Abanyagatsibo bakorera hanze y’imbibi z’akarere bibumbiye mu Ihuriro ry’abavandimwe “Brothers and Sisters Community” barakusanya inkunga hagati yabo yo gufasha abaturage batishoboye bo mu karere ka Gatsibo kugira ngo bashobore kubona ubwishingizi mu kwivuza.
Iyo gahunda yiswe “Vuza Batatu”, ni igikorwa cyavuye mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’abagakomokamo bakorer i Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu, mu mpera z’umwaka ushize, mu rwego rwo gufasha kubona ubwishingizi mu kwivuza ku baturage 1400 batishoboye baba baragaragaye mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu by’ubudehe ariko nta mikoro bafite.
Gapira Aloys, Umuyobozi wa Brothers and Sisters mu kiganiro n’ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko gahunda ya Vuza Batatu ije ikurikira ibindi bikorwa Abanyagatsibo bakorera hanze y’imbibi z’akarere bakoze bafasha abaturage batishoboye.
Agira ati “Mu mwaka ushize mu minsi ijana yo kwibuka, twifatanyije n’abavandimwe bacu i Kiziguro mu kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kandi ubwitabire bwaruse ubw’ibihe byashize. Twaafashije umubyeyi utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside, tumwubakira inzu ifite agaciro ka Miliyoni esheshatu n’igice harimo n’igikoni, ubwiherero n’ikiraro cy’inka. Tworoje inka abatishoboye 14 barokotse Jenoside, ni ukuvuga umuntu umwe muri buri murenge.”
Gapira akomeza avuga ko ibyo bikorwa bakoze umwaka ushize byabatwaye amafaranga asaga miliyoni icumi yose yavuye mu bwitange bwabo buri wese uko yishoboye, kandi bitarangiriye aho.
Akomeza agira ati “Uyu mwaka twihaye umuhigo twise “Vuza Batatu”. Ni gahunda twihaye yo gufasha nibura abantu 1400 tubagurira ubwisungane mu kwivuza. Abo bantu tuzafatanya n’akarere kubamenya nk’uko n’ubusanzwe bigenda iyo dufite inkunga dushaka gutanga. Amafaranga make dutanga ni ibihumbi icumi kuri buri munyamuryango, abishoboye bakarenzaho.”
Kugeza ubu abanyamuryango ba Brothers and Sisters bamaze gukusanya umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe, ariko ubukangurambaga bugikomeje kuko bagomba kwishakamo nibura miliyoni enye n’ibihumbi magana abiri (4,200,000Frw), akazaba yamaze gukusanywa nibura mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2017.
Muri uyu mwaka abagize Ihuriro biyemeje kugira ibindi bikorwa bakorera mu karere kabo bijyanye na gahunda za Leta birimo, ubukangurambaga ku isuku no kurwanya imirire mibi, gukomeza kurwanya ubusinzi, ubujura (ubushimusi) bushobora guhungabanya ubukungu bw’abaturage, bazakomeza kandi gufatanya no kubungabunga ibikorwa bamaze guteramo inkunga abaturage, gukomeza kwitabira umuganda mu karere, no kwinjira mu bikorwa by’ishoramari bibateza imbere n’igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, ashimira byimazeyo Ihuriro Brothers and Sisters rigizwe n’abaturage bakomoka mu karere ka Gatsibo ariko batuye ndetse banakorera hanze y’Akarere ubufatanye bamaze kugaragaza kuva ryajyaho.
Gasana agira ati “Brothers and Sisters nubwo ari abanyagatsibo na bo ni abafatanyabikorwa b’akarere. Dufatanyije n’abandi dusanzwe dufatanya cyane cyane imishinga ikorera mu karere, twihaye umuhigo ko umwaka utaha w’ingengo y’imari uzajya gutangira nibura kwishyura ubwisungane mu kwivuza 2017-2018 tuzaba tugeze nibura kuri 40%.”
Akomeza agaragaza ko mu karere ka Gatsibo hari amahirwe menshi yo gushoramo imari kuko hari n’ahantu nyaburanga hashobora gukurura abasura akarere. Asaba abanyagatsibo bakorera hanze y’imbibi z’akarere kubyaza ayo mahirwe ubusaruro akabyazwa inyungu bigahindura imyumvire n’imibereho y’abaturage.
Panorama










