Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kirehe: Abakora uburaya bagize uruhare mu kugabanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA

Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima mu karere ka Kirehe zitangaza ko kwegera no kuganiriza abakora uburaya ku byerekeranye no kwirinda SIDA  bakoresha agakingirizo, ari kimwe mu byafashije aka karere kugira umubare muto w’ababana na n;ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Abakora uburaya ni bamwe mu bantu babafatwa nk’abafite ibyago bikomeye byo kwandura Virusi itera SIDA kurusha abandi. Aba kandi akaba ari na bo bashobora kugira uruhare runini mu kuyikwirakwiza mu gihe hatafatwa ingamba zikomeye zo kwirinda ibi byago byose.

Kirehe haba abantu batari bake bakora uburayi, gusa inzego z’ubuzima muri aka karere zarebye kure mu gutangira gukumira ikwirakwizwa rya Virusi itera SIDA biturutse kuri abakora uburaya.

Dr Ngamije Patient, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe avuga ko nyuma yo gusanga abakora uburaya bakwiye kwitabwaho cyane. Mu rwego rwo kwirinda  ubwandu bushya, hafashwe ingamba yo kuganiriza aba bose, bagahabwa n’ibikoresho bibafasha kwirinda, cyane cyane udukingirizo.

Agira ati “mu karere ka Kirehe dufitemo ibigonderabuzima bigera kuri cumi na bitandatu ukongera ho na Poste de sante 16, ndetse n’abajyanama b’ubuzima mu midugudu. Aba bose batanga udukingirizo ku buntu mu rwego rwo kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, bikiyongeraho kugenda tuganiriza cyane cyane abakora uburaya, tubakangurira kwipimisha no gufata imiti uko bikwiye kubanduye .”

Ngamije akomeza avuga ko imyumvire y’abaturage muri rusange yahindutse, ari byo bibafasha kuba bari hasi mu bijyanye no kugira abaturage bafite ubwandu bwa SIDA.

Ati “Ubu dufite ubwandu bwa 2%. Turi hasi ugereranyije no mu gihugu hose, ibi bigaragaza ko imyumvire yahindutse cyane aho, abaturage bibwiriza kuza kwipimisha ngo barebe uko bahagaze.”

Igiraneza Mamy (Izina twamuhaye kubera umutekano we) umwe mu bakora uburaya muri santere ya Nyakarambi ho mu karere ka kirehe, avuga ko abakora uyu mwuga bamaze kujijuka ku buryo nta bwandu bushya bagikeneye.

Ati “Ubuzima tubamo ntitubwishimiye kwitwa indaya si byiza ariko kubera ko nta handi nakura ubuzima. Sinabona umpa igihumbi cyangwa bibiri ngo mbyange kandi mbona umwana agiye kuburara,  ariko natwe tubasaba gukoresha agakingirizo yabyanga akagenda.”

Niyomubyeyi uyobora ishyirahamwe Twiyubake rihuriwemo n’abakora uburaya ndetse n’ababuhozemo avuga ko inzego z’ubuzima zibafasha  cyane mu kubagezaho udukingirizo no kubaganiriza ku buryo ubwandu bushya bubaturutseho butakigaragara.

Ati “ubu dufite abaganga bacu akarere kaduhaye, baratuganiriza, bakaduha udukingirizo ku buryo nta bwandu bushya  bukigaragara mu bakora uburaya kuko bamaze kujijuka mu kwirinda SIDA. ”

Akarere ka Kirehe gaherereye mu ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, karimo amashyirahamwe y’ababana na virusi itera SIDA agera kuri 60, imibare ikaba igaragaza ko abantu barenga 4700 ari bo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.

Raoul Nshungu

Dr Ngamije Patient, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities