Ubuzima bushaririye Hagena nk’uko yitwaga ku musozi w’iwabo igihe cy’amabyiruka ye, yahuye nabwo kuva avutse mu 1983 mu cyahoze ari Cyangugu ubu akaba ari mu karere ka Rusizi, imbereho ye ntiyagenze neza kugeza aho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ku wa gatanu tariki ya 27 Werurwe 2023 Hagenimana Antoine yamuritse igitabo yanditse “LE CHAGRIN DE MA MERE’’ Agahinda ka Mama, ‘Ubutunzi buhishe munsi y’umusozi’.
Agira ati “Ngeze ku myaka 4 napfushije Data mama yari akiri muto ni njye yari afite njyenyine nk’imfura ye, biba ngomwa ko umuryango uvuga ko agomba gusubira iwabo aho yavukaga, ubwo njye umuryango mvukamo ufata icyemezo cy’uko nderwa na murumuna wa Data bakurikiranaga kuko ngo umwana ari uw’umuryango.

Ubwo nahabaye kuva ku myaka 4 mpatangirira amashuri ndiga banyitaho uko bikwiye, ubwo mama nawe yaje gufata icyemezo cyo gushaka undi mugabo, kuko yari akiri muto ku myaka 24, ariko ku bw’ibyago bye, uwo ni wa mubyeyi nandika muri iki gitabo 1993 yongera gupfakara bwa kabiri.
Arongera agaruka iwabo avuga ko atazongera gushaka, muri iki gitabo hari aho nanditse ko mama yacuruzaga imbuto nanjye aho nari ndi ntabwo twashoboraga kubonana ku buryo bworoshye, kuko twahuraga mu bwihisho bukomeye. Ubundi ntiwashobora gutandukanya umwana na nyina n’ikimenyimenyi niwe nanditse agahinda ke.
Nyuma bigeze 1994 na none umubyeyi wanderaga murumuna wa dat aza gupfa ari kuwa mbere, nyuma y’icyumweru ku munsi wo gukura ikiriyo, imfura ya Gahinda ariwe sogokuru, Ana Mariya wari masenge nawe yitaba Imana!
Kuwa gatatu turaye tumushyinguye bucya kuwa 6 Mata 1994 aribwo indege yari itwaye uwari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Habyalimana Juvenal yahanutse!
Ubwo mu gitondo ku itariki 7 Mata 1994 Jenoside iratangira, nibwo Interahamwe zatangiye guhiga no kwica abatutsi aho ku musozi w’iwacu. Igitero cyaraje aho twari twihishe hamwe n’umuryango wanjye ubwo twirutse intatane, nibwo umubyeyi wanderega Anonciate angiriye inama yo kujya iwabo wa mama ko ho ngo bari bataratangira kwica. Ati: ‘wenda wowe wazarokoka.’

Nari kumwe na mubyara wanjye nawe waje kwicwa nyuma icyo gihe, icyadutunguye twaje guhura n’igitero cy’interahamwe, dusubira iyo twaturutse shishi itabona. Uwo munsi nibwo bishe wa mubeyi na babyara banjye n’abana babo. Mu muryango wose ni njye warokotse na murumuna wanjye umwe.
Ubwo nakomeje ndorongotana ngera kuri paruwasi ahari hahungiye abatutsi benshi mpahurira na mama ubwo ampa avoka, ariko muri ako kanya haje igitero cyica abantu benshi ahongaho abarokotse turongera turatatana bamwe na mama turongera turaburana. Kuri uwo mugoroba duhura n’ikindi gitero kitugarura kuri komine, nyuma y’icyumweru barahadukura batujyana i Nyarushishi. Hashize ibyumweru bitatu nongera kubona mama yuje umubabaro n’agahinda kenshi ku bw’amahirwe menshi inkotanyi tubona ingabo zari iza RPF Inkotanyi ziraje zihagarika Jenoside nizo zahadukuye. Ubwo dusubira iwacu aribwo nagiriye mama inama yo kugaruka mu rugo iwacu aho kwa data.
Ariko nyuma ntangiye guca akenge umubikira umwe yaje kumbwira ati: ntukibaze impamvu mama wawe ahorana umubabaro n’agahinda gakabije; kuko yahuye n’akaga ko gufatwa ku ngufu n’interahamwe zamumaranye igihe kinini mu ishyamba!
Nyuma mama yaje gusanga arwaye kansi yo mu mwijima ariko kubera ko yahoraga anyifuriza umugisha wa kibyeyi, n’ubwo yari arembye yari mu bitaro by’i Butare mfatanyije n’umuryango wambaye hafi kuva muri Jenoside, bamfashije kumurwaza nari muri kaminuza niga ibya sante mantale, ubu ndakora ariko yagiye ansigiye budaheranwa.
Sebuhoro Celestin umushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ati “Ibitekerezo n’amarangamutima by’umuntu wanyuze mu bihe bikomeye bisa nk’aho biba bivanze, cyane cyane ku muntu ukomeretse biba bigoye, iyo wandika hahinduka byinshi bituma umuntu adakomeza guheranwa n’amateka. Noneho ugaha n’abandi ubuhamya ku byamubayeho kuva avutse kura muri Jenoside, kwandika rero bihindura byinsi mu buzima bw’umuntu kuko bifasha n’abandi.”

Hon. Uwacu Julienne, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, ati: “Mu nshingano zo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, harimo byinshi, ibikomerere yasize nta n’ubwo bigarukira kuribo gusa, byerekana n’abatarayibonyeho izo ngaruka zibageraho dufite inshingano zo kureba abafite aho bahurira na Jenoside bose duhereye ku mateka ya buri wese.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abagifite umuzigo w’amateka ashaririye by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside. Ubu MINUBUMWE ikorana na GEARG, ARG, IBUKA, AVEGA ni abafatanyabikorwa bakomeye. Ntabwo dushobora gutanga inkunga cyangwa ubufasha kuri aba banyamuryango ku kibazo bafite tutaracyumva neza no gukorana mu buryo burambye kandi turabibashimira.
Ikindi ni uko ikjyanye n’ubuzima bwo mu mutwe gukira ibikomere, gufasha abantu kabana kubaho no kubana n’abandi no kudaheranwa ni urugendo. Dukorana na minisiteri y’ubuzima ndetse n’miryango ifite abahanga mu bushakashatsi. Ubwakozwe muri 2018 n’ubwakozwe na RBC na 2021, Unity Club imibare yagaragaje ko sosiyete nyarwanda haba n’abavutse nyuma ya jenoside bafite ibyo bibazo.”

Iki gitabo “LE CHAGRIN DE MA MERE” abantu bamwe bakaba basaba ko cyashyirwa mu ndimi eshatu zirimo n’ikinyarwanda kandi kikaba Hagenimana akaba asa inkunga ikomeye abasomyi kwitabitara kukigura aho kiboneka mu masomero y’ibitabo no ku ikoranabuhanga rya internet.
Nzeyimana Viateur
