Mu karere ka musanze, abarwanduye Virusi itera SIDA (HIV), bisuzumishije kandi bagafata imiti, kuva uyu mwaka watangira wiyongereyeho abantu bagera kuri 400 bavuye ku bihumbi bitatu na Magana atanu. Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 22 na 35 nibo bagaragara cyane muri iyo mibare.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, buvuga ko kubera inyigisho zirebana na Virusi itera SIDA zitangwa hirya no hino mu bigo nderabuzima n’andi mahuriro ahuza abantu benshi, abagana serivisi zo kwipimisha ku bushake babaye benshi kugira ngo barebe uko bahagaze. Umubare munini ugaragara mu bafite ubwandu kandi bafata imiti ni urubyiruko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bukavuga ko ubwo bwiyongere bukomoka ko bakora uburaya bakururwa n’urujya n’uruza rw’abagana Umugi wa Musanze ukura vuba cyane, ndetse n’ubukererarugendo bumaze gutera imbere muri ako karere bituma haza abantu benshi.
Dr. Hirwa Aime, Umuganga ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu bitaro bikuru bya Ruhengeri akaba yari n’Umuyobozi w’Umusigire ubwo twasuraga ibi bitaro, avuga ko hari byinshi byakoze ariko kandi ari uguhozaho, nanone ko n’ubwo urubyiruko rugaragara cyane mu bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, ubwandu butari hejuru mu karere ka Musanze. Mu bafata imiti bagera ku 3500, urubyiruko rusaga 2000.
Agira ati “Kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kugeza mu kwa Nzeri, abafata imiti igabanya ubukana bavuye ku bihumbi bitatu na Magana atanu bagera ku bihumbi bitatu na Magana acyenda. Muri bo abarenga kimwe cya kabiri ni urubyiruko. Ibi bigaterwa n’uko abaturage bazamuye imyimvire ku gakoko gatera SIDA bakitabira Serivisi zo kwipimisha ku bushake. Ariko nanone ubwandu mu karere ka Musanze ntiburi ku gipimo cyo hejuru kuko bugeze kuri zeru n’ibice icyenda ku ijana…”
Ku bijyanye n’ibishora urubyiruko mu buraya, mu mugi wa Musanze, Umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi n’abakozi, Musabyimana François, avuga ko iterambere ribigiramo uruhare ariko hari n’ibindi bibazo bitandukanye.
Agira ati “Ubu dufite kaminuza enye hano mu mujyi kandi abazigamo ni urubyiruko. Ikindi kandi umugi wacu urakura cyane, kuko ni uwa kabiri kuri Kigali. Hamaze kugeramo ibintu byinshi bikurura abantu cyane cyane urubyiruko. Ikindi nakongeraho ni ubukerarugendo, nabwo bukurura abantu benshi.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu bibazo bikomeye bishora urubyiruko mu buraya harimo amakimbirane mu miryango, ababyeyi badaha umwanya abana babo, imibereho mibi, ndetse n’abana batwarwa n’iterambere ryihuta bakifuza ibirenze ibyo bafite.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri buvuga ko hari ibibazo bituma urubyiruko rwishora mu buraya bikabaviramo kwandura Virusi itera SIDA birimo kutabigisha neza ubuzima bw’imyororokere, kutagira amakuru ahagije kuri Virusi itera SIDA, kimwe n’ubukene bwo mu miryango butuma hari abashakana batisuzumishije bikazamura umubare w’abandura.
Mu gushaka umuti w’ibyo bibazo, uyu muyobozi avuga ko abagera kuri 240 bakoraga uburaya bukakiwe isoko ubu bakora ubucuruzi ndetse akaba ari na bo babafasha mu bukangurambaga mu gukumira ubwandu bushya no kurwanya uburaya.
Avuga kandi ko hanafunzwe amwe mu macumbi, asigaye ahabwa ibyangombwa ku buryo abarayemo bamenyekana. Ikindi mu ngamba zafashwe ni ukwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ibirebana n’imibonano mpuzabitsina n’ingaruka zabyo k’uramutse abyishoyemo.
Mu bitaro bikuru bya Ruhengeri abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bageze ku 3900 bavuye ku 3500 mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka. Muri bo abasaga 1600 bari mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu. Muri bo nanone abagera kuri 82 ku ijana bafata imiti ku mezi atatu. Urubyiruko rufata imiti igabanya ubukana bwa HIV ruri hagati y’imyaka 22 na 35 rusaga 2000.
Gahunda ya Minisiteri y’ubuzima ni uko umuntu wisuzumishije iyo basanze yaranduye Virusi itera SIDA ahita ashyirwa ku miti batagombye gutegereza ko abasirikare b’umubiri we batangira kugabanyuka.
Gahunda yo gusura ibice by’igihugu binyuranye harebwa uko ikibazo cy’ubwandu bwa Virusi itera SIDA gihagaze, gikorwa ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyamakuru barwanya SIDA bakanakurikirana amakuru y’ubuzima muri rusange (ABASIRWA).
Rwanyange Rene Anthere

Dr Hirwa Aime, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri (Ifoto/Panorama)

Musabyimana Francois, Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi mu karere ka Musanze (Ifoto/Panorama)

L-R: Innocent Bahati, Umunyamabanga Nshingwabikora wa ABASIRWA; Emile Musabyiyera, Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu karere ka Musanze; Dr Hirwa Aime, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri na Olivier Ndererimana, Umukozi ushinzwe gukurikirana indwara zandura mu bitaro bya Ruhengeri no mu karere ka Musanze muri rusange (Ifoto/Panorama)
