bashinzwe ku bikurikirana. Minisiteri y’ubutabera yayibajije impamvu hari abantu benshi bajujubya umutungo w’igihugu bagakomeza kwidegembya kandi hari amategeko.
Mu ijambo yagaragaje kandi ahamubabaje agira ati “Ibyo batuzuza ni ibintu byoroshye ariko kandi bifite ingaruka ziremereye.” Yongeraho ko hadakenewe inkunga z’amahanga kugira ngo abantu bakorane.
Nyuma y’iri jambo wakwibaza uko imitima y’abagiye muri Guverinoma yateraga ndetse n’icyo bagiye guhindura dore ko abenshi cyane cyane abatunzwe agatoki n’ubundi basanzwe muri Guverinoma. Ariko kandi umuntu ntiyabura kuvuga ko imbere h’aba bayobozi hatoroshye bitewe n’iri jambo rikomeye rya Perezida wa Repubulika. Uzabona bidahura akwiye kujya asezera atarasezererwa.
Rene Anthere Rwanyange
