Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yashimiye Abanyarugando ku iterambere bagezeho bishatsemo ubushobozi

Kuri uyu wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushingo 2019, Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bifatanyije n’abaturage batuye Akagari ka Rugando mu murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, mu gikorwa cyo kubaka imihanda ya kaburimbo y’imigenderano.

Perezida Kagame yabashimiye abaturage ubwitange bagize mu gushaka isuku aho batuye no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ariko kandi ababwira ko kuza kwifatanya na bo atari ukubashima gusa ahubwo ari ukugira ngo bahige kandi banakomeze kwesa imihigo.

Perezida Kagame, yashimiye cyane abaturage b’Akagari ka Rugando bishakamo ibisubizo mu gukemura ibibazo bafite, abasaba kubibungabunga no kubirinda. Yababwiye ko kuza kwifatanya na bo atari ubwa mbere kandi atari n’ubwa nyuma, kuko azagaruka.

Agira ati “Nazanywe no kugira namwe dufatanyije duhige, duhigire ibindi bikorwa no kurinda ibi twubaka no kubitunganya kurushaho. Turubaka ibikorwa bya kijyambere, imihanda ndetse mukubaka amazu meza yo kubamo, ibikorwa tubashimira.”

Akagari ka Rugando gafite imihanda ireshya na kilomereto 4.5 isigaye kujyamo kaburimo, aho umukuru w’igihugu yabijeje ko byose bizagerwaho. Imihanda isigaye izakorwa n’Umujyi wa Kigali, kuko bifuza ko Akagari ka Rugando gahinduka ikitegererezo ko byose bishoboka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamulangwa Stephen, yabwiye umukuru w’igihugu ko abaturage b’akagari ka Rugando bishatsemo ibisubizo mu rwego rwo gutura heza, umutekano n’isuku, bo ubwabo bishatsemo ubushobozi.

Abatuye Akagari ka Rugando babyukiye mu muganda bifatanyijemo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kubaka inzira z’amazi ku mihanda barimo kwiyubakira (Ifoto/Panorama)

Agira ati “Abanyarugando bumvise vuba uruhare rwabo mu kwishakamo ibisubizo batangira kwikorera imihanda mu rwego rwo kubungabunga isuku n’imibereho myiza, ndetse n’umutekano. Ibikorwa bikoreye bitwara amafaranga make kuko aribo bikorera inyigo, nta nyungu bashakamo kandi badakeneye gutanga amasoko na yo beneyo bashaka inyungu. Ibikorwa byabo biba bihendutse ugereranyije n’ibindi bigombera amasoko.

Abahagarariye Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa na bo bifatanyije n’abaturage batuye mu kagari ka Rugando (Ifoto/Panorama)Perezida Kagame yasabye abaturage gukora isuku ahasigaye ku mihanda yubatswe na bo bagatunganya inzira zijya mu ngo zabo, bagafata amazi yok u nyubako kugira atangiza imihanda bamaze kubaka cyangwa agasenyera abaturanyi babo, kandi bakibuka no gutunganya inzira zibahuza.

Agira ati “Imihanda y’aho mutuye nirangira ubwo umuhigo uzaba wuzuye. Turashaka kugera ku ijana ku ijana, buri wese ashyireho ake.”

Yabibukije ko kuba baturanye n’inyubako zikomeye kandi nziza zirimo Kigali Convention Center na Hoteli yahoo, ndetse n’andi mazu meza, bakwiye na bo kugana muri icyo kerekezo. Yongeye kubashimira uko bakora neza kandi bakoreye hamwe, bakuzuzanya kuko ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho na byo byaturutse mu bufatanye bwabo.

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye akagari ka Rugando mu kubaka inzira z’amazi ku mihanda ya Kaburimbo barimo kwiyubakira (Ifoto/Panorama)

Abaturage bumvuse impanuro

Ing. Bizimana Augustin utuye mu kagari ka Rugando, akaba ari na we ukora inyigo z’ibikorwa by’iterambere ry’aho atuye kandi nta kiguzi, aganira n’Ikinyamakuru Panorama, yavuze ko bicara hamwe nk’abaturage bagatekereza ku byo bagomba gukora, abafite ubuzobere mu mishinga igezweho akaba aribo bayiga.

Agira ati “Turicara tukareba icyo tugomba gukora bivuye mu bushobozi bwacu. Ku birebana n’inyigo, twishakamo ababizobereyemo bakazikora kandi ntacyo batwishyuza. Kugira ngo rero bigerweho ni ubwitange bwa buri wese uko yishoboye mu batuye hano mu Rugando.”

Kagoro John ni umuturage wo mu mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura. Yishimira kuba umukuru w’igihugu yaje kwifatanya na bo mu muganda, akanavuga ko ahereye ku byo bamaze kugeraho bishakamo ibisubizo n’ibindi bazabishobora.

Agira ati “Twishatsemo ibisubizo buri wese yitanga uko ashoboye, tumaze kugera kuri byinshi birimo imihanda turimo kwiyubakira, imihanda yose ya hano dutuye twarayicaniye; ibi bitwerekako gushyira hamwe kwacu n’ibindi tuzabigeraho.”

Abaturage b’Akagari ka Rugando bacaniye imihanda yose y’aho batuye ku burebure bwa kilometero 9,6; bubatse imihanda y’ibitaka barayitsindagira bakora n’inzira z’amazi kuri kilometer 4.5; barimo kubaka iya kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero imwe izatwara miliyoni 45, bakaba bamaze kubaka neza metero 250.

Nyuma y’umuganda abaturage baganiriye n’umukuru w’igihugu (Ifoto/Panorama)

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities