Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, w’imyaka 82, yatangaje ko arimo gutegura inzira izafasha urubyiruko kuzayobora igihugu mu gihe kiri imbere, mu gihe ari kwiyamamariza indi manda mu matora ateganyijwe ku wa 15 Werurwe.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu mujyi wa Dolisie, Sassou Nguesso yavuze ko ubuyobozi buriho buri gushyiraho imfatiro zizafasha igisekuru gishya kuzafata inshingano. Yagize ati: “Turifuza ko urubyiruko rwumva ko ibyo dukora byose bigamije gutegura igihe cyarwo, kuko tutazaguma ku butegetsi iteka ryose. Igihe cyabo kizagera. Natwe twigeze kuba bato nkabo, bagomba kwiyubaka no gukora cyane.”
Perezida Sassou Nguesso amaze imyaka irenga 40 ayobora iki gihugu gikungahaye kuri peteroli, nubwo ubutegetsi bwe bwagiye busimburana mu byiciro bitandukanye. Mu matora ari imbere, azahatanira umwanya wa perezida ahanganye n’abandi bakandida batandatu, ariko abatavuga rumwe na we babonwa nk’abafite amahirwe make kubera kudahuza no kutagira imbaraga zihagije.
Ku bijyanye n’ibirego by’uko ubukene bukomeje kwiyongera mu gihugu gifite umutungo kamere mwinshi, Perezida yabihakanye. Yavuze ko umutungo w’igihugu utapfushijwe ubusa, ahubwo ko wakoreshejwe mu guteza imbere igihugu no kukigeza ku rwego rutigeze rugeraho kuva cyabona ubwigenge.
Nubwo hari umusaruro mwinshi wa peteroli, imibare igaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Congo-Brazzaville bagera kuri miliyoni esheshatu bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.
Perezida yanavuze ku kibazo cy’abahoze biyamamariza umwanya wa perezida, barimo Jenerali Jean-Marie Michel Mokoko na André Okombi Salissa, bakatiwe igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu. Sassou Nguesso yavuze ko atazapfira muri gereza, anongeraho ko umunsi umwe bazarekurwa, gusa akaba yanze kubita abatavuga rumwe na we, ahubwo abita abasore bigeze kugerageza urugendo rutabagendekeye neza.
Sassou Nguesso naramuka atorewe indi manda, yaba ari iyanyuma yemerewe n’itegeko nshinga, imara imyaka itanu. Gusa yanze gutangaza izina ry’uwamusimbura, avuga ko gutegura ejo hazaza h’igihugu bikorwa mu buryo bwagutse kandi butareba umuntu umwe gusa.








































































































































































