Ku wa 24 mutarama 2020 ubwo WDA yamurikaga umuhango wo gutanga ibitabo 400 ku bayobozi b’ibigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bigamije kwifashishwa mu kuzamura ireme ry’uburezi biyobora abo bigenewe.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda (WDA), Eng. Gatabazi Gaspard, asanga ibitabo byatanzwe ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bitegerejweho umusaruro ukomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Eng. Gatabazi avuga ko ibyo bitabo birimo ibyo umuntu yakwifashisha byose kugira ngo arebe itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa y’imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro ko birimo gukorwa neza, asobanura ko ibintu bidashobora gukorwa neza hatabayeho icyo umuntu yareberaho cyangwa yakwifashisha.
Gatabazi agira ati: “Hari ukureba uburyo gutegura bimera, n’ugiye gukora igenzura ry’imyigishirize arakifashisha akamenya ko byakozwe neza. Ni igitabo kirimo byose n’ibyo duhugura, urugero WDA ihugura abakurikirana uburezi baba aba WDA, abakozi b’imirenge cyangwa ab’uturere. Iyi rero ni inyandiko bazajya bifashisha. Iki gitabo kirimo rero ibintu byose byifashishwa mu burezi yaba ibikoresho bifasha umwarimu kumenya uko ategura, bigafasha ukurikirana uwo mwarimu kumenya uko ategura kugira ngo dukomeze dukurikirane ireme ry’uburezi kandi bidufashe kumenya aho bipfira bikaba bizabafasha bikaba bizanabafasha gukurikirana babarimu baubahirizaga inshingano zabo.”

Eng. Gatabazi Gaspard, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda (WDA).
Ni nayo mpamvu banahisemo guhugura abayobozi bashinzwe uburezi mu mirenge yose y’u Rwanda bakaba bamaze guhugurwa, bafite ibikoresho, ndetse avuga ko mu bitabo nk’ibyo 400 byamaze gukorwa bitaharara ahubwo bagomba guhita babiha abayobozi b’amashuri yose binyujijwe mu turere twose abayobozi b’amashuri baze babihasanga. Gusa n’ubwo ibyo bitabo byagenewe amashuri asanga binakwiye guhabwa abayobozi b’uburezi mu turere hiyongereyeho n’abandi bagera kuri 416 bo mu mirenge bose. Ni muri urwo rwego ashimangira ko bazakomeza kugenda basohora n’ibindi mu icapiro kugira ngo bihabwe n’abandi babikeneye.
Eng. Gatabazi kandi avuga ko WDA ifite intego yo gukomeza guhugura abantu batandukanye ku ikubitiro harimo n’abayobozi b’ayo mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugeza ubu bakabakaba 4500 bakaba biteguye kuzahugura nabandi.
Eng. Gatabazi avuga ko mbere y’uko ibyo bitabo bikorwa hagaragaraga icyuho cyo kuba umwarimu wahuguwe usanga atandukanye cyane n’utarahuguwe, kuba ibyo bitabo bije ngo bigiye kongera agaciro mu itegurwa n’imiyigishirize ndetse no mu isuzuma kuko kugeza ubu WDA imaze guhugura abantu bangana na 50 ku ijana.
Asobanura ko icyo gitabo kitaje gusimbura amahugurwa ku wabashije kugikoresha, ko gikwiye kuza giherekeza amahugurwa bityo kigafasha cyane gushyira mu bikorwa uwamaze guhugurwa, nubwo yemeza neza ko uwakibonye atarahuguwe yakwihugura gake byibuze akaruta utarakibona.
Umuyobozi muri Ambasade y’u Budage Inga Klunder PreuB wari umushyitsi Mukuru yashimye WDA uburyo ikomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo, ishaka imfashanyigisho zitandukanye mu kuzamura ireme ry’uburezi harimo no gutegura ibitabo bigamije gufasha amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Klunder yakomeje yizeza ubufatanye n’inkunga WDA kugira ngo habeho gukomeza kubungabunga no guteza imbere amashuri ya TVT mu Rwanda kugira ngo zigire uruhare ruhagije mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Ibikubiye muri ibyo bitabo byatekerejwe ku bufatanye bwa WDA, amashuri yayo, ariko ku buryo bw’amafaranga giterwa inkunga n’Ikigo k’Iterambere mpuzamahanga cy’Abanyakoreya (KOICA) hamwe na Leta y’u Budage. WDA ifite inshingano ikomeye yo gukurikirana ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
WDA Yashimye kandi Guverinoma y’u Budage kubera inkunga ikomeye itahwemye gutera iki kigo muri gahunda zayo zo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
WDA ifite gahunda yo kongera amashuri y’imyuga ku buryo mu mwaka wa 2024 ayo mashuri azaba yigwamo na 60 ku ijana by’abanyeshuri bose bo mu Rwanda.
Amashuri y’imyuga mu Rwanda ubu agera kuri 350, aho muri gahunda za WDA, ayo mashuri agiye kongerwa, buri murenge mu gihugu ukazubakwamo ishuri ry’imyuga, mu rwego rwo guteza imbere ayo mashuri kuko agira uruhare rukomeye mu guhanga imirimo.
Munezero Jeanne d’Arc
