Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

 Inkuru ibabaje: Depite Nyandwi Desideri yatabarutse

Depite Nyandwi Desire atabarutse afite imyaka 62.

Depite Nyandwi Desire, umwe mu bari bagize inteko ishinzwe amategeko, umutwe w’abadepite, wakomokaga mu ntara y’Amajyepfo, akaba n’umwe mu badepite ba FPR Inkotanyi, yitabye Imana muri iki gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal.

Depite Nyandwi yavutse ku wa 4 Werurwe 1954, yari impuguke mu by’ubuhinzi, cyane cyane mu kurengera ibihingwa.

Yari umudepite mu nteko ishinga amategeko kuva ku wa 10 Ukwakira 2003. Kuva ku wa 20 Ugushyingo 2002 kugeza ku wa 22 Kanama 2003, yari Depite mu nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho.

Kuva ku wa 11 Werurwe 2000 kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2002 yari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho y’abaturage. Kuva ku wa 8 Gashyantare 1999 kugeza ku wa 19 Werurwe 2000 yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu. Kuva ku wa 29 Ukwakira 1994 kugeza ku wa 7 Gashyantare 1999 yari Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama .

Amakuru y’itabaruka rya Depite Nyandwi Desire yamekanye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities