Mu kwizihiza iminsi ijana itorera ry’Abadivantisiti b’Umunsi waw a Karindwi rimaze rigeze mu Rwanda, Abizera baryo bakoze umuganda rusange ngarukakwezi mu kagari ka Rugando, umurenge wa Kimihurura ku wa 01 Nzeri 2019, batunganya umuhanda n’inzira z’amazi ahantu hareshya na kilometero imwe na metero magana abiri, banawugira umuhigo ko bazagira uruhare mu kuwushyiramo kaburimbo.
Imbere ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, bifatanyije n’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu muganda, Umuyobozi wa Inteko Rusange y’Abadivantisiti kw’Isi, Past. Dr. Ted Wilson yishimiye umuganda wakozwe kuko uri mw’iterambere ry’abaturage n’igihugu, ariko azashimishwa n’uko azagaruka uwo muhanda urimo kaburimbo.

Umuyobozi wa Inteko Rusange y’Abadivantisiti kw’Isi, Past. Dr. Ted Wilson yishimiye umuganda wakozwe ariko azashimishwa n’uko azagaruka ari uko urimo kaburimbo kandi Itorero ayoboye ryabigizemo uruhare (Ifoto/Rene Anthere)
Yagize ati “Umuganda utuma abantu bunga ubumwe ku ntego zifite umumaro, umuganda wuje ubumwe na Bibiliya. Reka nshimire Leta y’u Rwanda ku musingi ukomeye mu gutanga umudendezo wo gusenga no gutekereza. Mbashimire ko mwahaye abadivintisiti kwishyira no kwizana… tubashimiye kutwemerera gukora uruhare rwacu ku munsi wa mbere wa sabato…”
Akomeza agira ati “Mwakirane imitwaro maze muzaba mushoboje icyo itegeko ry’Imana rivuga. Umuganda udufasha kwakirana imitwaro ugatuma dukorana neza… ubutaha ninza i Kigali muzampe amahirwe yo kubona uyu muhanda urimo kaburimbo, maze nzavuge nti ‘aha nange harimo agakeregeshwa kange.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yashimye cyane uruhare abadivantisiti bagira mw’iterambere ry’igihugu binyuze mu bikorwa bitandukanye. Na we yongeye mu rya Past. Dr. Ted Wilson ku kamaro k’Umuganda, ashimangira ko Umujyi wa Kigali witeguye gufatanya n’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, umuhanda bakoze ugashyirwamo kaburimbo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase ashima ibikorwa by’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi abizeza ubufatanye mu kubaka umuhanda wa Kaburimbo bafasheho umuhigo (Ifoto/Rene Anthere)
Agira ati “Nagira ngo mbashimire cyane kubera iki gikorwa dukoze muri iki gitondo […]. Umuganda ni ifatiro ryo kwishakamo ibisubizo kugira ngo igihugu cyacu gihinduke neza. Umuganda usobanuro icyo twakoze kirimo uyu muhanda mwiza, ikindi ni iyi nama dukora kugira ngo abaturage bagire uruhare mw’iterambere ry’igihugu. Iterambere ry’igihugu ryubakira no ku baturage babayeho neza kandi babanye neza. Gukora ibikorwa by’amaboko ni umuganda no kuganira ku bibazo abaturage bafite ngo tubishakire ibisubizo na wo ni umuganda.”
Minisitiri Shyaka yakomeje asaba abadivantisiti b’abanyarwanda n’abafatanyabikorwa babo bose, uwo muhanda bawushyireho agatafari k’abadivantisiti. Ababwira ko bazafatanya gushaka ibisubizo ku yindi mirimo igomba gukorwa ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali.
Ati “Uyu muhanda twawugiranyeho igihango, tuzawukorera kugeza aha hantu habaye heza kugira ngo Dr Ted nagaruka azashyire igikumwe hejuru ati ‘Abadivantisiti barahanyuze.”

Umuganda witabiriwe n’abizera b’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi batari bake (Ifoto/Rene Anthere)
Umuganda wakozwe n’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, wahawe agaciro ka miliyoni eshatu n’igice (3,500,000Frw) hatunganywa umuhanda n’inzira z’amazi ku burebure kwa Kilometero imwe na metero magana abiri (1,200m).
Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bafite ibikorwa byinshi mu Rwanda birimo amashuri yaba abanza, ayisumbuye na Kaminuza, amavuriro, ubu bakaba bujuje Kaminuza y’ubuvuzi n’inzu y’umuturirwa mu Mujyi wa Kigali izashyirwamo ivuriro (Clinic) iagkorerwamo n’indi mirimo itandukanye.
Rwanyange Rene Anthere

SINAMENYE MAFIGI CHARLES
September 2, 2019 at 13:17
Twishimiye byimazeyo uyu Muganda washimangiye ubuyobozi bwiza mû Rwanda harimo no gukorana neza na “société civil”,Abadivantisiti bamaze “imyaka” ijana mû Rwanda kandi ibikorwa byabo biragaragara ,Imvugo NIYO nkiro,turabizeye pee.