Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

U Rwanda rukwiye kwishimira intambwe rugezeho mu kubona amazi _Minisitiri Biruta

Ku va 20 Werurwe 2019, mu Rwanda hateraniye inama ibanziriza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku mazi meza, aho hishimirwa intambwe imaze guterwa mu kugeza amazi meza ku baturage.

Minisitiri w’ibidukikije Dr Vincent Biruta, yatangaje ko u Rwanda rukwiye kwishimira intambwe rugezeho mu kubona amazi meza no kuyageza kubaturage n’ubwo bidakwiye kudohoka  ayo mazi ataragera kuri buri wese.

Ibyo yabitangarije mu muhango wo gutangiza inama y’iminsi ibiri, ifite insanganyamatsiko igira iti “Leaving no one behind”, aho avuga ko   ibyo bisaba kwita ku masoko yayo abantu birinda kuyatoba kandi bakarwanya isuri.

Minisitiri Biruta yagarutse ku kamaro k’inama nk’iyo aho yagaragaje ko ibibazo biyibarizwamo ndetse n’ibitekerezo bitangwa ari byo bifasha mu kwesa imihigo ijyana no kugeza amazi meza ku banyarwanda bose.

Yavuze ko ari uburyo bwo guhuza abakoresha amazi n’abahanga mu kuyatunganya bungurana ibitekerezo hagamijwe gukuraho inzitizi za hato na hato zigenda mu gusukura amazi no kuyageza ku baturage no kuyitaho.

Tetero François, umuyobozi ushinzwe umutungo kamere w’amazi  avuga ko icyumweru cyahariwe amazi ari igikorwa gisanzwe kiba buri mwanaka bagakora ubukangurambaga mu gucunga umutungokamere w’amazi.

Agira ati “Iki cyumweru cyasanze dufite imbogamizi  zitandukanye  zijyanye n’imicungire y’amazi,  hakaba hinganjemo isuri, cyane cyane imyuzure yakunze kugaragara umwaka ushize ndetse no kuba hari henshi hataboneka amazi ahagije, cyane cyane igice cy’Iburasirazuba.”

Akomez avuga ko kugira ngo ibyo bibazo bikemuke hari umushinga wo kubungabunga kimwe mu byogogo bya Nyabarongo, umwe mu migezi minini iri mu Rwanda ufasha mu kubaka ingomero z’amashanyarazi no gutunganya amazi meza.

Muri iki cyumweru hazatangizwa umushinga wo kubungabunga bimwe mu bice by’imigezi yisuka muri Nyabarongo kimwe n’uko hari ahandi bikorwa nko kuri Sebeya.

Kubungabunga umugezi wa Nyabarongo harimo guca amaterasi, gutera amashyamba nogutera ibiti bivangwa n’imyaka  ariko kandi bisaba ubufatanye n’abaturage.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bafite mu nshingano zabo gukurikirana amazi, kuva ku rwego rw’umurenge kugeza ku rwego rw’igihugu hamwe n’abafatanyabikorwa bafite amazi mu nshingano zabo.

Ibikorwaremezo byiyongera umunsi ku munsi ni imwe mu mbogamizi zo kubura amazi meza ariko kandi hari gahunda yo kwimura abaturage mu bishanga, kandi abahinzi nabo bakumva ko amazi ari ingenzi, kuko bayakoresha mu kuhira imyaka.

Iyi nama yatangiye i Kigali ku wa 20 izasozwa ku wa 22 Werurwe 2019, ari bwo bazizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku mazi.

Minisitiri Dr Vincent Biruta asobanurirwa uburyo amazi meza atunganywa.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities