Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Kagano, mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku mutungo aho abagabo bacunga umutungo w’urugo uko bishakiye bitwaje ko abagore ntacyo binjiza mu rugo.
Aba bagore bavuga ko abagabo babacunaguza bakikubira umutungo w’urugo bavuga ko ntacyo binjiza bigatera amakimbirane nyamara birirwa bakora imirimo inyuranye mu ngo ariko ntihabwe agaciro.
Nyirabarata Germaine, umwe mu bagore bo mu kagari ka Ninzi, ati “abagabo baradusuzugura ngo ntacyo twinjiza. Nyamara iyo umugabo agiye guhingira amafaranga igihumbi ntaributahe ngo yoze abana, ntaributeke, ntaribukore isuku mu rugo, ntaribukore za nshingano zindi zireba umugore mu rugo.”
Akomeza avuga ko iyo mirimo yose idahabwa agaciro kandi umugore ashobora kuba yakoze ibyinjiza birenze ibyo wa mugabo yazanye. Ati “iyo mirimo igomba guhabwa agaciro mu kugirango icyo umugore yinjiza kigaragare.”
Abagore bakorera amafaranga ngo nabo bakorerwa ihohoterwa. Uzayisenga Tereza na we wo muri aka kagari avuga ko abagore nabo bajya gushaka igitunga urugo kimwe n’abagabo, ariko amafaranga bacyuye mu rugo umugore akayakemuza ibibazo by’urugo mu gihe umugabo ayanywera ntageze mu rugo n’ifaranga na rimwe.
Ku ruhande rw’abagabo bo mu murenge wa Kagano, bavuga ko igituma imiryango yabo irangwamo amakimbirane ari uko usanga aribo bavunikira urugo bonyine. Ndikumana Fiacre, utuye muri Ninzi, avuga ko gucunaguza abagore biterwa n’uko abagabo baba bagiye gukorera amafaranga bonyine abagore bagasigara mu rugo.
Mugabo Yohani wo muri Ninzi, aragaragaza impamvu ibatera kuvuga nabi. Ati “uzi guhera kuva ku wa mbere kugera ku wa gatanu ugenda wasize umugore n’abana bari ahongaho, uburakari buraza ugatonganya umugore, na we yagusubiza intambara ikaba irarose.”
Imanirahari Theodosie, umuyobozi w’inama y’igihugu y’Abagore mu murenge wa Kagano, avuga ko mu nama bakora bakangurira abagore gushaka imirimo ibaha amafaranga nko kujya gukora mu mirima y’icyayi, cyane ko bafite inganda ebyiri zigitunganya. Ati “iyo umugore afite icyo yinjiza mu rugo ntasuzugurwa cyangwa ngo acunaguzwe.”
Mukamana Claudette, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, avuga ko bafite ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku mutungo. Ati “dufite ingo zibanye nabi zisaga magana atandatu na mirongo itatu n’ esheshatu.Ikibazo nyamukuru cy’aya makimbirane ngo giterwa no kutumvikana ku ikoreshwa ry’umutungo no kubyara abana benshi badashoboye kurera.”
Itegeko No 32 /2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo yaryo ya 210 rivuga ko “Buri wese mu bashyingiranywe agomba kugira uruhare mu bitunga urugo rwabo bikurikije uburyo n’ amikoro ye.”
Akarere ka Nyamasheke kabarizwa mu Ntara y’Iburengerazuba, gafite abaturage ibihumbi magana ane na cumi na babiri magana atatu na mirongo itanu na babiri (412.352), kakagira ingo ibihumbi mirongo inani na bitandatu magana arindwi mirongo ine n’enye (86744); muri zo magana atandatu mirongo itatu n’esheshatu (636 ) zibanye nabi.
Mwitende Jean Claude
