- Muri iki cyumweru, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakiriye i Kigali Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Arabie Saoudite, Waleed bin Abdulkarim El-Khereiji.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byasobanuye ko Perezida Kagame na Minisitiri Waleed bagiranye ibiganiro byubakiye ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Arabie Saoudite, ushingiye ku bufatanye mu nzego z’ingenzi.
U Rwanda na Arabie Saoudite byifatanya mu mishinga ikomeye yo kubaka ibikorwaremezo by’ingenzi birimo iby’ubuvuzi, imiyoboro y’amashanyarazi ndetse n’imihanda.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri mu Karere ka Gasabo ni ikimenyetso cy’umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi. Byubatswe ku nkunga ya Arabie Saoudite mu myaka ya 1980, inatanga andi mafaranga yo kubyagura.
Arabie Saoudite ni yo yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 42$ yo kubaka imihanda ibiri ifite uburebure bwa kilometero 150, irimo uwa Nyagatare-Base-Rukomo na Huye-Kitabi, yatashywe ku mugaragaro mu mwaka ushize.
- Nanone kandi Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, byasobanuye ko kuzamura imisanzu ya Mituweli byaturutse kuri serivisi nyinshi z’ubuvuzi zongerewe kuri ubu bwisungane ndetse no kuba imiti yatangwaga igiye kwikuba hafi kabiri.
Iyi gahunda yatangiye buri muturage asabwa gutanga 1000 Frw, mu 2011 aza kuzamurwa ashyirwa ku 3000 Frw ariko ikaba yarongeye kuzamurwa aho abishyurirwa na Leta 100% izajya ibishyurira 4000 Frw, abo ku rwego rwa kabiri bazajya bishyura 3000 Frw Leta ibatangire 1000 Frw.
Umuturage wo ku rwego rwa gatatu azajya yiyishyurira 5000 Frw, ku rwego rwa kane umuturage yishyure 8000 Frw naho urwego rwa gatanu umuntu umwe azajya yishyura ibihumbi 20 Frw.
- U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 22 barimo abari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagaragaza ko bababajwe n’igihe batayeyo kuko bagifata nk’igihombo mu iterambere ryabo.
Abo Banyarwanda bakiriwe banyuze ku Mupaka wa Rusizi I bakaba ari icyiciro cya kabiri cy’abakiriwe muri uyu mwaka bavuye muri RDC.
- Muri iki cyumweru, Umunyamakuru akaba umuhanzi na rwiyemezamirimo, Austin Tosh Luwano (Uncle Austin) yasezeye radiyo ya Kiss FM yakoreraga, nyuma yo kumara iminsi atumvikana kuri radiyo.
Mu 2022 nibwo Uncle Austin yari yasubiye kuri Kiss FM nyuma y’amezi umunani yari amaze ayivuyeho, yerekeje kuri ‘Power FM’ yari anafitemo imigabane.
Uyu mugabo yatangiye itangazamakuru mu 2005 akora kuri radio zitandukanye zirimo Radio10, Flash FM na KFM yavuyeho yerekeza kuri Kiss FM.
Uretse itangazamakuru, Uncle Austin ni umuhanzi usanzwe akunzwe by’umwihariko mu ndirimbo yakoze mu myaka yo ha mbere.
- Umunyamakuru wakoreraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Mukamabano Gloria, yasezeye muri izi nshingano yari amazemo imyaka icyenda. Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugabo we umaze igihe kinini ari ho aba.
Mukamabano yamenyekanye cyane mu gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda. Uretse kuba yari umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake, Mukamabano yari n’Umuyobozi wa Televiziyo ya RBA y’imyidagaduro KC2.
Mu 2015 ni bwo Mukamabano Gloria, yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda. Yanize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’Iterambere ‘Development Studies’.
Yinjiye mu itangazamakuru akirangiza amashuri yisumbuye aho yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, Radio na TV10 ndetse na Royal TV.
Yagaragaje ko ibihe atazibagirwa ari ubwo mu 2019 yagiraga amahirwe yo kwakira Umukuru w’Igihugu mu kiganiro ari kumwe na Jean Pierre Kagabo.
Uretse itangazamakuru, Mukamabano yanabaye umuhanzi w’indirimbo, ariko ni umwuga atakomeje kuko yahisemo gushyira imbaraga mu itangazamakuru.
- Muri iki cyumweru kandi inzego z’ubuzima mu Karere ka Kabale muri Uganda, zatangaje ko ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA bukomeje kwiyongera kubera ibura ry’udukingirizo muri ako gace.
Ubwo bwiyongere bwavuye mu bipimo byafashwe mu mezi atatu ashize, aho abakozi bo mu nzego z’ubuzima bakomeje kugaragaza icyo kibazo ngo gishakirwe uko cyakwitabwaho. Mu mezi atatu ashize, muri Kabale habonetse abanduye SIDA bashya 40.
Umufashamyumvire ku bitaro by’Akarere bya Kabale, Alfred Besigense, yasobanuye ko hari ihuriro hagati y’ubwandu bushya n’ubuke bw’udukingirizo.
Mbere, Kabale yahabwaga nibura udukingirizo 10.000 tugasaranganywa mu bigo nderabuzima n’ibitaro bitandukanye mu kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Kuri ubu mu mezi abiri ashize hoherejwe udukingirizo 2000 gusa.
Besigense yasabye abaturage kugira uruhare mu kwikingira, bahitamo kugura udukingirizo aho bishoboka mu kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, anasaba guverinoma gushyira imbaraga mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.
- Byongeye kandi muri iki cyumweru, Leta y’u Burundi yafunguye umupaka wa Gatumba uhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’amezi arenga abiri iwufunze.
Abantu ba mbere bamaze kubona ibyemezo bibemerera kujya muri RDC, cyatanzwe n’Urwego rw’u Burundi rushinzwe abinjira n’abasohoka, bakomereza urugendo mu mujyi wa Uvira.
Leta y’u Burundi yafunze umupaka wa Gatumba na Vugizo mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, ubwo ihuriro AFC/M23 rirwanya Leta ya RDC ryafataga umujyi wa Uvira. Yasobanuye ko imipaka ibaye ikomeje gukora, umutekano w’Abarundi wajya mu kaga.
Ubwoba bwa Leta y’u Burundi bwatewe ahanini n’uruhare ifite mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, cyane ko ingabo zayo na zo zirwanya AFC/M23 n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho ugenzura Komini Minembwe.
Icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatumba kikaba cyarafashwe nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi bo mu Burundi n’abo muri RDC. Ni kugihe uwa Vugizo wo wakomeje gufungwa kubera ko ibice biri hafi yawo bigenzurwa na AFC/M23.
- Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iki cyumeru, Lt. Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 yarasiwe mu gitero cya Drone cy’ingabo za Congo, FARDC mu gace ka Rubaya.
Willy Ngoma yamamaye cyane ubwo M23 yatangizaga imirwano mu mwaka wa 2021, akaba yaragiye agaragara yerekana intwaro zafashwe n’abasirikare ba Congo bafatiwe mu mirwano, ndetse anavuga ahantu hafashwe.
Uyu mugabo yagezwe amajanja kenshi, ubwo AFC/M23 yafataga Uvira mu Ukuboza, 2025, na bwo ingabo za leta ya Congo zari zamubitse ko yarashwe na drone, gusa nyuma aza kugaragaza ko ahari.
Willy Ngoma yongeye kuvugwa cyane ashushubikanya Abacanshuro b’Abazungu bari birundiye mu mujyi wa Goma, bakaza gusohokamo basebye banyuze mu Rwanda.
Urupfu rwe rwaba ari inyundo ikubiswe mu mutwe wa AFC/M23 bitewe n’umuhate no kwiyemeza Lt.Col Willy Ngoma yagaragaje muri iyi myaka ine intambara imaze.
Intambara ziri muri Congo zafashe indi sura nyuma y’uko Congo izanye abacanshuro b’Abanyamerica bo muri Black Water. Ibitero bya drone byagiye byibasira ibice birimo Minembwe, Kalehe ndetse ubu bimeze nabi i Rubaya.
Ibi bikaba birikuba mu gihe Angola yasabye agahenge ko guhagarika imirwano ariko ahubwo nibwo yakajije umurego.
- Muri iki cyumweru, Kara Braxton wabaye umukinnyi ukomeye muri Shampiyona ya Basketball y’abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (WNBA), akanayitwara inshuro ebyiri, yapfuyd ku myaka 43. Bitewe n’impanuka ikomeye ubwo yari mu modoka mu gace ka Cobb County muri Leta ya Georgia.
Nyuma y’iyo mpanuka, umuhungu we, Jelani Thurman, yahise ashyira hanze ifoto akiri muto ari kumwe na nyina yambaye umwambaro yakinanaga, ayikurikiza ubutumwa bugaragaza ko azamukumbura “nk’umwamikazi” we.
Braxton yahagaritse gukina mu 2014, nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye arimo Detroit Shock, Tulsa Shock, Phoenix Mercury na New York Liberty.
- Mubijyanye n’iyobokamana, muri iki cyumweru Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Léon XIV yasabye Abapadiri kureka gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ririmo n’irya ChatGPT igihe bategura inyigisho batanga mu Misa.
Ibi Papa Léon XIV yabigarutseho mu nama yabereye mu muhezo yamuhuje n’Abapadiri bo muri Diyosezi ya Roma, mu cyumweru gishize nk’uko Vatican News yabitangaje.
Papa Léon XIV yasabye Abapadiri kwirinda gukoresha ubwenge buhangano igihe bategura inyigisho batanga mu Misa. Papa Léon XIV yakomeje avuga ko nta munsi n’umwe ubwenge bw’ubukorano buzasimbura Umupadiri.
- Mugusoza iki cyumweru murwa mukuru wa Iran, Tehran no mu yindi mijyi ikomeye nka Isfahan, Karaj na Kermanshah humvikanye urusaku rwinshi rw’ibisasu.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangako igisirikare cyabo kubufatanye na n’ingabo z’Amerika cyatangije ibitero byiswe “Operation Roaring Lion” bigamije guca intege ubushobozi bwa Iran bwo gukora intwaro kirimbuzi no kurinda akaga kashoboraga kugwira abaturage babo.
N’ibitero byiciwemo umuyobozi w’ikirenga wa Iran n’abandi bayobozi 40 ndetse n’abasivile barenga 200.
Kugeza ubu Alireza Arafi akaba yemejwe nk’umusimbura w’agateganyo w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, waguye mu bitero Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Israel ziri kugaba kuri iki gihugu.












































































































































































