Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kacyiru: Abapolisikazi bibukijwe ko bashoboye

Abapolisi 102 bayobora abandi mu duce twose tw’igihugu bagiranye inama igamije kwimakaza ihamwe ry’uburinganire mu kazi k’igipolisi, aho abapolisikazi basabwe kurushaho kwiyubakamo icyizere kuko bashoboye.

Ni inama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 11 Ukuboza 2018, ku kicaro gikuru  cya Polisi ku Kacyiru, abayitabiriye bakaba basabwe kubaka icyizere n’ubushobozi bw’umupolisikazi kugira ngo umubare w’abahabwa inshingano zikomeye urusheho kwiyongera kandi bazuzuze uko bikwiye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye yasobanuye ko iyi nama ari kimwe mu byitezweho guhindura imyumvire n’imikorere ya bamwe bagitekereza ko hari ibyo badashoboye, bakabiharira abandi.

Yagize ati “Ntawe udafite ubushozi n’ubwo yenda bwaba burutana. Ikibanze ni ukwiyumvamo ko ushoboye, ubundi ukigirira ikizere kandi ugahabwa umwanya wo kugaragaza ibyo ushoboye.”

Yabibukije ko muri iki gihe ubufatanye aribwo bw’ingenzi mu kugera ku cyo abantu biyemeje, abasaba guhuza imbaraga zigamije kunoza inshingano kandi buri wese abigizemo uruhare.

Ati “Ibi si abapolisi bireba gusa, ni ibya buri wese kuko ubufatanye burakenewe mu nzego zose kugira ngo tugire icyo tugeraho kandi buri wese aterwe ishema n’uruhare y’ikigizemo.”

DIGP Namuhoranye yakebuye abantu badahindura imyumvire bagahora bumva ko umugore n’umugabo badakora akazi kangana, agira inama abameze batyo guhinduka kuko aribyo bizatuma abanyarwanda bagera ku byo bifuza.

Rudasingwa Jean Bosco ushinzwe imishinga n’ibikorwa mu muryango uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore (RWAMREC), yavuze ko ihame ry’uburinganire ari ikintu kiraje ishinga Isi yose bitewe n’umumaro byagiriye abiyemeje kubigeraho.

“Abantu bari mu byiciro bitandukanye, abatabikozwa, ababyumva gake, abashaka kubyumva, abari mu nzira n’abiyemeje kubigeraho. Buri wese akwiye kubahiriza ihame ry’uburinganire, buri wese agahabwa umwanya akarekana ko ashoboye kuko niduhuza ubushobozi nibwo tuzarushaho kugera heza.”

Muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro irimo kubaka ikizere n’ubushobozi by’umupolisikazi kugira ngo arusheho kubera abandi urugera no kubatinyura ko bashoboye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities