Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kamonyi: “Bifuza kureka ububumbyi ariko babura igishoro cyo gukora indi mirimo”

Abenshi mu bagore bo mu miryango igaragara ko yasigaye inyuma kubera amateka, bakora umwuga w’ububumbyi. Bavuga ko bifuza kureka uyu mwuga kuko utunguka, ariko bakabura igishoro cyo gukora indi mirimo.

Mukantwari Sophia wo mu mudugudu wa Mbari, Akagari ka Karengera, mu murenge wa Musambira, abumba inkono, imbabura ndetse n’ibibindi. Amafaranga akura muri uwo mwuga, niyo atungisha umuryango we ugizwe n’abana bane, agasura n’umugabo we uri muri gereza.

Uyu mugore ufite imyaka 35, nta kizere afite cyo gukomeza gutungwa n’ububumbyi kuko ibyo abumba bitagikoreshwa cyane. Ku mbuga y’inzu ye yanitseho ibyo yabumbye bigera ku icumi, avuga ko nabigurisha azakuramo amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw).

Aragira, ati “ibyo tubumba byataye agaciro, abantu basigaye batekera mu masafuriya.” Avuga ko icyungo kigura amafaranga 150, inkono nini igura 200, Imbabura ikagura amafaranga 300. Agira ati “ubwo se urumva ayo mafaranga yagwira. Turamutse tuzihenze ntitwazibonera abaguzi”.

Mu kagari ka Karengera hari imiryango amateka agaragaza ko yasigaye inyuma 25. Uretse imirimo yo kubumba ikorwa n’abagore, abagabo n’abasore bakora akazi ko gukura ibumba, gutashya no kwikorera imizigo y’abaturage bakabaha amafaranga.

Mukantwari na bagenzi be basanga impamvu imiryango ya bo yugarijwe n’ubukene ari uko nta gishoro bafite cyo gutangiza umushinga w’ubucuruzi buciriritse. Nta n’amasambu bafite yo gutangaho ingwate mu bigo by’imari ngo basabe inguzanyo.

Hari amatsinda abagore bahuriramo bagatanga amafaranga make yo kuzigama bashobora kuguza igihe bayakeneye. Ayo matsinda afasha abagore kubona inguzanyo nto batagombye kujya mu bigo by’imari, ariko abo mu miryango yasigaye inyuma kubera amateka ntibakunze kugaragaramo.

Mukangamije Cesalie, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu kagari ka Karengera asanga abagore bo muri iyo miryango bafite kwitinya n’imyumvire iri hasi, ku buryo bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Ati “ubundi twakoreraga ubukangurambaga abagore bose muri rusange, ariko umubare munini wa bo ntiwitabira. Hari amatsinda batangamo amafaranga ijana cyangwa Magana abiri mu cyumweru, kandi nk’abacuruza imboga mu isoko arabafasha. Ubu rero biragaragara ko bakwiye kwitabwaho ukwabo kuko bagifite kwitinya. Byaba ngombwa bagasabirwa inkunga y’igishoro kuko bo ntaho bagikura”.

Ku bufatanye bw’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa ba nyamuke, Umuryango w’abagore baharanira Ubumwe (WOPU) wakoze isesengura ku mibereho y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, mu turere turindwi, ugaragaza ko abasaga 86 ku ijana byabo batazi n’imikorere y’ibigo by’imari.

Guhindura imibereho babiteze kuri Leta

Umukecuru Mukankubito Sara w’imyaka 77, utuye mu mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera, afite abana babiri n’abuzukuru batatu, batunzwe n’inkunga y’ingoboka ahabwa na Leta muri Gahunda ya Vision 2020 Umurenge Program (VUP). Ahabwa amafaranga ibihumbi makumyabiri na kimwe (21.000frw) buri kwezi, yashira akajya gusabiriza mu baturage.

Mukankubito agira ati “tubaho kuko Leta yaduhaye utwo dufaranga. Iyodushize, ubwo ni ukujya gusaba mu baturage. None se ko nta sambu dufite, murumva hari ikindi twakora”.

Mu karere ka Kamonyi, imyinshi mu miryango y’abo amateka agaragara ko yasigaye inyuma iri mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Abadahawe Inkunga y’ingoboka ya VUP bahabwa akazi bahemberwa nyuma y’iminsi 15. Ayo mafaranga bakorera ntibagira undi mushinga bayakoramo kuko ari yo ahita abatunga.

Niragire Francoise wo mu mudugudu wa Mushimba, Umurenge wa Gacurabwenge agira ati “iyo wagiye gukora muri VUP ntabwo uba wabumbye. Ubwo ayo ukoreye niyo atunga umuryango”.

Imiryango y’abo amateka agaragaza ko yasigaye inyuma, isanga impamvu itajyana n’abandi mu iterambere ari uko nta mitungo bagira, ku bw’iyo mpamvu ikaba isaba ko yakwitabwaho by’umwihihariko.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi butangaza ko bwiteguye gushyigikira no gutera inkunga imishinga y’iterambere y’abo mu miryango yasigaye inyuma kubera amateka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, avuga ko nta mwihariko kageneraga iyi miryango ariko ko bagiye kubafasha mu gukora ububumbyi bugezweho cyangwa indi mishinga bazashobora.

Agira, ati “Erega kiriya kiciro ntitugifasha nk’ikiciro cyonyine. Tubafata nk’abandi banyarwanda batishoboye tugomba gufasha no gusindagiza ngo bagire aho bagera”.

Imiturire na yo iracyabagoye (Ifoto/Marie Josee)

Mu bufasha iyi miryango ihabwa, harimo kububakira inzu zo guturamo, kwishyurira abana amashuri, kwishyurirwa Mituweli no guhabwa akazi muri gahunda ya VUP. Icyakora gahunda y’Ubudehe bw’umudugudu na Gira inka, abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bavuga ko batazihabwaho.

Umuyobozi w’akarere avuga ko urutonde rw’abahabwa inka rukorerwa mu mudugudu, akaba agiye gukurikirana impamvu iyo miryango itazihabwa. Ati “ibijyanye na gahunda ya Gira inka, ntituvangura. Dukurikiza urutonde uko rumeze, iyo umuntu yujuje ibisabwa, inka arayihabwa. Ni gahunda igikomeza buri mwaka tugira umubare w’inka dutanga. Ubwo twazakurikirana tukareba impamvu bagenzi ba bo batabatoranya kuko bikorerwa mu midugudu”.

Mu mpera z’umwaka wa 2018, Komisiyo idasanzwe ya Sena y’u Rwanda, yasuye imiryango y’abasigaye inyuma kubera amateka mu turere dutandukanye tw’igihugu, maze igaragaza ko ifite imibereho mibi.

Icyo gihe Sena yasabye ko Minisitiri w’Intebe yazajya gusonanura impamvu iki kiciro cy’abanyarwanda kibayeho nabi n’ingamba zo kugiteza imbere guverinema ifite.

Uwiringira Marie Josee

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities