Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwamagana: Baratabariza umukecuru n’umuhungu we baba mu nzu yenda kubagwira

Abaturage bo mu mudugudu wa Kibare, mu kagari ka Nsinda, Umurenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana,  barasaba ubuyobozi gukura mu kaga umukecuru witwa Mukagahigi Madalina w’imyaka 76 n’umuhungu we, Nyakabungo w’imyaka 60 baba mu nzu yenda kubagwira.

Umuturanyi wabo, Ndayambaje Daniel  yavuze ko uyu mukecuru n’umuhungu we bakwiye gufashwa n’ubuyobozi bakubakirwa inzu, bakava mu yenda kubagwira.

Yagize ati “Uyu mukecuru aba muri iyi nzu yasenyutse ku buryo ishobora no kumugwaho, duhora dufite ubwoba ko izamugwira bitewe nuko yangirise, yabanje kuyivamo arazerera tubona aragarutse ayisubiramo duterwa impungenge nuko ayibamo kandi akayibanamo na Nyakabungo, umuhungu we, na we wari ufite inzu iza gusenyuka”.

Arakomeza, ati “Njye mbona ubuyobozi bukwiye kubafasha kuko nta bushobozi kandi imvura yo mu itumba ibasanzemo yazabagwira rwose, bakeneye ubutabazi bwihuse”.

Mukagahigi Madalina yabwiye Bwiza.com ko kuba muri iyo nzu yabitewe no kurambirwa gucumbika kandi yarabuze ubushobozi bwo kwiyubakira.

Yagize ati “Iyi nzu yasenywe n’imvura yo mu kwezi kwa Kane ariko na mbere hose yari ishaje, bambwiye ko ngomba kuyivamo nkacumbika, nageze aho mbonye ko bidashoboka gukomeza gucumbika nagarutse hano nsangamo umuhungu wanjye Nyakabungo na we wagize ibyago agasenyerwa n’imvura mu kwa kane, ubu na we tuyibanamo uko imeze, imvura iragwa tukanyagirwa kandi uko iguye tuba dufite ubwoba ko yasenyuka, nta bushobozi mfite bwo kuyubaka, kuyibamo ni nko kuba hanze”.

Mukagahigi arakomeza anasaba guhindurirwa icyiciro cy’ubudehe kugira ngo ajye ahabwa inkunga y’ingoboka ihabwa bagenzi be bashaje. Ati “Nasanze baranshyize mu cya gatatu, abaturage bansabira kujya mu cya mbere ariko ntabwo byakozwe”.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Muhazi, Muhamya Amani avuga ko ikibazo cy’uyu mukecuru yakimenye bakaba bateganya kugishakira umuti.

Aragira ati “Ikibazo cy’uriya mukecuru nakimenye mu cyumweru, batubwiye ko yanze gucumbika ashaka kubakirwa ariko turimo gushaka uko tumwubakira, amabati yarabonetse tugiye kureba uburyo bamubumbira amatafari ariko ikihutirwa tugiye gukora ni uko aba avuye muri iriya nzu kuko ntitwayubaka ayibamo, naho uriya muhungu we yasenyewe n’ibiza,  hari n’abandi 14 basenyewe n’ibiza ntabwo ariwe wenyine”.

Muhamya yavuze ko guhindurira icyiciro no guhabwa inkunga ya VUP bizakorwa igihe nikigera.

Inkuru dukesha bwiza.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities