Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Itsinda rya gatatu ry’Impunzi n’Abimukira bagera ku 117 bo muri Libya bageze mu Rwanda

Abaje benshi biganjemo igitsina gore.

Ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019, ahagana saa yine n’igice z’ijoro ni bwo itsinda ry’impunzi n’abimukira 117 bo muri Libya ryageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga i Kigali.

Ku jisho biragaragara ko hafi ya bose ari urubyiruko ndetse umubare munini ni abakobwa n’abagore gusa bamwe muri bo bafite impinja.

Uko ari 117 bose bisanze muri Libya bifuza kwerekeza ku mugabane w’u Burayi, gusa ntibyabahiriye kuko ahubwo bari bamaze hagati y’imyaka y’ibiri n’itatu mu nkambi, aho bakorerwaga iyicarubozo, bagacuruzwa mu buryo bunyuranye ndetse abakobwa n’abagore bo bagafatwa ku ngufu n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Izi mpunzi ubwo zageraga mu Rwanda mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere bavuye mu gihugu cya Libya bavuze ko bashimira Leta y’u Rwanda yemeye kubakira ngo kuko kuva mu buzima bari babayemo bakaza mu Rwanda ari nko kuva ibuzimu ukagaruka ibuntu.

Kuganira na bo ntibyoroshye kubera impamvu z’ururimi bavuga ariko ku bw’amahirwe, umunya Eritrea Dawit OKUBAZGHI, wumva kandi akagerageza kuvuga ururimi rw’icyongereza, avuga ko we na bagenzi be bishimiye kugera mu Rwanda nyuma y’igihe bari bamaze mu buzima bugoye muri Libya.

Yagize ati ‘‘Twahuye n’akaga gakomeye muri Libya, abenshi bamazeyo imyaka ibiri abandi itatu. Ni byo rero twarababaye ariko twabonye aya mahirwe ku bufatanye bwa HCR n’u Rwanda dushoboye kurokora ubuzima bwacu. Ndishimye cyane kuko u Rwanda ruratekanye kurusha Libya, ubwo rero nshimishijwe no kurokora ubuzima bwanjye.’’

Ambasaderi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Ahmed BABA Fall, avuga ko hari icyizere ko mu bihe biri imbere hari ibindi bihugu bizagera ikirenge mu cy’u Rwanda bikemera kwakira zimwe muri izi mpunzi.

BABA Fall yavuze ko uretse u Rwanda na Niger, ibihugu nka Norway, Sweden, u Budage, u Butaliyani, Ibirwa bya Malta na USA hari icyizere ko hari umubare runaka bizakira mu bihe biri imbere akurikije aho ibiganiro bigeze.

Yashimiye u Rwanda ku bw’umuhate warwo mu kurengera ikiremwamuntu n’abari mu kaga by’umwihariko, avuga ko abamaze kugera mu Rwanda ubuzima buhita buhinduka.

Ati ‘‘Turongera gushimira Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda bemeye kwakira aba bantu. Ubu baratekanye kandi barishimye aho bari mu nkambi, bafite ibyangombwa nkenerwa byose. Nk’uko mubizi kandi benshi muri bo bafite ihungabana bityo turimo kubashakira abahanga b’ubuzima bwo mu mutwe ngo babafashe gusohoka muri iryo hungabana.

Akomeza agira ati “Benshi muri bo baracyarota kujya i Burayi ubu barimo kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza, turimo kubategura mu buryo bwose bushoboka kuko birumvikana ko bose batajya i Burayi hari bamwe bashobora gushima kwigumira mu Rwanda cyangwa ahandi muri Afurika.’’

Abagize itsinda rya gatatu ry’impunzi n’abimukira b’abanyafurika baturutse muri Libya bakiriwe kuri iki cyumweru, uko ari 117 bakomoka mu bihugu bya Eritrea, Somalia na Sudan.

Nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege berekeje i Gashora mu karere ka Bugesera aho basanze bagenzi babo barimo abagera kuri 66 babimburiye abandi tariki 26 Nzeri 2019 n’abandi 123 baherukaga kuhagera tariki ya 10 Ukwakira 2019. Mu bagera kuri 600 u Rwanda rwemeye kwakira, magingo aya hamaze kugera 312, HCR ikaba ivuga ko abasigaye uyu mwaka uzarangira na bo bahageze.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities