Leta y’u Rwanda ivuga ko igiye guhahira ingano n’ibigori mu gihugu cya Serbia, mu rwego rwo kuziba icyuho cyatewe n’intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine kandi rwari rusanzwe ruhahirayo.
Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2023, mu biganiro byahuje Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Édouard, ubwo yakiraga mu biro bye Minisitiri w’Ubucuruzi wa Serbia, Tomslav Momirovic.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh, atangaza ko ibiganiro hagati ya Minisitiri w’Intebe n’intumwa za Serbia byageze ku myanzuro irimo no kuziba icyuho cyatewe n’igabanuka ry’ibinyampeke u Rwanda rwavanaga mu Burusiya na Ukraine .
Agira ati ‘‘Twumvikanye ko dushobora guhahirayo ingano n’ibigori tukabizana abanyarwanda babyifuza bakabigura ku giciro gihendutse. Twumvikanye ko tugiye kuganira tukareba uko twabikora n’abacuruzi bacu ukuntu bajyaho bakabizana ku biciro bihendutse bikungukira abanyarwanda.’’
Avuga kandi ko u Rwanda rufite byinshi rwakohereza muri Serbia, birimo icyayi n’ikawa, ba mukerarugendo b’iki gihugu nabo bakaba baza gusura u Rwanda.’’
U Rwanda na Serbia bifitanye umubano ushingiye ku bucuruzi na dipolomasi kuva mu 1971.


