Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

Umunyarwandakazi muri 15 bahatanira igihembo cy’indashyikirwa mu ishoramari cyiswe “Africa’s business Heroes 2022”

Francine Munyaneza et Nadia Gamal El Din

Umunyarwandakazi Francine Munyaneza, umucuruzi n’umushabitsi, washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa Munyax Eco Ltd, sosiyete ikora ingufu zituruka ku mirasire y’izuba ukaba n’umushinga wubaka ubusugire bw’ibidukikije, ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana akayabo ka Miliyoni 1,5 y’amadolari ya Amerika.

Munyaneza ari muri ba Rwiyemezamirimo bato 15 baturutse mu bihugu 11 bya Afurika barahatanira akayabo ka Miliyoni 1,5 y’Amadolari ya Amerika hagamijwe guteza imbere ubucuruzi. Iri rushanwa riterwa inkunga n’abaherwe Jak M na Ali Baba.

Urubyiruko ruhatanira iyi nkunga rwaturutse mu bihugu bya Afurika birimo Botswana, Kameruni, Misiri, Etiyopiya, Ghana, Kenya, Nijeriya, u Rwanda, Somaliya, Afurika y’Epfo na Tanzaniya.

Undi uhabwa amahirwe ni Umunyamisirikazi Nadia Gamal El Din, wabaye umubyeyi afite imyaka 24 mbere yo kurangiza amashuri ya Kaminuza mu Ibaruramari muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, agahitamo kwikorera ku giti cye, abinyujije mu kigo cy’ubucuruzi cyitwa Raphet Bally cyamamaza binyuze mu Ikoranabuhanga.

Mu kiganiro Nadia yagiranye na Panorama, yavuze ko mu 2015, yashinze Raphet Bally nk’urubuga rugamije gufasha abagore mu Misiri.

Ati “Nk’umuntu utekereza ko ibintu bishobora kuba byiza, nashinze urubuga rwo gufasha ababyeyi kwikura mu bukene no kubaha amafaranga yo gukora, bikabafasha cyane mu buzima bwabo, ku mubiri no mumarangamutima.”

Uwa gatatu uhabwa amahirwe ni Umunyakenya Tesh Mbaabu, washinze akaba n’umuyobozi wa Marketforce, umushinga ucuruza Gaz batekesha.

Uyu munsi mu mujyi wa Nairobi, Tesh ashobora guhangana n’isoko ryagutse kandi akoresha abantu bagera ku bihumbi 200.

Aya marushanwa aba mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko rumaze kubaka izina mu ishoramari, abaye ku nshuro ya 4.   Umujyi wa Kigali wakiriye inteko y’abakemurampaka bo muri Afurika bo gutoranya uzegukana igihembo cy’uyu mwaka muri “Africa Business Heroes Competition 2022.”

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.