Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Kamonyi: Urwego rutagira ingengo y’imari rwiyubakiye ibikorwa remezo mu bushobozi bw’abaturage

Uyu muyoboro wubatswe n'abaturage watashye n'inzego z'uuyobozi zitandukanye muri Kamonyi (Ifoto/Marie Josee U.)

Marie Josee Uwiringira

Abaturage b’Umudugudu wa Ruramba, mu kagari Masaka, ho mu murenge wa Rugarika, bubatse umuyoboro w’amazi n’ibiro by’umudugudu byatwaye  asaga Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, bakora n’imihanda bifashishije umusanzu n’umuganda.

Imiryango 285 igize umudugudu wa Ruramba yatanze umusanzu wo kubaka umuyoboro w’amazi wa Kilometero, ngo bakemure ikibazo cyo kutagira amazi meza cyari cyarabaye akarande mu mudugudu, aho bavomaga uruzi rwa Nyabarongo, bamwe bakarohamamo cyangwa bakaribwa n’ingona.

Uretse imiryango iri mu cyiciro cy’abatishoboye, abandi buri muryango watanze amafaranga ibihumbi bine Magana atatu mirongo itatu (4,330Rwf) bongera ku nkunga y’Ubudehe y’ibihumbi Magana ane na cumin a bitandatu (416,000Rwf) Leta igenera iterambera iterambere ry’umudugudu buri mwaka; akoreshwa mu gucukura umuyoboro w’amazi no kubaka amavomo rusange atatu yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni ebyiri.

Muvunyi Jean Baptiste, Umuyobozi w’Umudugudu wa Ruramba, avuga ko kuba urwego rw’umudugudu rutagenerwa ingengo y’imari na Leta, abaturage bahisemo kwishakira igisubizo ku kibazo cy’amazi batahwemaga kwereka ubuyobozi bubakuriye ariko ntibugikemure.

Aragira, ati “umudugudu nta ngengo y’imari ugira, ariko ufite abaturage. Twafashe umwanya turaganira, twumvikana ko ibibazo byacu ari twe birebibangamira, maze twiyemeza gukemura icy’amazi buri rugo rutanga umusanzu, tubona miliyoni zisaga ebyiri zo kwizanira amazi.”

Muvunyi ahamya ko gukorera hamwe kw’abayobozi n’abaturage aribyo bituma umudugudu ugera ku bikorwa by’iterambere. Atanga urugero rw’uburyo bubatse ibiro by’umudugudu bifite agaciro ka Miliyoni eshatu mu kibanza cyatanzwe n’umwe mu baturage n’urw’uko bahanze imihanda itanu ibahuza n’indi midugudu.

Abarenga 99% by’abaturage ba Ruramba bakora ubuhinzi ndetse bavuga ko nta mukire uhatuye. Mutarambirwa Jean Damascene, wahavukiye afite imyaka 50 y’amavuko, akaba yarigeze kuyobora uyu mudugudu, avuga ko umudugudu wa bo wari umeze nk’uwatereranywe kuko hari inshuro nyinshi hatanzwe raporo y’ikibazo cyo kutagira amazi ntigikemuke.

Ati “kuva nkiri muto nabonaga inaha tuvoma Nyabarongo. Ndi no mu buyobozi twahoraga dutanga raporo ku kibazo cy’amazi, ariko ntihagire igikorwa ahubwo uko ikibazo gikomeje kuvugwa, batangira gupanga kutwimura, nibwo rero dutekereje kugikemura”.

Ubuyobozi bw’umudugudu bwashyizeho amatsinda atanu bita “Amasibo”abaturage baganiriramo gahunda z’iterambere, abayakuriye bakageza ibyifuzo ku buyobozi bw’umudugudu, bakabafasha gutekereza uko bizagerwaho.

Ibikorwa by’abaturage b’uyu mudugudu bigaragaza neza intego za gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi, nk’uko bitangazwa na Tuyizere Thadee, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu.

Aragira, ati “Gufata iya mbere mu kwigezaho ibyo bakeneye bigaragaza uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa. Ubushobozi abaturage bifitemo, iyo bayobowe neza butanga umusaruro.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu ngengo y’imari y’akarere, kugeza ibikorwa remezo ku baturage bikorwa hakurikijwe gahunda yateganyijwe  y’ibikorwa, bikaba bitagera aho bikenewe hose mu gihe kimwe.

Cyakora atanga icyizere cy’uko ibindi bikorwa remezo bikenewe mu mudugudu nk’amashanyarazi ubuyobozi buzihutira kuyabagezaho, kuko ngo “iyo abaturage bagaragaje uruhare rwa bo, byihutisha na gahunda z’ubuyobozi”.

Ibiro by’umudugudu wa Ruramba byatwaye miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (Ifoto/Marie Josee U.)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities