Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kiliziya Gatolika muri Penetensiya

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame tariki ya 7 Ukwakira 2017, yitabiriye ibirori bya Kiliziya Gatolika i Kabgayi, ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 100 y’Abasaseridoti b’abenegihugu mu Rwanda (Photo/Urugwiro)

Kiliziya Gatolika yateye intambwe ikomeye mu gusaba imbabazi no kuzisabira abayo bagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Intambwe yatewe ni iyo gushimwa.

Ariko kandi Kiliziya yibuke ko ugiye mu ntebe ya Penetensiya akicuza ibyaha, hakurikiraho gutanga icyiru aho ategekwa kuvuga Ndakuramutsa Mariya na Dawe uri mu Ijuru, umubare runaka. Ese haba hazakurikiraho gutera indi ntambwe yo gutanga icyiru?

Kiliziya Gatolika yongeye gutera indi ntambwe yemera icyaha ndetse inasaba imbabazi ku badiri bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017, ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 100 y’Abasaseridoti b’abenegihugu mu Rwanda. Ibirori byitabiriwe na Perezida wa Repubulika.

Umuyobozi w’inama nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba yasabiye imbabazi abapadiri bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira abagize ubutwari bakemera gupfana n’ababahungiyeho.

Mgr Rukamba yagize ati: “Turasaba imbabazi z’ibyo bamwe mu bapadiri bakoze muri Jenoside mu 1994, turazisaba nk’abepisikopi babo.”

Uretse no kuba Kiliziya Gatolika isaba imbabazi, hari intore zayo zemeye gupfana n’abazihungiyeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyayikurikiye, Kiliziya yapfushije abantu bagera  136, hafi 1/3 cy’abapadiri bo mu Rwanda.

Muri bo harimo abemeye gupfana n’abari mu kaga, ndetse n’abapfuye bavuga amagambo nk’ayo Yezu yavugiye ku musaraba yo kubabarira abariho babagirira nabi. Ibi byagarutsweho na Musenyeri Rukamba agira ati: “Turanashima abapadiri bagize ubutwari bwo kuba hafi no gutabara abari mu kaga.”

Abantu batari bake bakomeje gutunga agatoki Kiliziya Gatolika, kuba yaragize uruhare rutaziguye mu kubiba no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abihaye Imana bamwe bakayigiramo uruhare.

Urugendo rwo gusaba imbabazi ku cyaha cya Jenoside, abanyamadini barutangiye muri Nyakanga 2014, ubwo bari mu mwiherero mu karere ka Musanze.

Icyo gihe Abanyamadini bose bafashe umwanzuro wo gusaba imbabazi ku bayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko Kiliziya Gatolika ntiyari yafashe umwanya wo kwerura ngo ive ku izima.

Mu butumwa busoza umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana 2016, Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi, muri rusange,  ku bw’abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutumwa bwari bukubiye mu rwandiko rwashyizweho umukono n’abepisikopi icyenda bo mu Rwanda.

Ubwo butumwa bwagombaga gusoma mu gihugu hose nyuma ya misa yo ku wa 20 Ugushyingo 2016. Siko hose byagenze kuko hari abapadiri banze kubusoma, bisobanuye ko batari bifatanyije n’abayobozi babo.

Ubwo butumwa bugira buti: “Turasaba imbabazi tuzisabira n’abakiristu bose kubera ibyaha by’ingeri zose twakoze. Tubabajwe cyane n’uko bamwe mu bana ba Kiliziya batatiye igihango bagiranye n’Imana muri Batisimu, biyibagiza amategeko yayo.

Turasaba imbabazi ku nabi twagize yose tuyigirira Imana n’abana bayo; ibyaha byose by’ubwikunde, by’ingeso mbi, byo kutita ku barwayi, ku banyantege nke n’abashonje. Turasaba Imana imbabazi kubera ibyaha byose by’inzangano n’ibyo kutumvikana byabaye mu gihugu cyacu bigera n’aho tugirira urwango bagenzi bacu tubaziza inkomoko.”

Bukomeza bugira buti: “Nubwo Kiliziya ntawe yatumye kugira nabi, twebwe abepisikopi Gatolika, ku buryo bw’umwihariko, twongeye gusaba imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihayimana n’abakirisitu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Icyo gihe Leta y’ u Rwanda yanenze iryo tangazo ry’Abepisikopi, isohora itangazo rivuga ko gusaba imbabazi z’ikivunge bisa no kuba Kiliziya Gatolika idashaka kwemera “uruhare rw’abayo nyarwo” muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko uruhare rwa Kiliziya yemera ari intambwe ariko igashimangira ko ari ntoya.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ryagiraga riti: “Icya mbere, nk’uko basaba imbabazi ku ruhande rw’abantu bamwe batanavugwa amazina, abepisikopi basa n’abashaka ahubwo gukura Kiliziya muri ibyo bintu, ku ruhare urwo arirwo rwose yaba yaragize muri Jenoside. Ibimenyetso bigaragara mu mateka binyuranya n’ibyo.”

“Icya kabiri, birababaje kuba bamwe mu bapadiri baranze gusomera abakirisitu babo itangazo ryatanzwe n’abepisikopi nk’uko byari biteganyijwe, bigasa n’aho bitandukanyije n’icyo gikorwa cyo kwicuza.”

Ku wa 20 Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame yakiriwe na Nyirubutungane Papa Francis. Iyi tariki itazibagirana mu mateka y’u Rwanda, yabaye ikimenyetso cyo kwerura Kiliziya Gatolika igasaba imbabazi ku mugaragaro, abantu bakava mu rujijo.

Ubutumwa bwatanzwe na Roma bugaragaza ibyavuye mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Papa Francis, ipfundo ryabyo rikaba ko Papa we ubwe yeruye agasaba imbabazi, ku bw’ibyaha by’abayoboke n’abakozi ba Kiliziya bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Papa Francis yavuze ko yizeye ko imbabazi yasabiye Kiliziya n’abayoboke bayo ku Mana zizafasha guteza imbere amahoro mu gihugu cyashegeshwe na Jenoside.

Uku gukomeza gukorana na Kiliziya Gatolika, Perezida Kagame na we yabigarutseho mu ijambo rye, yizeza Kiliziya ubufatanye, hatitawe ku byahise, mu kuzuza inshingano ifite mu gukorera abanyarwanda n’Imana itanga ubuzima.

Perezida wa Repubulika yashimiye kandi umuyobozi wa Kiliziya ku Isi Papa Francis ku mahirwe yahaye u Rwanda yo gutuma habaho imyumvire mishya. Yavuze ko ubu Leta na Kiliziya bose basenyera umugozi umwe.

Yagize ati “Ari Leta, ari Kiliziya twese dusenyera ku mugozi umwe, dukorera abanyarwanda, abanyagihugu, abakirisitu mu buryo bumwe.”

Yakomeje agira ati “N’ubundi twese dusangiye byinshi, dusangiye ubunyarwanda, dusangiye kuba abantu, dusangiye no kuba twese twakwifuza kuba abantu bazima, abantu biha agaciro kandi bareba imbere cyane kurusha kureba inyuma cyane.”

Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Papa Francis, ntawashidikanya guhamya ko bibaye urugendo rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kwerura igasaba imbabazi ku mugaragaro ku bayo bagize uruhare muri Janoside yakorewe Abatutsi.

Itangazo ryatanzwe na Vatikani nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame, ryagiraga riti: “Hari bagenzi  bacu rero twongeye gusabira imbabazi imbere y’Imana mu bwihangane bwinshi n’imbere y’Abanyarwanda n’imbere y’abantu bose kubera ko batitwaye neza.

Tukazisaba dutekereza n’amagambo yose cyangwa ibikorwa byaba byaratumye Kiliziya itagaragara mu nzira y’urukundo n’ineza yagombaga kugira.

Turasaba imbabazi dusaba n’Imana imbaraga kugira ngo Kiliziya yacu irusheho kuba urumuri rumurikira imitima y’abanyarwanda, igihugu cyacu kive mu mwijima w’inzangano kimakaze umuco w’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, giharanira iterambere ryo ku mutima no ku mubiri.”

Nyuma y’uru rugendo rwo gusaba imbabazi, umuntu ntiyabura kwibaza niba hazakurikiraho urundi rwo kugira uruhare mu gufasha by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga indishyi ku mitungo yangijwe.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities