Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iterambere

Ngororero/Kabaya: Isoko ry’amatungo magufi bubakiwe ribafasha gucunga umutekano wayo

Jeanne d’Arc Munezero

Abaturage bakorera ubucuruzi b’amatungo magufi mu Murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero, bishimira isoko bubakiwe. Bahamya ko batazongera kubura aho bacururiza cyangwa ngo banyagirwe. Iri soko ryuzuye ritwaye asaga miliyoni zisaga Miliyoni mirongo irindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni isoko rubatswe ku nkunga y’umushinga PRISM uteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi, ufatanyije n’Akarere ka Ngororero.

Abacuruzi bavuga ko iryo soko ryabakijije byinshi kuko mu gihe ritari rihari gucuruza byabaga bigoranye. Bacururizaga mu muhanda, iyo umuturage yarisigaga agiye gushaka irindi, amatungo yarabatorokaga akajya konera rubanda cyangwa akajya mu muhanda, akaba yateza impanuka.

Ahorinyuze Jean Baptitse ndetse na bagenzi be bacuruza amatungo magufi, icyo bahurizaho ni ugushimira ababubakiye isoko, kuko batakinyagirwa.

Ahorinyuze agira ati “Iri soko ryaradutabaye cyane, ubundi amatungo yaraducikaga akajya mu myaka y’abaturage. Twahoraga mu makimbirane, cyangwa ukanaribura. Kuba rero baratandukanyije amatungo, buri bwoko ukwabwo, bituma utaribura. Ikindi iri soko rirazitiye nta kibazo, nta nubwo tukinyagirwa.”

Imanikunze Djanati ni umucuruzi w’inkoko muri iri soko rya rya Kabaya. Arazirangura akazijya i Rubavu. Avuga ko mbere ritarubakirwa byabagoraga kubona inkoko zo kurangura kuko buri wese yacururizaga aho abonye.

Agira ati “Kubaka isoko byaradufashije cyane… Ubu usanga hari abacuruzi benshi ukabasha guhitamo igicuruzwa ushaka… Mbere wasangaga bigoye, babaga batagaranye utazi aho wabakura kuko babaga bari ku muhanda. Imvura yaragwaga bikaba ikibazo… Bamwe mu bacuruzi batari inyangamugayo baribaga… Ubu nta kibazo tukigira kuko abacuruza ababa barihamwe, ukabasha guhitamo itungo wishimiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, na we ashimangira ko iryo soko riri mu byari bikenewe ku bacuruzi b’amatungo magufi.

Agira ati “Ririya soko ry’amatungo riri mu Murenge wa Kabaya, ryubatswe ku bufanye n’Umushinga PRISM. Akarere katanze ubutaka bwo kubakaho. Ryari rikenewe cyane kuko ubu bacururiza mu mutekano usesuye, kandi n’amatungo yabo arabugwabungwa. Byatumye hinjira umusoro, ikindi ni uko batagikora ingendo ndende bajya mu masoko ya kure.”

PRISM ni umushinga uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), wagizwemo uruhare na Leta y’ u Rwanda binyuze muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Umushinga PRISM mu karere ka Ngororero wubatse isoko ry’amatungo rya miliyoni zisaga mirongo irindwi z’amafaranga y’u Rwanda. Bubatse kandi ivuriro ry’amatungo magufi, ibagiro ry’ingurube n’ibindi. Hatanzwe kandi inkoko 17.770 ku miryango 1.777, ingurube 664 ku miryango 453, ihene 1332 ku miryango 666. Hatanzwe ibigega bifata amazi ku nzu, hubakwa imirasire n’ibindi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities