Wakirwa n’amarira n’agahinda iyo uganiriye n’abashoramari bo mu ruganda Gold Liquor Ltd, ubwo Umujyi wa Kigali watangiye kubasenyera ibice bimwe by’uruganda rwiteguraga gutangira imirimo.
Abakozi b’uruganda n’abaturage bumiwe, ariko kandi abasenya bizihiwe no gukorera amafaranga.
Mu 2015, uruganda Gold Liquor Ltd rwenga inzoga “Premier Gin” rwakoreraga i Kanombe, rwafashwe n’inkongi y’umuriro rurakongoka n’ibyari birimo byose. Mu mpera z’uwo mwaka abashoramari batangiye kurwimurira ibikorwa byabo mu gice cy’inganda cy’i Gahanga, muri Nunga, mu karere ka Kicukiro, mu gihe kirenga umwaka rwubakwa ibice byarwo bimwe byatangiye gusenywa n’Umujyi wa Kigali bavuga ko rwubatswe mu muhanda nyamara abashoramari bo bafite ibyangombwa bibemerera kubaka muri icyo kibanza (Autorisation de bâtir No COK-OSC/00076/2015) cyo ku wa 31/12/2015.

Nyinawankusi Anna, umwe mu banyamigabane b’uruganda Gold Liquor Ltd. Amarira n’agahinda ni byose (Photo/RRA)
Nyinawankusi Anna ni umunyamigabane muri urwo ruganda. Amarira, ikiniga no guteshaguzwa nibyo yakwakirizaga ubwo abasore bari bizihiwe n’amapiki n’ibibando basenya uruzitiro rw’uruganda, bahagarikiwe n’abakozi b’Umujyi wa Kigali. Uretse kandi gusenya urwo ruzitiro bivugwa ko rwubatse mu muhanda, imbago z’umuhanda nazo zashinzwe mu rubaraza rw’uruganda, bivugwa ko bakimara kuzitera hakurikiyeho gusenya.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Panorama yadutangarije ko atumva uburyo Umujyi wa Kigali umusenyera uruganda kandi mu 2015 barahawe ibyangombwa byose byo kubaka ndetse kuva imirimo yo kubaka yatangira abakozi b’Umujyi babishinzwe barabasuraga, na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda akabasura anashima ibikorwa byabo by’ishoramari.
N’amarira menshi avanze n’ikiniga yagize ati “Twatunguwe no kubona abantu baje n’amapiki bagatangira kudusenyera. Twatangiye kubaka aba bakozi b’Umujyi wa Kigali bahagarikiye abasenya nibo badusuraga twubaka kugeza twujuje. Nta baruwa bigeze batwandikira baduhagarika ngo tuyirengeho kandi icyo tuzi ni uko tugomba kubahiriza amategeko.”
Nyinawankusi akomeza avuga ko icyo azi ari amande ya Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda baciwe kubera ko bahinduye uko igisenge cyari giteye, bakaba bari baratangiye kuyatanga. Avuga kandi ko mbere y’uko basenyerwa Umujyi wa Kigali, hadaciyeho iminsi itatu, wari wateye imbago (Bornes) mu rubaraza rw’uruganda imbere mu gipangu, inyubako zarwo zararangiye, akibaza impamvu atangiye gusenyerwa ibikorwa kandi ababisenya aribo bamuhaye ibyangombwa, bakanabikurikana kugeza aho bigeze.
Agira ati “Dufite fiche cadastrale baduhereyeho ibyangombwa byo kubaka, dufite na autorisation de bâtir, mbere yo gutangira badutegetse kwicira umuhanda turawuharura ndetse dusiga metero 28 zawo; kuvuga ko twubatse mu muhanda sinzi aho babikura kuko ikibanza cyanjye kiringaniye n’ibindi duturanye birimo kubakwamo inganda.”
Nyinawankusi yongeraho ko bajya gutangira kubaka, hari imbago z’imihanda zari zisanzwe ziteye ku buryo batashoboraga kuzirengera kuko zari zishinze no mu bibanza byo hepfo y’umuhanda bari barikoreshereje.
Akomeza agira ati “Ni ibintu bibabaje cyane kandi biteye agahinda, Perezida wa Repubulika adushishikariza gushora imari ariko aba baradukoma mu nkokora kandi aribo baduhaye ibyangombwa bakanakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyubakire kugeza uyu munsi.”
Uyu mushoramari yadutangarije ko abaturanyi be baje kugura ibibanza byo gushingamo inganda basanze urwa Gold Liquor Ltd ibikorwa byarwo biri ku musozo.
Umujyi ntuhuza n’umushoramari
Mu kumenya inkomoko yo gutangira gusenya bimwe mu bice by’uruganda Gold Liquor Ltd ndetse binashyira kuzarusenya rwose, twegereye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, budutangariza ko urwo ruganda cyane cyane uruzitiro rwarwo rwubatswe mu muhanda, ibice bimwe byarwo biri mu muhanda ndetse n’imiryango yarwo iri mu kibanza cy’undi muntu.

Busabizwa Parfait, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. (Photo/Courtesy)
Busabizwa Parfait, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu atangaza ko n’ikimenyimenyi nyir’uruganda yaciwe amande akandika asaba imbabazi ko yayakurirwaho bivuga ko yemera amakosa.
Yagize ati “Uriya mushoramari ibyo yasabye kubaka kandi tukabimuhera ibyangombwa sibyo yubatse ndetse twabimuciriye n’amande angana na Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Yatwandikiye asaba imbabazi ko twamukuriraho amande yemera n’ikosa avuga ko yahishije uruganda ubu akaba nta bushobozi afite.”
Ku bijyanye no gusenya uruganda rumaze kuzura, Busabizwa avuga ko bamuhagaritse akanga kugeza yuzuje uruganda ndetse akubaka n’uruzitiro ariko kandi akanemera ko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Kuri iyi ngingo nta nyandiko Umujyi na wo ugaragaza uhagarika Nyinawankusi gukomeza kubaka.
Busabwizwa akomeza agira ati “Urukuta twashenye rwubatse mu muhanda, ndetse n’umuryango w’igipangu uri mu kibanza cy’umuturanyi we badikanyije. Ku rundi ruhande na ho inyubako barayitambitse igera mu muhanda nyamara yaragombaga kubakwa ihagaritse mu kibanza ari na cyo twamuciriye amande.”
Uyu muyobozi yakomeje adutangariza ko bagiriye inama Nyinawankusi kwikuriraho igikuta aranangira bahitamo gushaka abakozi bo kugisenya akazishyura amafaranga yakoreshejwe. Ku rundi ruhande atangaza ko batifuza gusenya uruganda, ahubwo bamugira inama ko yagura metero 11 n’umuturanyi we zikazanyuzwamo umuhanda unyura inyuma y’uruganda ariko kandi agatanga igice cyo ku mutwe w’ikibanza cye kikazacibwamo “round about”.
Atangaza kandi ko aho umuhanda ugomba kunyura mu irembo, Nyinawankusi yagonze ibibanza by’abaturanyi be kandi bashaka umuhanda wa metero 22, mu gihe uyu mushoramari we avuga ko yasigaje metero 28 z’umuhanda ndetse afite n’ubutaka busaguka hepfo yawo ku buryo atagongana n’abaturanyi be. Ikindi avuga ni uko umuhanda wanyuze mu kibanza cye gusa nyamara buri wese yari agombye gutanga metero 11 nk’uko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubivuga.
Yongeraho ko igihe Nyinawankusi azaba atashoboye kugura metero 11 n’umuturanyi we, uruganda na rwo bazarusenya bagakuraho metero z’umuhanda.
Abaturage barumiwe
Abaturage twasanze aho Umujyi wa Kigali wasenyeshaga bimwe mu bice bigize uruganda Gold Liquor Ltd badutangarije ko ari ubwa mbere babonye umushoramari umaze umwaka yubaka asenyerwa.
“Abenshi twakoze kuri uru ruganda, dutangira akazi kugeza magingo aya aba bakozi b’Umujyi barimo gusenyesha ntibasibaga hano. Ntitubazi amazina ariko tuzi amasura yabo, nta cyumweru cyashiraga batageze hano bagenzura ibikorwa none dutunguwe n’uko aribo baje guhagarikira abasenya.” Bimwe mu byavuzwe n’abari bashungereye isenywa ry’uruganda.
Iyi mvugo y’abaturage ntihuza n’iy’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait, we avuga ko badafite abakozi bakurikirana umunsi ku munsi ibikorwa by’inyubako ziri mu mujyi wa Kigali, kuko Nyinawankusi yarinze yuzuza batarabona ko yarengereye amategeko.
Nubwo Umujyi wa Kigali uvuga ko Nyinawankusi Anna yubatse uruganda mu muhanda ndetse akanarengera abaturanyi be na bo bukaba inganda, igishushanyo mbonera cyatanzwe na Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kigaragaza ko uruganda bivugwa ko rwubatswe mu muhanda, ikibanza cyarwo kiringaniye n’ibindi. Ikindi ni uko aho bavugwa ko hashyirwa “round about” kuri icyo gishushanyo ntihateganyijwe.
Hibazwa byinshi
Hakomeje kwibazwa impamvu umushoramari yarinze atangira kubaka ndetse bikageza n’aho atangira gukora amasuku, hagashyirwamo imashini zenga inzoga, Umujyi wa Kigali utarabona ko ibikorwa bimaze igihe kirenze umwaka bitangiye byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umujyi wa Kigali wishyura abaturage bawufashije mu bikorwa byo gusenya. Umujyi wa Kigali uvuga ko babizobereyemo. (Photo/RRA)
Ikindi abantu bakomeje kwibaza gikomeye ni uko Umujyi wa Kigali uhemba abaturage bajya gusenyera mugenzi wabo hakibazwa niba undi ufite amafaranga we atabashora mu bikorwa by’urugomo, mu gihe abo baturage bo bavuga ko icyo baba bakeneye ari amafaranga ibindi bitabareba.
Abahanga mu by’amategeko bavuga ko niba harabayeho ko umushoramari arengera abaturage nk’uko Umujyi wa Kigali ubivuga, iki kibazo cyagombye kuba cyarajyanywe mu nkiko aho kugira ngo Umujyi ariwo ufata icyemezo cyo gusenya kandi abavuga ko bafite ikibazo ntaho bigaragara ko bigeze baregera ko barengerewe.
Mu isenywa ry’uruganda Gold Liquor Ltd, abasenyaga nta cyangombwa na kimwe bari bafite kibemerera gukora icyo gikorwa ndetse n’Umujyi wa Kigali ntiwerekana umwanzuro w’inama yaba yarakozwe higwa icyo kibazo. Ikindi kandi giteye impungenge ni uko igihe hasenywaga ibyo bikorwa nta rwego rw’umutekano rwari ruhari kugira ngo hakumirwe ibindi bibazo byashoboraga kuvuka.
Rene Anthere Rwanyange
Anthers2020@gmail.com

Urukuta bivugwa ko rwubatswe mu muhanda rwashyizwe hasi nyamara umuturage avuga ko hose ari mu butaka bwe. (Photo/RRA)

Abakozi bishyurwa n’Umujyi wa Kigali bari mu kazi ko gusenya. (Photo/RRA)

Imirimo yo gusenya irimbanije. (Photo/RRA)

Urukuta rushyirwa hasi. (Photo/RRA)

Nta na kintu na kimwe gishobora gutoragurwa ngo kibe cyakongera gukoreshwa. (Photo/RRA)

Abasenya bitwaza ibikoresho binyuranye. (Photo/RRA)

Abakozi b’Umujyi wa Kigali bahagarikiye ibikorwa byo gusenya uruganda. (Photo/RRA)

Uretse no kuba uru rukuta rwubatse mu muhanda Umujyi wa Kigali uvuga ko abarwubatse banarengereye abaturanyi. (Photo/RRA)

Umujyi wa Kigali uvuga ko gukoresha abaturage mu gusenya bihendutse ku buryo uwasenyewe bitagorana kwishyura amafaranga yatanzwe. (Photo/RRA)

Bornes nshya zatewe n’Umujyi wa Kigali zigaragaza ko uruganda rwose ruzasenywa. Iyi iteye hafi y’urubaraza rw’uruganda igaragaza ahazanyuzwa umuhanda. (Photo/RRA)

Igice cy’inyuma cy’Uruganda, Umujyi wa Kigali usobanuro ko nacyo cyubatse mu muhanda. (Photo/RRA)

Imashini zari zimaze gushyirwa mu ruganda biteguye gutangira gukora inzoga. (Photo/RRA)

Kanyarwanda
January 25, 2017 at 16:05
Ariko koko uru nirwo Rwanda twifuza!! Ibi koko bitaniyehe n’ubwicanyi?!! Nta n’isoni umyobozi akihandagaza ngo hubatswe atabizi!! Nonese ko atubakaga mu ijoro, mwari he?!! Maze ngo abagore n’urubyiruko bitezimbere!Ninde watekereza gukora umushinga nk’uyu amaze kubona amarorerwa nk’aya akorwa ku manywa yihangu, abapagasi bizihiwe no gusenya bahagarikiwe n’ubuyobozi. Ubuse uyu mubyeyi si urugero rw’imiyoborere mibi ya bamwe mu bayobozi bamunzwe na ruswa bakomeza kudindiza iterambere ry’u Rwanda bitwaje ubushobozi bafite. Uyu mubyeyi narenganurwe!!
Jacques
January 25, 2017 at 07:14
Barangiza ngo barashakira ibyiza abanyarwanda inda mini gusa ubu se ibi nibintu iki gihugu se nicyabantu bamwe uyu muyobozi wabitegetse atandukaniye he nabagome twabonye mubihe byashize
Tonto Kaikai
January 25, 2017 at 06:52
Ariko mana that is very discouraging for other investors who want to invest in Rwanda, ubundi iyo borne ko ikiri nshyashya ubwo ntibayishyizeho ninjoro, uyu mumama ararengana kubera ruswa za bamwe mu bayobozi baba bakeneye, wasanga yaranze gutanga iyo ruswa bitwaza ububasha bafite. Ahubwo urwego rw’Umuvunyi rurimo gukora iki? igihe uyu mama yari gutanga imirimo ku banyarwanda benshi bafite ubushomeri bukabije. Justice must prevail.