Bamwe mu batuye umurenge wa Sake, mu karere ka Ngoma basaba ko gutanga amakuru ashingirwaho kugira ngo umuturage ashyirwe mu kiciro cy’Ubudehe byajya bikorerwa mu Nteko y’abaturage; kugira ngo hatagira ushyirwa mu cyiciro kitamukwiye.
Amakosa yabaye mu gushyira abaturage mu byiciro, yatumye mu murenge wa Sake ingo 786 zisaba guhindurirwa ibyiciro. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Mukayiranga Marie Gloriose, yemera ko hari abaturage bari bashyizwe mu byiciro bitajyanye n’ubushobozi bwabo, akaba ari yo mpamvu bahawe uburengenzira bwo kujurira ngo bikosorwe. Avuga ko ingo 192 zarangije guhindurirwa ibyiciro, na ho izindi 594 zikaba zigitegereje ko ababishinzwe ku karere babasubiza.

Umuturage aravuga ko hari abatanze amakuru atari ukuri ku mibereho yabo (Ifoto/Marie Josee U.)
N’ubwo amakuru ku mibereho y’umuryango yatangirwaga mu nteko y’abaturage, abaturage bavuga ko batungurwaga no gusanga ikiciro bahawe kidashingiye ku makuru babaga batanze. Bamwe muri bo bavuga ko hari abaturage babaga batanze amakuru bibeshyera abandi na bo bakavuga ko byahinduwe n’abayobozi.
Mu rwego rwo gukumira ko ibibazo nk’ibyo byakongera kubaho, igihe cyo gushyirwa mu byiciro bishya, abaturage barasaba ko amakuru n’ikiciro umuntu ukwiye byajya bivugirwa mu nteko rusange y’abaturage.
Mugabarigira Vedaste, utuye mu kagari ka Kibonde, asanga bikwiye ko umuturage yajya ahaguraka mu nteko rusange, Inteko akaba ariyo igena ikiciro kimukwiye bitewe n’uko abayeho ndetse n’uko abaturanyi bamuzi. Ati “ibintu byose bipfira mu mudugudu kuko ari umuyobozi w’umudugudu ubikora”.
Bakundukuze Vital, Umuyobozi w’umudugudu wa Nyarurembo, yemera ko amakosa yabaye mu gushyira abaturage mu byiciro, hari abakuru b’umudugudu bayagizemo uruhare babitewe no kwanga ko umudugudu wabo ugaragara ko ukennye.
Aragira, ati “Umuyobozi w’umudugudu twari dufite icyo gihe, yatekerezaga ko kugira abantu bari mu byiciro by’abifite bigaragaza ko ukomeye. Hari n’abo yari yashyize mu kiciro cya kane kandi nta mitungo bafite uretse guhinga ibijumba!”
Amakosa yagaragaye mu gushyira mu byiciro abaturage, yatumye hari abaturage batagira amahirwe yo kubona ku bufasha Leta igenera abatishoboye kandi babukwiye. Muri ubwo bufasha harimo gahunda ya Gira inka Munyarwanda, gahunda y’iterambere ry’umurenge (VUP), gufasha abanyeshuri kwiga, kwishyura no kwivuza kuri Mituweli; byose bitangwa hakurikije ibyiciro by’Ubudehe. Abayobozi n’abaturage basaba ko gutoranya abakwiye gufashwa na byo byajya bikorerwa mu nteko y’abaturage, kuko ari bo baba bazi imibereho ya bagenzi babo.
Uwiringira Marie Josee
