Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kamembe: “Abatabazi” bakoresha udukingirizo tugera ku 5000 mu gukumira ubwandu bushya

Abakora uburaya bo mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi, bazwi ku izina “Abatabazi” bahamya ko agakingirizo ari intwaro badashobora kwibagirwa mu gihe bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagana. Ibi byabafashije gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu bitaro bya Gihundwe kuva mu 2010 nta mwana n’umwe uravukana ubwandu, kandi nta bwandu bushya buhagaragara. Ku bijyanye no gukoresha agakingirizo, muri ibyo bitaro muri rusange batanga udukingirizo turi hagati ya 4000 na 5000 buri kwezi.

Imibare itangwa n’ibyo bitaro igaragaza ko abanduye virusi itera SIDA bafata imiti bagera ku 1084, barimo abayifata neza 739 n’abakurikiranirwa hafi 345. Mu kwezi kwa Nzeri muri farumasi yo kwa muganga hatanzwe udukingirizo 3600.

Mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya no kwirinda gukwirakwiza ubwandu bwa Virusi itera SIDA, abakora uburaya b’i Kamembe bo ubwabo bavuga ko bahisemo ubwabo kujya bitwaza udukingirizo, no kutwibikira iwabo, kuko badashaka ko hari uwabanduza cyangwa se ngo hagire uwo ababa baranduye bakwanduza.

Muhoza Mutoto (izina rihimbano) waganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, yavuze ko ntawakwibeshya ngo bakorane imibonano mpuzabitsina adakoresheje agakingirizo. Agira ati “uko yaba aje kose nubwo yavuga ngo arampa amafaranga menshi sinamukundira. Ibaze nkurikiye amafaranga nkandura sida. Amafaranga menshi ntaruta ubuzima, nakwakira make ariko nkaba muzima.”

Mukamana Shushu (Izina rihimbano), afite abana babiri. Avuga ko gukurikira amafaranga menshi ubuzima bwawe bukahahungabanira ntacyo byaba bimaze. Agira ati “nta mpamvu yo gukurikirana ibitazagutunga. Naje mu buraya ari ukubura uko ngira, none nkurikire amafaranga menshi nicwe na sida ntirereye abana? Nzakoresha agakingirizo ariko ndinde ubuzima bwanjye. Umugabo ushaka kwishorera aho nawe nta bwenge aba afite.”

Serivisi ishinzwe gukurikirana no gutanga imiti n’inama kuri Virusi itera SIDA mu bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi, igaragaza ko nta bwandu bushya bugaragara mu gace ibitaro bikoreramo, kandi abakora uburaya bitabiriye gukoresha agakingirizo.

Gihigi Esperance ni umuforomo mu bitaro bya Gihundwe, muri serivisi ikurikirana ibibazo bya Virusi itera SIDA. Agira ati “imibare dufite igaragaza ko abana bavukira hano nta numwe uvukana ubwandu bwa virusi itera SIDA.  Ndetse n’abakora uburaya bitabiriye gukoresha agakingirizo, kandi tubakurikirana kenshi tukabagira inama. Iyo tubakurikiranye dusanga babyubahiriza. N’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntizikunze kugaragara.”

Akomeza avuga ko abanduye bagiye muri gahunda yo gufata imiti kandi bayifata neza. Mu kubakurikirana no kubagira inama bifashisha abajyanama b’urungano.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities