Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kwemerera utubari kongera gufungura, umwanzuro wari utegerejwe igihe

Nyuma y’umwaka n’igice urenga hafashwe ingamba zitandukanye zo gufunga bimwe mu bikorwa bihuza abantu, hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid_19, utubari twakomorewe kongera kwakira abantu.

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeli 2021, nyuma y’amezi 18 twari tumaze dufunzwe.

Ingamba zitandukanye zagiye zishyirwaho guhera ku itariki 21 Werurwe 2020, nyuma gato y’uko hagaragaye bwa mbere umuntu wanduye Covid_19 mu Rwanda. Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko utubari dufungurwa mu byiciro, hari hashije amezi 18 dufunzwe hubahirizwa ingamba zo gukumira Covid_19; ikaba imwe mu zimaze igihe kirekire zidahinduka.

Uwo mwanzuro ugira uti “Utubari tuzafungura mu byiciro. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ishinzwe Ubucuruzi, hamwe na RDB.”

Mu gihe bimwe mu bindi bikorwa byagiye bikomorerwa, utubari two twakomeje gufungwa abantu basabwa kujya bagura ibyo kunywa bakabifatira mu ngo zabo. Bwari uburyo bwo gufashanya ngo hatabaho uguhura kw’abantu benshi no gusabana, byakongera ikwirakwira ry’icyorezo, mu gihe Isi yose igihanganye no kurwanya burundu Covid_19.

Bamwe mu Banyarwanda bavuga gusa ko atari umwanzuro waboroheye, Eric utuye mu Murenge wa Remera, agira ati “Kwirenza umwaka ntazi amarembo y’akabari sinakubwira ukuntu byambereye ikizamini! Eeh.. twagombaga kunywera iryo cupa mu rugo nibwo buryo bwari buhari, ariko ntibyari byoroshye guhora ahantu hadahinduka. Nashimishijwe n’umwanzuro wo kudohora utubari tugafungura mu byiciro, biba bikenewe guhura n’abandi na byo tukishimira ubuzima.”

Yongeraho ko ari ikintu cyari gitegerejwe na benshi, bityo ko buri wese akwiye kubyitegura neza ntihazabeho guteshuka mu gukomeza kwirinda Covid_19.

Ati “Jyewe uko byamera kose ku wa kane nzinjira mu kabari, maze igihe mbitegereje ku buryo nta gisibya n’uko ngomba kuhitwara nabitekerejeho. Ukuntu mpakumbuye si jye wajyanwayo no kuzibukira ingamba, nabonye abantu benshi barwaye Covid_19 n’abo mu muryango wanjye!”

Covid_19 iracyahari

Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa kabiri tariki ya 21 Nzeli 2021, iyobowe na Perezida Kagame, hatangajwe ko utubari tuzafungura mu byiciro; Nyuma y’amezi 18 twari tumaze dufunze imiryango, hanibukijwe ko nta kwirara mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid_19 kuko igihari.

Abaturage bibukijwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid_19, bambara neza agapfukamunwa, bagasiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki kenshi, no gukorera ahantu hagera umuyaga. Iyi nama yavuze kandi ko abatazabyubahiriza, bazafatirwa ibihano.

lngamba zatangajwe zizashyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku wa 23 Nzeli kugeza ku wa 13 Ukwakira 2021, ubwo hazaterana indi nama.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Panorama Sports Muhire Kevin, wamaze gutandukana na Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano ye yamaze kwerekeza mu ikipe yitwa Jamus FC yo mu icyiciro...

Amakuru

Panorama Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)iravuga ko ifite intego y’uko myaka 5 iri mbere abanyura mu mashuri y’incuke bazaba bageze kuri 65%. Ibi byagarutsweho kuwa 13...

Ahandi

Raoul Nshungu Papa Leo XIV yagize Joseph Lin Yuntuan Musenyeri, aba uwa mbere mu mateka ya y’Abakristu Gatulika  bo mu Bushinwa. Ni uburyo bwemeza...

Ubucuruzi

Raoul Nshungu Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iravuga ko mu ngengo y’Imari ya 2025-2026 hari ibicuruzwa byasonewe umusoro ahandi uragabanywa. Ku wa 12 Kamena 2025,...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities