ADEPR y’u Rwanda yashinze ishami muri Kenya, mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda barimo abahunze banyuze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Abarundi ndetse n’Abanyekongo. Mu nkambi hashinzwemo icyumba cy’amasengesho kiswe ADEPR Prayer Room Umoja III, cyahawe umugisha n’Ubuyobozi bwa ADEPR mu Rwanda.
Nyuma y’uko Itorero rya ADEPR muri Uganda ricitsemo ibice abataremeye injyana ya RNC bagatotezwa bamwe bagafungwa abandi bagashaka uko bagaruka mu Rwanda igitaraganya, noneho ngo iyo rwaserera yaba yafashe inzira yerekeza muri Kenya. Bivugwa ko ababyihishe inyuma ari Gadi Mutunzi ndetse na Musinga Antoine.
Itorero ADEPR Pentecostal Church International Uganda, rihagarariwe mu mategeko na Pasitori Karangwa John, Umuvugizi wungirije wa ADEPR mu Rwanda, ariko impapuro yatanze mu gutangiza iryo torero zigaragaza ko Past Karangwa John afite ubwenegihugu bwa Uganda, kandi akora ubucuruzi [Ubu Past. Karangwa ari mu butabera akurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano]; ryadutsemo umwiryane bitewe n’uko bivugwa ko ryinjiwemo na RNC bagatangira kwikiza abo badahuzaga injyana, noneho amakuru agera ku kinyamakuru Panorama aravuga ko iyo rwaserera iri mu nzira zerekeza mu ishami ryo muri Kenya.
ADEPR yatangiye gukorera muri Kenya mu 2018 ku burenganzira bwatanzwe n’Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Rev. Karuranga Ephrem bikamenyeshwa Biro yose mu ibaruwa yo ku wa 13/09/2018 ifite No 1237/1/28. Iri huriro rya ADEPR ryiswe Umoja III rikorera mu nkambi za Kasarani na Kakuna muri Kenya zirimo impunzi z’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo.
Ibaruwa yandikiwe Nyandwi Jean Marie Vianney na we uba mu nkambi, yamwemereraga icyumba cy’amasengesho kiswe «ADEPR Prayer Room Umoja III» mu nkambi z’impunzi zo muri Kenya kandi babemerera ubufasha bwose bushoboka.

Ibaruwa ya ADEPR itanga uburenganzira bwo gutangira icyumba cy’amasengesho mu nkambi zo muri Kenya
Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama, avuga ko izo mpunzi ziba zirwana no gushaka ibyangombwa bibajyana kuba ku mugabane w’i Burayi n’uwa Amerika. Biravugwa ko bamwe mu bakorera muri CMI na ISO bya Uganda, bahinduye umuvuno bakaba berekeje ibirenge muri Kenya mu nkambi zavuzwe haruguru, binjiriye muri Umoja III.
Bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya RNC mu biyaga bigari ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba, bavuga ko uyu mutwe urwanya Guverinoma y’u Rwanda, wahisemo gushaka abayoboke ndetse n’abarwanyi binyuze muri amwe mu matorero, ari na cyo cyazanye rwaserera muri ADEPR ya Uganda yiyomoye ku y’u Rwanda, yitwa ADEPR Pentecostal Church International Uganda.
Bamwe mu basengera muri Umoja III baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, badutangarije ko umwuka atari shyashya nk’uko bivugwa ariko kandi hari n’abakabya cyane, ariko bacitsemo ibice kuko hari abitandukanije na Umoja III bakajya gushinga itorero ryabo, aho ariho umwuka mubi watangiriye.
Uretse ikibazo cya ADEPR ya Uganda, ahandi havutse ibibazo ni muri ADEPR ishami ry’u Burayi, aho hahagaritswe n’uwari wagizwe Umuvugizi w’Ururembo rw’i Burayi ubarizwa mu Bufaransa, Past. Mboneko Corneille, wari wahawe inshingano n’Umuvugizi wa ADEPR nyuma akaza kuzamburwa by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu kuva ku wa 13 Kanama 2019 ashinjwa kwiha inshingano; bamwe bavuga ko ari umukino kuko na bo bari bamaze kwiyomora kuri ADEPR yo mu Rwanda.
Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru IGIHE, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, yavuze ko iby’ibibazo bivugwa birimo gukwirakwizwa n’abantu ku giti cyabo, ariko ntiyagira uwo atunga agatoki.
Ati “Dufite abantu benshi biyitirira ko ari abo muri ADEPR ariko mu by’ukuri atari bo […] Hari abantu ku giti cyabo bagenda bahembera umwuka utari mwiza hagati y’abakirisitu.”
“Ku kibazo cya Uganda sinibaza uburyo abakirisitu b’Abanyarwanda bavuga ko ari aba ADEPR nubwo ntazi abo aribo, aramutse ari umukirisitu akaba ari n’Umunyarwanda icyo kibazo ntabwo yakivuga kuko azi ibibazo bihari. Uganda ntitwinjirayo kubera Abanyarwanda batoterezwayo, ntitwinjira, ntidusohokayo baribwira ko ibibazo biriyo twabikemura dute? Iyo udaheruka mu murima ibyatsi biramera.”
Yakomeje agira ati “Umukirisitu uvuga ngo mu Itorero ry’i Burayi harimo abanzi b’igihugu, icyo kintu ntabwo kiri ku rwego rwacu, kuko ntitubana na bo buri munsi. Afite ibimenyetso by’ibyo avuga hari izindi nzira yanyura.”
Ubwanditsi

Yuka
November 7, 2019 at 12:24
Umwanditsi arakoze! Gusa nge mbona ko mu gihe ibi bibazo bitarasobanurwa neza, mu kuri, nta kubogama,no kubishakira umuti bizagorana! Biteye impungenge kandi bikwiye kwamaganwa ko RNC yakwigarurira igice cy’abanyarda baba hanze, cyane cyane abakristo, ariko na none ni ngombwa ngo hajye havugwa ibintu bifitiwe ibimenyetso mu gihe ari inkuru isomwa na bose.Nko ku kibazo cya ADEPR PCI Uganda; nkuko byakomeje gutanganzwa, imvururu mu bakristo zatewe n’ubuyobozi bubi butatangaga service abakristo bifuzaga ariko, mu mikorere mibi, bukaba bushyigikiwe (cg bukoreshwa) na Rev. Past Karangwa. Amaherezo, uyu Past Karangwa nabyo azabibazwa neza.
Ikindi kwiyomora kwa ADEPR Uganda ku y’Urwanda nabyo niba koko RNC yari ibiri inyuma bikwiye kubazwa Past Jean de Dieu (Jado) ubu wagiye mu Rwanda nyuma y’uko afunguwe na CMI, kuko ari we wari uhagarariye icyo gikorwa. Kubw’izi mpamvu rero hamwe n’izindi nyinshi, itangazamakuru naryo rikwiye gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri iki kibazo, kugira ngo hato ritazayobya abantu. Gusa Imana itabare abakristo bayo ibarinde rwaserera iyo ariyo yose ya politike.N’urwo (Urugamba) bariho si ruto, rwo kurwana na Satani.