Abaturage bo mu murenge wa Mbogo bakoze umuhanda uva mu kagari ka Bukoro ku kigo Nderabuzima ujya ahitwa ku Iraro n’undi uva ku Iraro ujya i Gihanya, bahangayikijijwe no kwamburwa amafaranga bakoreye kuri uwo muhanda kuva mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.
Ibi bibazo byo kudahemberwa ku gihe amafaranga abaturage baba bakoreye muri VUP bituma bacika intege ndetse bakagira n’impungenge zo gukomeza gukora kuko bumva ngo ari uguta igihe ku bitabafitiye umumaro, amafaranga ajya kuza asa n’aho ntacyo akibamariye.
Rukundo ni umwe mu baturage bakoze muri uyu muhanda ntiyigeze abona amafaranga yakoreye . Ati “Njyewe byarambabaje cyane ndetse numva narataye umwanya wanjye, kuko ntahembwe kandi naragombaga kuba nagenda nkakora ibindi biraka bimpemba nkabasha kwikenura, none amaso yaheze mu kirere ndetse sinkinatekereza ko aya mafaranga nzayabona.”
Uretse abakoze mu kiciro cya mbere cyo gukora uyu muhanda n’abandi batangiye gukora mu kindi cyiciro cya kabiri cyo gukora undi, na bo bamaze ukwezi bakora badahembwa kandi bari bijejwe ko bazajya bahembwa inshuro eshatu mu kwezi.
Mukahirwa ni umwe mu baturage batishoboye bakora muri uyu muhanda twahasanze, arasobanura ko atewe impungenge no kuba atarahembwa amaze ukwezi akora kandi ayo mafaranga ariyo yari yitezeho amaramuko.
Yagize ati “Nkanjye naje gukora hano muri VUP, numva ko ngiye kubona icyo ndarira kuko ndi umuntu utishoboye, ariko gukora ukwezi kose nta kintu mpembwa bitangiye kunca intege, ku buryo numva ntangiye kwibaza uko bizagenda biramutse bibaye nk’abakoze mbere yacu bamaze hafi umwaka wose badahembwe.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buvuga ko ikibazo kizwi, bukanemera ko habayeho imikorereshereze mibi y’amafaranga yagombaga guhembwa abaturage bakoze muri VUP, nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel.
“Habaye imikorere mibi ku buryo maze kubibona, njyewe ubwanjye nagiye gusaba abaturage bambuwe ayo mafaranga ngo bihangane kuko nanjye nabonaga bikabije; kubona umuntu amara amezi 10 atarahembwa kandi yarakoze! Ubu hashize iminsi ibiri bahembwe ariko hahembwe abakoze kera, ikindi kiciro gitangiye vuba ntabwo kirahembwa ariko na byo tuzabyihutisha ku buryo bitazongera gufata igihe kirekire.”
Abaturage bari bakoze mu cyiciro cya mbere cya VUP, bategereje kwishyurwa amafaranga asaga miliyoni imwe n’igice y’u Rwanda batarishyurwa, bikaba bica n’intege aba bandi batishoboye bakora muri icyi cyiciro cya kabiri.
Abaturage batishoboye bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe nibo bakora mu bikorwa bya VUP, kugira ngo babashe kwiteza imbere, bahembwa amafaranga igihumbi na magana abiri ku mubyizi, bagatahana igihumbi asigaye akajya muri koperative yabo mu rwego rwo kwizigamira.
Nziza Paccy
