Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uko abantu barushaho kubaho neza niko barushaho kumenya akamaro k’amazi

Eng. Innocent Ntabana (Iburyo), Umuyobozi Mukuru wa NBI na Tetero François Xavier, Umuyobozi w'ishami ry'amazi mu kigo cy'igihugu gishinzwe amazi n'amashyamba (Ifoto/Panorama)

Gufata amazi yo ku nyubako, gukoma bimwe mu bishanga, kurwanya isuri no kongera gutunganya amazi yakoreshejwe ni ibikorwa byashyizwemo ingufu mu kubungabunga amazi.

Ibi bitangazwa mu gihe ku wa 22 Gsahyantare 2019, i Kigali, hizihizwa isabukuru y’imyaka makumyabiri y’Umuryango uhuza ibihugu bituriye ikibaya cy’uruzi rwa Nili (NBI: Nile Basin Initiative). Mu byishimirwa n’uyu muryango ni inyungu abatuye mu bihugu byose biwugize, bungukira mu bufatanye mu kubungabunga amazi no kuyabyaza umusaruro kandi bizanira inyungu buri munyamuryango.

Abanyarwanda ni bamwe mu bungukiye kwinjira mu muryango w’ibihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nili, kuko hari byinshi bamaze kugeraho babikesheje ubufatanye hagati y’ibihugu binyamuryango.

Tetero François Xavier, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’amazi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (Rwanda Water and Forestry Authority), avuga ko abanyarwanda hari byinshi bakora mu kubungabunga amazi kandi igihugu cyungukiye mu mishanga myinshi ikomoka kuri NBI.

Agira ati “Hari ibikorwa byinshi biri muri gahunda ya Leta bibungabunga amazi n’ibidukikije birimo kurwanya isuri, gufata amazi yo ku mazu n’ayakoreshejwe agatunganywa akongera gukoreshwa… Umushinga wa Rusumo uzatanga amashanyarazi ku bihugu bya Tanzaniya, u Burundi n’u Rwanda ni igikorwa igihugu kimwe kitari kwifasha mu buryo bworoshye. Hari kandi gusangira amakuru n’ibindi bihugu ku kubungabunga amazi.”

Abakurikiranira hafi ibirebana n’ibidukikije na bo bavuga ko uko abanyarwanda barushaho kwiga no gutera imbere ari na ko barushaho kumva akamaro k’amazi no kuyabungabunga.

Bukibaruta Nkubiri Robert ni umuyobozi w’Umuryango nyarwanda utari uwa Leta ushinzwe kwita no kubungabunga ibidukikije (SECOR: Sustainable Environment Conservative Organisation Rwanda). Avuga ko kera abanyarwanda batumvaga akamaro ko kubungabunga amazi ariko ubu ibintu byahindutse.

Agira ati “Kera umuntu yashyiraga umureko ku nzu agamije kwanga ko amazi amusenyera, ariko ubu awushyiraho kugira ngo afate amazi ayashyire ahantu ayakoreshe mu rugo, mu kuhira imyaka, kuyaha amatungo, n’ibindi. Iyo imvura yagwaga amazi akareka ahantu ari menshi byabaga ari ikibazo, ubu bayuhiza imyaka. Ibishanga byakoreshwaga nabi aho umuntu yashoboraga gusiba umugende uko yishakiye. Ubu byaratunganyijwe, amazi arafatwa akuhizwa imyaka igihe cy’izuba bagahora bejeje. Amazi yakoreshejwe na yo arafatwa agatunganywa akongera agakoreshwa. Ni ibintu byo kwishimira ariko urugendo ruracyari rurerure.”

U Rwanda rwungukiye byinshi mu kwinjira mu muryango w’ibihugu bituriye uruzi rwa Nili kuko ubu hari abanyarwanda babaye inzobere mu micungire y’amazi. Mu bikorwa bindi harimo gutera imigano ku nzuzi n’imigezi, gukoma inkengero z’ibiyaga, gutera amashyamba no kuvugurura ashaje, gukora amaterasi y’indinganire n’ibindi.

Muri iyi myaka makumyabiri NBI ishinzwe, hari byinshi byishimirwa byagezweho birimo ubufatanye bw’ibihugu mu guhuza ibiganiro n’imyumvire ku micungire y’amazi n’ibidukikije, no gushakira hamwe icyazana inyungu rusange ku bihugu bigize umuryango.

Umuryango uhuza ibihugu bigize ikibaya cy’uruzi rwa Nili (NBI) washinzwe mu 1999, ugizwe n’ibihugu 10 aribyo u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Egypt, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania na Uganda.

Eng. Innocent Ntabana mu kiganiro n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru binyuranye ku wa 20 Gashyantare 2019 i Kigali (Ifoto/Panorama)

Eng. Innocent Ntabana, Umuyobozi Mukuru wa NBI avuga ko muri iyi myaka 20 hari byinshi byagezweho mu byari biteganyijwe hashingiwe ku ntego z’umuryango n’ubwo hataburamo inzitizi.

Agira ati “Uburyo bwo gucunga uruzi muhuriyeho bisaba ubufatanye bw’ibihugu biruhuriyeho, harebwa ibibazo by’amazi, ubuhinzi kuko aribwo butwara amazi menshi. Amazi akoreshwa mu kubyara amashanyarazi kandi tugomba kongera ubushobozi bwo kuyabona aho ari menshi tukayasangira. Twiga uburyo ahari ibibazo by’amazi bahangana na byo hatirengagijwe n’ihindagurika ry’ibihe. Kugira ngo duhangane na byo tubigeraho dufatanyije kandi icyo twakigezeho…”

Eng. Ntabana akomeza avuga ko abantu babona inyungu mu bufatanye kuko hari imishinga minini izanira inyungu ibihugu bigize umuryango. Muri yo harimo kurinda imisozi ihanamye washyizwe mu bihugu by’amajyaruguru, guhangana n’imyuzure hatangwa amakuru ku mvura izagwa, kubaka ibikorwaremezo bifata amazi. Anavugamo kandi umushinga munini wa Rusumo w’amashanyarazi no gukwirakwiza amashanyarazi mu bihugu byose.

Na we agira ati “Uko abantu barushaho kubaho neza bagenda barushaho kumenya akamaro k’amazi. By’akarusho hari abanyarwanda benshi bamaze kugira impamyabushobozi z’ikirenga mu bijyanye n’amazi. Hari kandi nyigo nyinshi zikorwa abantu bakabona akazi.”

Mu mbogamizi zibangamiye iyuzuza ry’intego z’umuryango harimo ubwiyongere bukabije bw’abaturage n’imiturire, umuvuduko uhambaye mu iterambere ry’inganda n’ubukungu, imihindagurikire y’ibihe, imitunganyirize n’imikoreshereze y’ibishanga ndetse n’ibibazo bishingiye kuri politiki.

Buri gihugu gisabwa gukora igenamigambi rishingiye kugukoresha amazi neza hakagira asaguka, bakumva ko amazi bakoresha bayasangiye n’abandi, kandi hakanarebwa ku mihindagurikire y’ikirere.

Abanyamakuru baturutse hirya no hino biabiriye ikiganiro ku isabukuru ya 20 ya NBI (Ifoto/Panorama)

Abanyamakuru baturutse hirya no hino biabiriye ikiganiro ku isabukuru ya 20 ya NBI (Ifoto/Panorama)

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities