Umuryango Transparancy Internation Rwanda (TIR) usaba abaca imanza z’abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta, kugira ubushishozi ku bihano bihabwa abahamwe n’icyo cyaha kuko iyo babahaye icyuho bahita bacika igihugu.
Uyu muryango washyize ahagaragara tariki 26 Gashyantare 2019 ibyavuye mu bushakashatsi wakoze nyuma yo gusesengura imanza zisaga 200 z’abarezwe ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, kuva mu mpera z’umwaka wa 2017 kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2018. Wagaragaje ko muri Miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda zagombaga kugaruzwa, hagarujwe Miliyoni imwe n’ibihumbi 800 gusa.
Mupiganyi Appolinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TIR, ashima imbaraga Minisiteri y’ubutabera irimo gushyira mu kugaruza imitungo yanyerejwe, kuko ahamya ko ayo mafaranga yagarujwe mu 2018 ari menshi ugereranyije n’ibyakozwe mu myaka yabanje.
Atanga urugero rw’amafaranga yagarujwe mu mwaka wa 2015, agira ati “Ariko ibyo turabyishimira kuko ugendeye ku byagaragajwe n’umugenzuzi w’imari ya Leta, hafi ya miliyari imwe na miliyoni magana atandatu z’amafaranga y’u Rwanda leta yari yatsindiye, hashoboye kugaruzwa ibihumbi magana abiri.”
N’ubwo ingamba zifatwa zishimishije, Mupinganyi asanga hakwiye kongera gushyirwamo imbaraga kugira ngo amafaranga yose Leta yatsindiye ashobore kugaruzwa, kuko hari ahakigaragaramo icyuho.
Aha Mupiganyi aranenga ibyemezo byagiye bifatwa na bamwe mu bacamanza bigatuma abanyereje umutungo wa Leta bacikana na yo. Atanga urugero rw’urubanza rw’umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda wahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, agahabwa igifungo gisubitse agahita atoroka igihugu.
Aragira ati “uwo mukozi yiyemereye icyaha bamukatira igifungo cy’imyaka irindwi, ajuririye icyo kemezo, umucamanza wo mu rugereko rwisumbuye amukatira igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri. Ubu tuvugana yashoboye no guhunga igihugu. Birumvikana ko hari ibyemezo bifatwa bigaha icyuho babandi baba baranyereje amafaranga afatika, ahubwo biba bibabereye impama mu kwiyubaka hanze y’igihugu no kuyakoresha batanga ruswa”.
Mu mwaka wa 2018, icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta cyashyizwe mu byaha bidasaza. Mukeshimana Beata, Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), atangaza ko bajyaga bahura n’imbogamizi zo kutamenya imanza Leta yatsinze n’ahaherereye imitungo y’abatsinzwe, ariko bakaba barazishakiye ibisubizo birimo gushyiraho itsinda ryihariye rijya mu nkiko kureba izo manza no gukorana n’ibigo bitandukanye bibafasha kumenya umwirondoro n’umutungo w’uwishyuzwa.
Aragira ati “dufitanye amasezerano n’Ikigo k’igihugu cy’ubutaka, Umushinga w’Indangamuntu, Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Ikigo k’ihererekanya ry’amafaranga, CRB, ndetse ubungubu inzego z’ibanze zashyize mu mihigo ya zo kugaruza umutungo wa Leta”.
N’ubwo hariho gahunda yo kugaragaza imitungo ku bayobozi bakuru, abakurikiye imurikwa ry’ubushakashatsi bwa TIR, barimo abakozi bo mu Bushinjacyaha, mu butabera, mu biro by’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta n’abo ku Rwego rw’Umuvunyi, bagaragaje ko hariho abaragiza imitungo abandi bantu bakanayiyandikishaho kandi bigaragara ko ntabushobozi bwo kuyibonera.
Yankurije Odette, Umuvunyi Mukuru Wungirije, ati “hasigaye hariho ‘abashumba’ b’imirima n’amazu. Aba bantu baba bafite imitungo ibanditseho ariko bigaragara ko atari iyabo”.
Hagaragaje n’ikibazo cy’ibigo byanga kwereka Umugenzuzi w’imari ya Leta inyandiko z’ikoreshwa ry’umutungo, yamara gusohora Raporo, za nyandiko ibigo bikazishyikiriza ubugenzacyaha ngo butabikurikirana. Aha Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko yasabwe gukora umushinga w’itegeko rihana abanga kwereka izo nyandiko Umugenzuzi.

Abafatanyabikorwa mu butabera bakurikiranye ibyavuye mu bushakashatsi bwa TI-Rwanda (Ifoto/Uwiringira MJ)
Marie Josee Uwiringira
