Mu bihe mu gice cy’Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) hari icyorezo cya Ebola, u Rwanda rwiteguye kandi rufata ingamba zo guhangana n’icyo cyorezo ubwo cyari kuba cyambutse umupaka. Hashyizweho Laboratwari, ikigo cyagombaga kwakira abagaragayeho ibimenyetso, ndetse hanakazwa ingamba z’isuku ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC no mu mujyi yegereye umupaka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kigaragaza ko ubu mu Rwanda hari Laboratwari ipima Koronavirusi, ubwo yatangiraga gupima iki cyorezo muri Mutarama 2020 itahereye ku busa, kuko yari imaze kugira ubushobozi bwo gupima icyorezo cya Ebola kandi na cyo gikomeye.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko iyo Laboratwari yakomeje kubakirwa ubushobozi, ku buryo n’urwego rw’ibipimo ishobora gusuzumira rimwe cyangwa ku munsi nabyo byazamutse. Laboratwari y’u Rwanda iri mu za mbere muri Afurika zatangiye zipima COVID-19 mu buryo bwizewe.
Dr Nsanzimana akomeza avuga ko Laboratwari y’u Rwanda igeze ku rwego rwo gupima nibura impuzandengo y’abantu 800 ku munsi, kuko hari aho barenza 1000 n’aho tujya munsi gato. Akomeza avuga ko batangira bashoboraga gupima abantu basaga ho gato 500, ari uko ubushobozi bwiyongere.
Agira ati “U Rwanda ntirwahereye ku busa kuko iyi Laboratwari yari yarateguriwe gupima icyorezo cya Ebola cyari kiganje muri Congo Kinshasa. Ubushobozi bw’iyi laboratwari butuma iba mu za mbere muri Afurika zatangiye zipima Coronavirus mu buryo bwizewe. Mu gukomeza gutanga serivisi zirushijeho, ubu turongera ibikoresho, ku buryo hari ibyatumijwe hanze bizafasha mu kongera umubare w’abapimwa ku munsi. Ibi kandi bishobora no gushyirwa mu bitaro byo mu ntara bifite ubwo bushobozi, mu minsi iri imbere bikazabasha gupima.”
Ibi bikoresho bifasha kugaragaraza abanduye iyi ndwara bakitabwaho hakiri kare, kuko uko batinda baba bongera ibyago byo guhitanwa nayo.
Ku bavurwa bagakira iyi ndwara itagira umuti cyangwa urukingo, Dr Nsanzimana avuga ko u Rwanda rwatangiye kongeraho ikindi kizaminini cyo kureba niba umubiri warakoze abasirikare bo kwirinda. Igipimo kindi kitashyirwaga mu byakorwaga mbere byo gusuzuma umuntu ubugira gatatu harebwa ko yakize iyi ndwara. Icyo kizamini kindi kigaragaza ko umuntu yakize virusi, ariko afite n’abasirikare (anticorps) bahagije bamurinda.
Nta ntara itagaragaramo abanduye COVID-19
Dr Sabin Nsanzimana. avuga ko nubwo abarwayi benshi babonetse muri Kigali, kugeza ubu nta ntara n’imwe itaragaragaramo umurwayi wa Koronavirusi, ariko bahitaga bakurwayo bakajya kuvurwa, n’abo bahuye bagapimwa. Niyo mpamvu ngo guhagarika ingendo byari ngombwa kugira ngo icyorezo gikumirwe.
Mu bushakashatsi bwihuse bwakozwe mu minsi ishize bwafashe nk’icyumweru kimwe, hafashwe ibipimo muri buri karere kagize igihugu, hagamijwe kureba niba “nta coronavirus yaba irimo gutembera iwacu mu ntara tutabizi”.
Hafashwe ibipimo bigera kuri 537, nibura buri Karere gafitemo abantu harimo n’abo basangaga ku mavuriro mato batanarwaye bakabasaba kubafata ibipimo.
Yagize ati “Ibyo bipimo byose twapimye nta n’umwe twasanze ntawe urwaye wari urimo, byatumye tubona ko itakiri kuzunguruka mu bantu tutabizi. Iyo tuza gusanga muri abo bantu harimo ufite Coronavirus, uburyo turwanya icyorezo bwari guhita buhinduka, twari kukirwanya nk’aho kiri mu gihugu hose, ariko ubu turakireba ahantu kiri, ku bantu bashamikiye ku bandi, biranoroshye kurusha kuvuga ngo igihugu cyose gifite ibibazo.”
Dr Nsanzimana avuga ko iyo abarwaye COVID-19 bagaragaye hakiri kare aba ari amahirwe kuko bavurwa byoroshye, batararemba ari nabyo byongera ibyago by’urupfu. Nubwo nta muti n’urukingo abenshi mu bari barwaye bakomeje gukira hakoreshejwe uburyo bwo kuvura ibimenyetso.
Kugira ngo umuntu asezererwe ni uko apimwa inshuro ebyiri bagasanga nta virusi ikimuri mu maraso, akemererwa gusubira mu muryango ariko agasabwa kumara ibyumweru bibiri atarasubira mu buzima busanzwe, akambara mask harebwa niba atazagaragaza ibindi bimenyetso.
Dr Nsanzimana yakomeje ati “Ubu twatangiye kongeraho ikindi kizaminini cyo kureba niba umubiri warakoze abasirikare bo kwirinda. Ni igipimo kindi kitashyirwaga muri ibyo, kizavuga ngo uyu muntu nubwo yakize koko, virusi ntayihari, ariko ntibihagije, n’abasirikare arabafite bahagije bazamurinda.”
U Rwanda kandi rukomeje gukurikiranira hafi ubushakashatsi burimo gukorwa ku miti itatu yari isanzwe yifashisha izindi ndwara, harebwa niba yavura Coronavirus. Harimo Lopinavir/ritonavir ikoreshwa mu gufasha abanduye Virusi itera Sida, Hydroxychloroquine isanzwe ivura malaria na Remdesvir yica udukoko dutera indwara mu mubiri.
Kugeza kuri uyu wa 25 Mata 2020 abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda bageze ku 183 barimo 88 bamaze gukira iki cyorezo bagasezererwa mu bitaro bagataha. U Rwanda rukomeje gahunda yo gushishikariza abaturage kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo, mu rwego rwo kugira ngo hirindwe ubwandu bw’abantu bashya, bityo n’abanduye bakomeze kwitabwaho kandi ibikorwa byose bibe byafungurwa nk’uko byahoze.
Munezero Jeanne d’Arc
