Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa yatangaje ko guhera mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, abazatorwa nk’ibisonga bya Nyampinga w’u Rwanda, nabo bazagenerwa ibihembo by’amafaranga.
Uzatorwa nk’igisonga cya mbere azahembwa amafaranga miliyoni imwe, mu gihe uzaba igisonga cya kabiri azahembwa amafaranga ibihumbi Magana atanu.
Uzaba Nyampinga w’u Rwanda we, nta kizahinduka, azahembwa imodoka nshya yo kugendamo, azajye anahembwa amafaranga ibihumbi magana inani (800.000Frw) buri kwezi n’ibindi bijyanye no kwita k’ubwiza bwe. Anaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi (Miss World).
1. Ninde ukwiye kwegukana imodoka nshya n’ibihumbi 800 buri kwezi?
2. Ninde ukwiye kwegukana Miliyoni?
3. Ninde ukwiye kwegukana ibihumbi 500?
Nyura ahatangirwa ubutumwa uduhe igitekerezo cyawe.
Munezero Jeanne d’Arc
