Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umuhanzi Kizito Mihigo yapfiriye mu buroko

Muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda isohoye itangazo rivuga ko Umuhanzi Kizito Mihigo basanze yiyahuriye aho yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera, aho yari afungiye ahamaze iminsi itatu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye itangazamakuru ko basanze Kizito yiyahuye. Yagize ati “Uwagiye kumureba mu gitondo ni we wasanze Kizito yiyahuye akoresheje bimwe mu byo yaryamagaho birimo amashuka. Yayakozemo umugozi abanza kuwunyuza mu idirishya hanyuma ariyahura.”

Kizito Mihigo yafashwe n’abaturage ku wa 12 Gashyantare 2020 mu murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru, bivugwa ko yashakaga kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaba yarerekezaga i Burundi.

Ibyaha yaregwaga birimo gukekwaho kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya igihugu, ndetse n’icyaha cya ruswa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities