Muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda isohoye itangazo rivuga ko Umuhanzi Kizito Mihigo basanze yiyahuriye aho yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera, aho yari afungiye ahamaze iminsi itatu.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye itangazamakuru ko basanze Kizito yiyahuye. Yagize ati “Uwagiye kumureba mu gitondo ni we wasanze Kizito yiyahuye akoresheje bimwe mu byo yaryamagaho birimo amashuka. Yayakozemo umugozi abanza kuwunyuza mu idirishya hanyuma ariyahura.”
Kizito Mihigo yafashwe n’abaturage ku wa 12 Gashyantare 2020 mu murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru, bivugwa ko yashakaga kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko akaba yarerekezaga i Burundi.
Ibyaha yaregwaga birimo gukekwaho kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya igihugu, ndetse n’icyaha cya ruswa.
