Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rukumberi: Imibiri y’abazize Jenoside basaga ibihumbi mirongo ine yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya

Ku cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019, imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi mirongo ine (40,000) bo mu murenge wa Rukumberi irimo iyakuwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwari rusanzwe ahongaho kuko itari ifashwe neza, indi ikaba yarakuwe mu rwibutso rwa ADEPR.

Kabandana Callixte, umuhuzabikorwa w’Ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi (ARGR), wavuze mu izina ry’imiryango ifite ababo bashyinguwe uwo munsi, yavuze ko uyu munsi amarira abarokotse Jenoside bafite ari amarira y’ibyishimo, kuko bifuza guherekeza ababyeyi babo nta kibazo na kimwe babaherekesheje kuko aho bagiye ari heza.

Yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bitanze mu mezi atatu batunganya kandi boza imibiri y’ababyeyi babo. Agira ati “aho mwakuye imbaraga zo gukora ibyo byose ni mu ijambo rigira riti ‘mukorere nk’uko wifuza ko yagukorera ari wowe uri hariya hantu.”

Akomeza agira ati “Turashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo ababyeyi babe bashyinguwe ahantu heza. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bazirikana Leta na buri wese wabigizemo uruhare.”

Yongeye yushimira Ingabo kuko kugeza n’ubu bikigaragara ko uruhare zagize mu kurokora Abatutsi n’ubu zikirugira n’ubundi no guha abarokotse Jenoside Agaciro, kuko kugira ngo Urwibutso rwa Rukumberi rube rwuzuye mu gihe gito ari Inkeragutabara (Reserve Forces) babigizemo uruhare.

Rutagarama Protais watanze ubuhamya yavuze ko ubwo yamenyaga ubwenge yisanze iwabo batuye i Rukumberi. Yavuze ko babayeho buri gihe bitegura ko bagomba gupfa kandi koko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, mu minsi ibiri ya mbere imiryango myinshi yari yamaze kwicwa.

Yashimiye Inkotanyi zageze igihe zikabageraho zigatabara abari basigaye nubwo abenshi bari bamaze kwicwa. Yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku hantu hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro igashyingurwa.

Hon Mukabarisa Donatilla, yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi (Ifoto/Panorama)

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatilla, Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston; Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Rwanyindo Fanfan, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulujye Fred, Abasenateri n’Abadepite, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abarokotse Jenoside b’i Rukumberi ndetse n’abaturage b’Akarere ka Ngoma n’inshuti zabo, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatilla, yihanganishije abafite ababo bazize Jenoside muri ako gace. Agira ati “kwibuka ni umwanya wo gusubiza icyubahiro abacu bazize Jenoside no kubibuka; tukibuka ubupfura, urugwiro byabaranze ndetse n’ibyiza bakoreye Igihugu n’ubwo batakigiragamo uburenganzira.”

Hon. Mukabarisa, yibukije abitabiriye uyu muhango ko ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubu ubuyobozi bwiza bwa Leta y’ubumwe bukaba bukomeje gufasha abanyarwanda kwimakaza umuco w’ubumwe n’indangagaciro zawo kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.

Yavuze ko Leta y’ubumwe ishyize imbere imiyoborere myiza idaheza, itagira uwo isiga inyuma n’ubutabera kuri buri wese n’izindi hagunda nziza. Asaba abaturage gukomeza gufatanyiriza hamwe urugamba rw’iterambere no guhangana n’uwo ariwe wese washaka gusenya ibyagezeho.

Minisitiri w’ubutabera, Busingye Johnston, mu butumwa bwe yavuze ko Rukumberi yibutsa amateka maremare y’Igihugu kuva mu 1959. Asaba abantu kujya basubiza amaso inyuma bakibuka, bakanibaza impamvu abantu bakurwaga mu byabo bakoherezwa mu bindi bice no mu bindi bihugu, isi yose irebera. Agira ati “ibi bikwihe guha buri wese kumva agaciro k’igihugu n’agaciro ko kwigira tudategereje ak’imuhana.”

Imibiri isaga ibihumbi mirongo ine y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rushya rwa Rukumberi (Ifoto/Panorama)

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi, wabanjirijwe, ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2019, no kwibuka Abajugunywe mu ruzi rw’Akagera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hunamirwa n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Rukoma kuri Paruwasi Gatolika. Hakurikiyeho kwibuka Padiri Evode na Padiri Michel bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku mugoroba hibutswe abatutsi bishwe bajugunywe mu mazi, hashyirwa indabo mu kiyaga cya Mugesera, hakurikiraho umugoroba wo kwibuka.

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi, hunamirwa n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Rukoma kuri Paruwasi Gatolika (Ifoto/Panorama)

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities