Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo, bavuga ko uburyo bwo gusezerana ivangamutungo rusange, butuma abagabo babo badakoresha umutungo uko bishakiye, ku buryo ubu abagore babo basigaye barahawe uburenganzira ku byemezo byose bifatirwa mu rugo harimo n’ibiwerekeyeho.
Aba baturage bavuga ko mu nyigisho bahabwa mbere yo gusezerana imbere y’amategeko, basobanurirwa uburyo butatu bwo gusezerana, burimo ivangamutungo rusange, aho abashyingiranwe buri wese aba afite uruhare rungana nk’urwa mugenzi we; ubw’ivangamutungo muhahano, aha bafatanya ibyo bungutse nyuma yo gushyingiranywa n’ubw’ivangamutungo risesuye, aho buri wese aba afite umutungo w’umwihariko.
Mukunzi Frederic, utuye mu mudugudu wa Nyange mu kagari ka Munini, avuga ko uburyo bwo gusezerana ivangamutungo rusange bwahinduye imyitwarire y’umugabo mu rugo rwe. Ati “Mbere siko byahoze, umugabo yajyaga ku kabari uko ashatse, akanasengerera uwo ashatse; ubu ntiwagurisha inka utumvikanye n’umufasha wawe, ntiwatema igitoki mu murima mutabanje kubivugana.”
Nzamwitakuze Rosine, utuye mu kagari ka Munini, avuga ko hatarabaho ubukangurambaga ngo abagiye kubana bahitemo uburyo bwo gushyingiranywa imbere y’amategeko, abagabo bamwe bakoreshaga umutungo uko bashaka. Ati “abagabo bagurishaga umutungo w’urugo batabwiye abagore, ariko ubu njye n’umutware wanjye kubera uburyo twahisemo bwo gucunga umutungo wacu, tujya mituweli tukabanza kubiganira ho.”
Akomeza avuga ko n’iyo hari nk’inshuti igujije umwe muri bo amafaranga cyangwa bikaba ngombwa ko hari uwo bashatse guha intwererano, babanza kubyumvikana ho.
Undi muturage wo mu kagari ka Munini mu murenge wa Kansi, avuga ko we n’umugabo we batangira umushinga wo gukora resitora bagurishije inka y’ikimasa bari bafite, amafaranga agakomeza kuba make, bakagana ikigo k’imari ngo bake inguzanyo batangire gukora. Ati “Twatse inguzanyo muri Sacco, umugore wanjye yarabinyemereye, ubu harabura amezi abiri ngo turangize kuyishyura.”
Nizeyimana Elie, umunyamategeko, avuga ko biba byiza kuganira ku buryo bwo gucunga umutungo mbere yo gushyingiranywa. Ati “iyo abagiye kubana babanje kuganira bagahitamo uburyo bagiye gucunga umutungo wabo, bibarinda amakimbirane awushingiyeho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Tumusifu Jerôme, avuga ko kubera ubukangurambaga ubuyobozi bw’inzego zitandukanye bukora, bushishikariza abaturage kubana babanje gusezerana kuburyo bumvikanyeho, bifasha umuryango gucunga umutungo neza. Ati “Duhura n’ibibazo bike bifitanye isano n’imicungire y’umutungo. Ibyo tubonye ababifite tubohereza mu bunzi cyangwa ku bakozi ba Minisiteri y’ubutabera bakorera ku karere -MAJ, bakabagira inama y’uko byakemuka.”
Umunyamategeko Nizeyimana, akomeza avuga ko uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe , bushobora guhinduka mu gihe bisabwe n’umwe muri bo cyangwa bombi, atanga urugero ko no mu gihe umwe muri bo yaba yarabyaye hanze kandi ashaka gufasha abo bana, ubu buryo bushobora gukoreshwa.
Mu itegeko N° 27/2016 ryo ku wa 08/07/2016, rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, ryasohotse mu igazeti ya Leta No 31 yo ku wa 01 Kanama 2016, hagaragaramo ko usabye guhindura uburyo bw’isezerano cyangwa bombi, hagaragazwa ko iryo hinduka risabwe ku nyungu z’urugo cyangwa hakagaragazwa impamvu ikomeye mu mibereho y’abashyingiranwe cyangwa y’umwe muri bo.
Hifashishwa uburyo bwo gutanga ikirego mu rukiko rubifitiye ububasha rukorera mu ifasi iri aho abashyingiranwe baba. Iyo urukiko rwanze ku buryo budasubirwaho icyo kifuzo, abashyingiranywe ntibashobora kongera kubisaba hadashize umwaka, kandi bishingiwe gusa ku ngingo nshya, kwandikwa kw’ihinduka ry’uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe.
Inkuru dukesha PAXPRESS (Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru baharanira amahoro)
