Umuryango wa Habimana Vianney na Mukasibo Valeria, bitangira ubuhamya ko ubuzima bwabo bwari amakimbirane, ariko umurima w’imboga za Dodo ubabyukiriza urukundo.
Ni mu mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera. Umuryango wa Habimana na Mukasibo ufite abana batanu. Bitangira ubuhamya ko bari barahindutse ba ruvumwa kubera amakimbirane yahoraga mu rugo rwabo.
Habimana yemeza ko ubuzima bwe bwari ukwibera mu kabari anywera amafaranga yakoreye, kandi yataha akarwana n’umugore. Yageze igihe yumva yatandukana na we.
Mukasibo avuga ko yifuje gutandukana na Habimana akaba ukwe kuko yumvaga ubuzima bwe bugeze habi. Igitekerezo cye cyaciwe intege n’amahugurwa yahawe, atangira guhinga imboga no kwizigamira binyuze mu matsinda.
Imboga ze za Dodo n’Imbwija zatumye mu rugo hinjira amafaranga, atangira kugurira imyenda abana, Habimana aziriyeho aranurirwa ndetse rimwe na rimwe Mukasibo akajya asengerera agacupa umugabo we.
Aka kagendo ka buhoro buhoro kahinduye Habimana, ashimishwa n’uko imboga za dodo zatumye urugo rwe ruhinduka bahindura ubuzima. Ubu ni abajyanama b’abandi aho batuye.
Panorama
