Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Uganda: Aleti Crystal yatangije umushinga wo gukubita abagabo bahohotera abagore

"Ujye umpamagara umbwire nze nkukubitire umugabo wawe waguhohoteye"

Umunya-Uganda Aleti Crystal, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, ari kuvugwa cyane nyuma yo gutangaza ko yatangije umushinga mushya udasanzwe wo gukubita abagabo bahohotera abagore. Aleti yavuze ko intego ye ari uko mu mwaka wa 2027 azaba amaze gukubita abagabo 1000.

Mu kiganiro aherutse kugirana na YouTube channel yitwa Ugandan Boy Talk Show, Aleti Crystal yagaragaje ko afite imbaraga kandi ko yiteguye gufasha abagore. Yatangaje ko umugore cyangwa umukobwa ushaka ko umugabo akubitwa, ashobora kumuhamagara ku murongo we wa telefone, akamwishyura, akamuhanira uwo mugabo we umuhohohotera.

Agira ati: “Mbabarira unkangure saa sita z’ijoro nkubite umugabo, mpa ayo mahirwe. Intego yanjye ni uko nibura nzaba maze gukubita abagabo 1000 muri 2027. Niyumvamo  nk’umugore ushoboye, mbashije kubikora byaba ari byiza.”

Aleti yanavuze ko ashaka gukorana na Polisi ya Uganda, ku buryo buri gihe uko azajya akubita umugabo, ahita amujyana kuri Polisi, kugira ngo habeho gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa ry’abagore. Yavuze ko buri gihe azajya abwira Polisi uko bimeze.

Yagize ati: “Nzajya mbwira polisi nti ‘Uyu namukubise ari gukubita umukobwa utarageza imyaka y’ubukure, namukubise na we yakubise umugore utwite, yafashe umukobwa ku ngufu n’ibindi bibi’.”

Uyu mugore asobanura ko intego ye ari uguhana abagabo b’indakoreka, abirinda icyaha cyo guhohotera abagore. Yavuze kandi ko n’iyo waba ufite umusore mukundana akagutendeka cyangwa akagutera agahinda, nawe ashobora kumuha akazi, akamugukubitira inshyi mu matwi.

Aleti Crystal yavuze ko yagize igitekerezo cyo gutangiza iyi business nyuma yo kubona abagore benshi bahohoterwa bakajya gushaka ubutabera ariko bakabubura. Yemeza ko uyu mushinga ari uburyo bwo kwihanira abagabo no kurengera abagore.

Amashusho asobanura uwo mushinga yageze ku mbuga nkoranyambaga, aho abagore n’abakobwa benshi bamushyigikiye, bamubwira ko yakongera ibikorwa bye bikagera ku rwego mpuzamahanga, dore ko hari n’uwamusabye ko yagera muri Toronto muri Canada.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities