Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rutangaza ko ruhangayikishijwe na bamwe mu bakoresha batangiye guhagarika by’abateganyo amasezerano bari bafitanye n’abakozi, kubera ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19.
Mu itangazo CESTRAR yashyize ahagaragara ku wa 8 Mata 2020, bagaragaza ko hamaze igihe hagaragara bamwe mu bakoresha batangiye guhagarika by’agateganyo amasezerano y’akazi bari bafitanye n’abakozi, bashingiye ku ihagarikwa ry’imwe mu mirimo rishingiye ku ngamba zo guhangana na COVID-19. Abandi na bo bagashyira abakozi mu kiruhuko gishingiye ku mpamvu z’ubukungu cyangwa za tekinike, cyangwa bagashyira abakozi mu kiruhuko cy’umwaka ku ngufu.
Umunyamabanga Mukuru wa CESTRAR, Biraboneye Africain, hakwiye icyemezo cya Minisiteri ifite umurimo mu nshingano zayo, gitanga umurongo ibyo bigomba gukorwamo, kuko n’ubwo abakoresha babifite uburenganzira hari inzira bigomba gukorwamo zirengangizwa
Agira ati “Turasaba Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo by’umwihariko gushyiraho amabwiriza yihariye yafasha abakozi n’abakoresha kugira umurongo bagenderaho muri ibi bihe bidasanzwe turimo kugirango iri hagarikwa rw’abakozi ryatangiye rihagarikwe ridakomeza gufata indi ntera.
Hakwiriye kwimakazwa umuco w’ibiganiro hagati y’abakoresha n’abahagarariye abakozi, ni ukuvuga ko abakoresha bakwiye kugirana ibiganiro n’abayobozi b’amasendika n’intumwa z’abakozi, hagashakwa ingamba zinogeye impande zose zirebwa n’iki kibazo.”
Akomeza avuga ko bahanganyikishijwe n’ibikorwa nk’ibi kuko aho gufasha inzego zose z’igihugu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, ibyo bikorwa byongera umubare w’abagirwaho ingaruka zikomeye cyane ko bikorwa hatubahirijwe inzira ziteganywa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Fanfan, mu butumwa bugufi yahaye Ikinyamakuru Panorama yagize ati “Hari ibiganiro hagati ya Guverinoma n’Urugaga rw’abikorera ku bijyanye n’ibyo, bimaze kugera kure.”
Kuva Leta ifashe ingamba zirimo gahunda ya #GumaMurugo, imirimo igahagarikwa uretse iyo kwa muganga, amaduka n’amasoko acuruza ibiribwa, Farumasi, Sitasiyo z’ibikomoka kuri Peteroli n’indi mike; bimwe mu bigo byatangiye gusubika amasezerano y’abakozi kugeza ku mezi atatu.
Umwe mu barimu wasubikwe amasezerano n’Ikigo cy’ishuri kigenga yakoreraga waganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, yagize ati “Leta yafashe ingamba zo guhagarika imirimo rusange, twumva ko tuzashyiraho gahunda yihariye yo guha abana amasomo. Ibyo kandi twabyumvikanyeho n’ubuyobozi bw’ikigo. Gusa twatunguwe no kubona amabaruwa asubika amasezerano mu gihe gito nta. Nta nama twigeze tugishwa cyangwa ngo dusobanurirwe niba ikigo cyinjiye mu gihombo. Ubu turi mu gihirahiro.”
Si ibigo by’amashuri yigenga gusa, kuko no mu bigo bikora ubwikorezi cyane cyane gutwara abantu bimwe byahise bihagarika abakozi mu gihe cy’amezi atatu.
Icyo amategeko abivugaho
Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018; Ingingo ya 18 ivuga ku isubikwa ry’amasezerano y’umurimo, igira iti “Isubikwa ry’amasezerano y’umurimo ribaho mu gihe amasezerano adasheshwe ariko abayagiranye bahagarika zimwe cyangwa zose mu nshingano bari bafite.
Inshingano buri ruhande rusigarana zigomba kuba ziteganywa n’iri tegeko cyangwa zumvikanyweho n’impande zombi. Amasezerano y’umurimo asubikwa kubera imwe mu mpamvu zikurikira:
1º habayeho guhagarika umurimo cyangwa gufunga ikigo hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko; 2º umukozi ahagaritswe nk’igihano cyo mu rwego rw’akazi mu gihe cy’iminsi umunani (8) y’akazi idahemberwa; 3º umukozi ahanishijwe igihano cy’igifungo kitarengeje amezi atandatu (6) cyangwa afunzwe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6); 4º ikigo gihagaritse imirimo yacyo by’igihe gito bitewe n’impamvu z’ubukungu cyangwa za tekiniki; 5º habayeho guhagarika umukozi ukorwaho iperereza mu rwego rw’akazi; 6º hari impamvu ndakumirwa zituma imirimo y’ikigo ihagarara.
Izindi mpamvu z’isubikwa ry’amasezerano y’umurimo zigenwa binyuze mu masezerano y’umurimo, amategeko ngengamikorere y’ikigo, cyangwa amasezerano rusange.”
Ingingo ya 21 y’iri tegeko, ivuga ko mu gihe habayeho isubikwa ry’amasezerano y’umurimo mu gihe gito kubera impamvu z’ubukungu cyangwa iza tekiniki, umukozi ntashobora gushyirwa mu gihe cyo kudakora ku mpamvu z’imirimo mike inshuro imwe (1) cyangwa nyinshi mu gihe kirenze iminsi mirongo cyenda (90) mu mwaka umwe (1).
Iyo igihe kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kirenze, bifatwa nk’aho umukozi yasezerewe agahabwa impererekeza ziteganywa n’iri tegeko.
Umukoresha, nyuma yo kubigaragariza abahagarariye abakozi mu kigo, ashobora gusezerera umukozi umwe cyangwa benshi bitewe no guhuza imirimo isa, kuvanaho cyangwa kuvugurura imikorere y’ikigo kubera impamvu z’ubukungu cyangwa guhindura ikoranabuhanga ryakoreshwaga hagamijwe kugira ngo ikigo kirusheho guhigana kandi akabimenyesha mu nyandiko umugenzuzi w’umurimo ubifitiye ububasha.
Iyo umukoresha asezereye umukozi umwe cyangwa benshi kubera impamvu zivugwa mu gika cya 3 cy’iyi ngingo, ashyira ku rutonde abakozi bateganywa gusezererwa hakurikijwe ubushobozi ku murimo, amashuri, uburambe muri icyo kigo n’umubare w’abantu bemewe n’amategeko buri mukozi atunze.
Ingingo ya 72 y’iri tegeko igaragaza ko iyo umukoresha ahombye, umukozi yishyurwa umushahara we hakurikijwe amategeko abigenga.
Rwanyange Rene Anthere
