Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kagarama: Iyamamaza rya RPF na Kagame ryageze ku mirenge

 

Mu gihe iyamamaza ry’abakandida ku mwanya wa Perezida rikomeje mu gihugu hose hagiye habonekamo udukoryo cyangwa udushya, Rubavu na Nyaruguru hari abayobozi bafunzwe kubera kudakurikiza amabwiriza cyangwa amategeko y’amatora, mu gihe ku rwego rw’umurenge wa Kagarama, ahitwa ku Muyange abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baje babukereye baje kumva ibyo babagezaho nk’imigabo n’imigambi y’umukandida wabo, Perezida Paul Kagame.

Basa n’abamaze gushyikira intsinzi abitabiriye iyamamaza hari n’abahanzi nka Senderi Inernational bacinye akadiho, abamotari, abanyonzi reka ntiwavuga ukuntu byari bishimishije cyereka uwari ahibereye kuko kubara inkuru biratuba! Iyo Defile yashimishije abantu cyane.

Sam Nkurunziza wamamaje umukandida Paul Kagame yavuze ibyo FPR yakoze mu murenge wa Kagarama no mu gihugu hose harimo ibikorwa by’amajyambere ndetse avuga ko nawe yize ku nkunga y’umuryango wa FPR.

Abantu bashimishijwe cyane n’umusore, Akumuntu Jean de Dieu, warokotse Jenoside yakorewe abatutsi afite imyaka 8 gusa afite na barumuna be batatu we agahinduka Mayibobo,  ariko ku nkunga ya FPR Inkotanyi agashobora kwiga umwuga wamuviriyemo kuba rwiyemezamirimo ukomeye, utanga akazi ku bantu benshi mu gushushanya n’ibindi by’abakora ubuhanzi n’ubugeni.

Ibyo birori byayobowe na Chairman wa FPR Inkotanyi w’Umurenge wa Kagarama, Ntawuyirushintege Suleimani, byitabiwe n’Inkotanyi zindi zituye uwo murenge nka Senateri Karangwa Chrysologue, Umuyobozi w’Akarere Dr. Jeanne D’arc Nyirahabimana, ba rwiyemezamirimo, Isaac Niyonsa, Rutagengwa JB n’abandi banyamuryango benshi.

Mu biganiro twagiranye nabo bose bahuriye ku kintu kimwe ko Perezida Kagame ari indashyikirwa kandi ko ibikorwa bye na FPR Inkotanyi byivugira, ko Kagarama izatora Paul Kagame bati “Niwe! Niwe! Niwe! Ntawundi!”

Mwalimu J.Daniel, umuturage wa Kagarama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities