Padiri Gakirage Jean Bosco ni Umunyarwanda rukumbi w’Umupadiri wo mu Muryango witwa Gomboni Missionaries. Yasabye ikiruhuko i Roma ngo aze mu Rwanda gutanga umusanzu ku gihugu cyamubyaye. Avuga ko uwo musanzu yawutangiye akaba yujuje ishuri ry’ikitegererezo mu karere ka Nyagatare. Iryo shuri yaryitiriye Mutagatifu Antoine. Nta mwana uzajya aryinjiramo atarahatangiriye.
Iri shuri avuga ko ari umusanzu ukomeye mu karere ka Nyagatare kamaze, katuwe cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mbere igice kinini cyari kigizwe na Pariki y’Akagera. Ubu haratuwe kandi abaturage bariyongera cyane bityo ubumenyi ishuri rizatanga buzafasha abo bana baho n’ab’ahandi muri rusange.
Twifashishije inkuru y’Umuseke.rw, Padiri Gakirage yaganiriye n’Urubuga “Izingiro ry’Amahoro”, video iri kuri YouTube. Agira ati “Barambaza ngo ‘kuki nubatse iri shuri hano mu Mutara?’ Ntabwo ari uko iri shuri ritari kujya ahandi, ariko nashatse kugira uruhare mu kwibohoza kw’Igihugu cyacu. Umutara ntiwari utuwe, twari duturanye na Pariki; abantu batangiye gutura, abantu ni benshi baziyongera. Niyo mpamvu nubatse iri shuri kugira ngo abana babone aho biga.”
Ishuri ryubatswe mu mudugudu wa Rukundo, Akagari ka Karangazi, mu murenge wa Karangazi ahitwa Rwisirabo, mu karere ka Nyagatare. Padiri Gakirage avuga ko afite imigambi yo kurigira ikigo gikomeye gitegura abana b’Abanyarwanda mu bijyanye n’amasomo y’ubumenyi (Sciences), abazahasohoka bakazabasha guhangana n’abandi baturage bo ku Isi ku isoko ry’umurimo.

Ishuri rybatswe na Padiri Gakirage Jean Bosco, riri Rwisirabo mu murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare (Ifoto yatunganyijwe n’Umuseke.rw)
Padiri Gakirage Jean Bosco, avuga ko ajyana n’ukwibohora kw’Igihugu, ariko urugendo rwe rukaba mu Burezi. Yavuye muri Uganda umwaka ushize, asaba ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika i Roma kumuha imyaka itatu yo gufatanya n’Abanyarwanda kubaka igihugu. Ubu ahamaze amezi atandatu. Avuga ko kwiga ari yo ntango y’iterambere ari nayo mpamvu yasanze ari ngombwa kubaka ishuri.
Ati “Imana yaduhaye ubwonko ngo tubukoreshe, iduha ubwenge ngo tubukoreshe neza, none se wakunda u Rwanda ute utarwubatse? Wakunda igihugu cyawe ute utagiteje imbere? Ese umunsi nagiye mu ijuru, bakambaza ngo Padiri Gakirage, ko wakoze mu mahanga hirya no hino, mu Rwanda wahamariye iki? Sinakorwa n’isoni? Oya! Ntabwo nshaka kuzakorwa n’isoni dore nange umusanzu mpaye igihugu cyambyaye.”
Akomeza agira ati “Kuba Umunyarwanda ni akarusho, kugira akamaro na byo ni byiza. Reka mfatanye n’abandi Banyarwanda b’umutima mwiza twubake igihugu cyacu. Ngurwo u Rwanda dukunda, ngurwo u Rwanda dushaka, ngicyo ikerekezo twahawe na Leta yacu.”
Avuga ko iyo akoze igikorwa cyiza mu Rwanda abyishimira kubera ko aba akoresheje bike mu byo Imana yamuhaye.
Iri shuri rya Mutagatifu Antoine rizibanda cyane ku masomo y’ubumenyi
Padiri Gakirage avuga ko iri ari ishuri ryisumbuye, (Secondary School). Rizatangira igihe Minisiteri y’uburezi izaba yemeye ko amashuri atangira (muri Nzeri 2020). Rizatangira ryakira abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere, bagiye kwiga mu kiciro rusange (Tronc-Commun/ Ordinary Level). Nyuma bariya nibagera mu mwaka wa 4 bazakomezanya n’amasomo y’ubumenyi gusa.
Padiri Gakirage avuga ko igihugu gikeneye Abaganga, Aba-Architect, ba Engineers, Abaforomo, ba Agronome na ba Veterineri; akaba ariyo mpamvu ishuri rya Mutagatifu Antoine rizigisha ibijyanye n’amasomo y’ubumenyi akenewe cyane mu iterambere ry’u Rwanda.
Ibikoresho bihambaye Padiri yamaze kubigeza ku ishuri
Padiri Gakirage avuga ko yubaka Laboratoire eshatu, iy’Ubutabire (Chemistry/Chimie), iy’Ubugenge (Physics/Physique) n’iy’Ikoranabuhanga (IT Lab), kugira ngo abana baziga muri iryo shuri bazabe abahanga bashaka ibisubizo.
Ati “Dufite ibitabo ibihumbi makumyabiri na bibiri, iby’Imibare, Physics, Chimie, … kugira ngo umwana atazabura ibimufasha kwiga, Mwarimu akabura ibimufasha kwigisha. Uzinjiramo hano azumve ko afite ubushobozi bwo kwiga muri Kaminuza ya Harvard.”

Ibitabo bizifashishwa byamaze kugera ku ishuri (Ifoto yatunganyijwe na Umuseke.rw)
Ishuri ryubatse mu buryo bw’amagorofa, rifite ibyumba 36 n’ibitanda 200. Ibi byumba byose ntibizakorerwamo ritangiye, kuko rizatangirana n’abana 200 bo mu wa mbere gusa, abakobwa n’abahungu.
Padiri Gakirage ati “Abana tuzajya tubigisha umuco, gutekereza nk’abantu bazi Sciences, tubigishe guhinga, gutera intanga amatungo, babikore ari bato, bakure bumva ko batanga ibisubizo ku gihugu. Tuzagenda tubakurikirana kugera bageze muri Kaminuza. Nta mwana tuzakira mu yandi mashuri atarahereye hano.”
Panorama.rw
