Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamasheke: Kujyanisha uburezi n’umuco w’ubutore byahinduye imitekerereze y’abanyeshuri

GS Umucyo Karengera, buri somo ryifitemo indangagaciro itanga ireme kuri buri mwana wagiye mu ishuri (Ifoto/Panorama)

Abarezi n’abanyeshuri bo muri GS Umucyo Karengera, baravuga ko guhuza amasomo n’umuco w’ubutore byabafashije guhinduka mu mitekerereze. Gutsindwa byabaye kirazira, ishuri ryabaye Isibo iyoborwa n’abantu batatu bashingiye ku ihame ry’uburinganire, abarezi na bo baba ba mutwarasibo.

GS Umucyo Karengera iherereye mu murenge wa Kirimbi, ku muhanda Kaburimbo Kivu Belt uturutse i Karongi werekeza i Nyamasheke.

Ukinjira mu kigo uhita ubona icyapa kiyobora aho wabariza serivisi ushaka nta n’undi witabaje. Hirya yacyo gato uhabona ikindi cyanditseho amagambo agira ati “Gutoza abanyeshuri kugira ubumenyi, Ubumenyingiro n’indemamutima zikwiye Abanyarwanda bakunda igihugu n’abagituye, baharanira kwigira no kwihesha agaciro”.

Nyirabahire Beatrice yiga mu mwaka wa Gatandatu mu Isibo y’Ingenzi (MEG), amaze imyaka itandatu yiga muri icyo kigo. Ni umunyeshuri uhagarariye abandi akaba intore yo ku mukondo (Doyenne/Head Girl). Avuga ko amasomo ahabwa amufasha aho atuye kuko iyo ari mu kiruhuko afasha urungano akanigisha abato.

Agira ati “Nize umuco wo kubana neza na bagenzi banjye, kwirinda kubangamira abandi no gukora igikwiye kandi gifitiye abandi akamaro.”

Kamanzi Michel yiga mu mwaka wa Gatanu (PCB) atorezwa mu isibo y’indashyikirwa. Agira ati “Dutozwa kuba indashyikirwa mu byo dukora byose, haba mu masomo n’aho turi hose tukarangwa no kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza. Bimfasha kumenya uwo ndiwe, ko ndi umunyeshuri ufite ikerekezo.” Avuga ko iyo ari mu kiruhuko yitabira gahunda zikorerwa mu mudugudu, mu gihe abandi bana baba bamubwira ko zitabareba.

Niyonsenga Pacifique, yiga mu mwaka wa Gatandatu (HEG). Avuga ko mu masomo bahabwa, abayobozi b’amasibo bafata umwanya wo kubasobanurira Indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda. “Binyigisha kumenya uko ngomba kwitwara no guhitamo icyo ngomba gukora. Bimfasha kumenya umurongo ngenderwaho mu buzima bwa buri munsi. Ubu ndi umutoza w’abo tungana.”

Niyonkuru Gedeon ni intore yo ku mukondo (Doyen/Head Boy) abarizwa mu Isibo y’Imena mu mwaka wa Gatandatu (LFK). Avuga ko ibyo batozwa mu ishuri ari byo bibafasha n’iyo bari hanze. Ati “Uburere nibwo butuyobora kuko umuco dutozwa n’ikinyapfura dusabwa kubigira aho turi hose.”

Buri banyeshuri batojwe bagira ikimenyetso k’indangagaciro basiga mu kigo (Ifoto/Panorama)

Abarezi (Mutwarasibo) bo muri GS Umucyo Kerengera bavuga ko amasomo yose batanga yuje indangagaciro zubaka umunyarwanda.

Nyirangirababyeyi Vestine ni umurezi wigisha Ikoranabuhanga. Avuga ko abana bakeneye kumenya indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda bibafasha gusigasira gahunda ya Ndumunyarwanda.

Agira ati “Iyo bageze hanze bahura n’ubuzima bunyuranye. Tubigisha uko bagomba kwishakamo ibisubizo igihe bahuye n’ikibazo runaka. Tubigisha kwizigimira no kwihangira imirimo bibafasha kubaho mu buzima busanzwe.”

Avuga ko kuba umutwarasibo bitababuza kubahiriza ingengabihe na gahunda y’amasomo isanzwe igenwe kuko hari umwanya wo kuba mu ishuri, igihe bari mu kiruhuko abarezi bakabafasha, bitabujije ko no mu isomo umurezi ashakamo indangagaciro zifasha abana.

Hanyurwabake Amon ni umwarimu w’amateka. Avuga ko ikivugo cy’abarezi gifite uruhare runini mu kumenya amateka y’igihugu, guharanira ishema ryacyo no kugikunda. Indangagaciro z’umuco nyarwanda zitangirwa mu masibo, ku wa kabiri no ku wa kane.

Agira ati “Amateka yacu arimo gukunda igihugu, gukunda umurimo no kukitangira igihe cyose bibaye ngombwa. Dukangurira abana kwibona mu masibo y’aho batuye igihe bari mu biruhuko.”

Uwihanganye Samuel, ni umuyobozi wa GS Umucyo Karengera, Avuga ko mu ndangaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda kuri bo bongeyeho n’indi Kirazira gutsindwa.

Akomeza avuga ko kugira ngo bahindure imyumvire y’abarezi n’abanyeshuri, gutanga amasomo bifatwa nko gutoza kuko mu kiciro rusange buri mwaka ufite izina ry’isibo, na ho mu kiciro gikuru buri shami rigahabwa izina ry’isibo.

Agira ati “Dufite amasibo umunani arimo Isheja, Ikizere, Ubupfura, Imena, Inyamibwa, Ingenzi, Ubutwari n’Indashyikirwa. Mu ishuri haba abayobozi batatu barimo intore yo ku mukondo n’izo ku ruhembe ebyiri umwe ari umukobwa undi akaba umuhungu. Abarezi bo ni ba Mutwarasibo. Abari mu kigo twese duhuriye ku izina ry’intore Indatwa.”

Akomeza avuga ko gufata gahunda y’ishuri igahuzwa n’Itorero bifasha abana kwiyumvamo indangagaciro z’umuco nyarwanda, kandi babitora bahuza injyana n’abarezi ba Mutwarasibo. “Ibyo abana biga byose birimo indangagaciro. Umurezi asabwa gushaka mu isomo rye indangagaciro yubaka umwana w’umunyarwanda. Umurimo mwiza nko kurera ukwiye gukorwa umurezi afite umugambi wubaka urerwa ashingiye ku isomo amwigisha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josue Michel, atangaza ko iyi gahunda iri mu mshuri menshi muri aka karere, ariko GS Umucyo Karengera ikomeza kuza ku isonga mu kurema mu bana indangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda.

GS Umucyo Karengera yatangiye mu 1993, ubu irimo abanyeshuri 648, muri bo abakobwa ni 356. Abarezi bagera kuri 34 muri bo abagore ni 10 na ho abagabo bakaba 24. Abakozi bunganira bagera kuri 26. Kuva mu 2007, buri mwaka ikigo gihugura nibura abanyeshuri bageze hagati ya 110 na 120 bahagarariye abandi. Umuco w’ubutore winjijwemo mu 2007.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities