Mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe hifashishijwe inyandiko n’itangazamakuru, abahagarariye guverinoma, imiryango mpuzamahanga, sosiyete sivile ndetse n’abanyamakuru bagiranye ibiganiro birambuye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ni ibiganiro byateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira iterambere rirambye RJSD (Rwanda Journalists for Sustainable Development).
Iki kiganiro cyabaye mu rwego rwo kwifatanya n’Umuryango w’Abibumbye muri uku kwezi k’Ukwakira kwahariwe kuzirikana ubuzima bwo mu mutwe.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe itumanaho n’ubufatanye muri minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), Paul Rukesha, wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro, yavuze ko kwandika ari ingenzi cyane mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, ndetse anashimira abanyamakuru batangije uyu mushinga, anabizeza ubufatanye bwa MINUBUMWE.

Umuyobozi wa RJSD, Placide Ngirinshuti, avuga ko ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo gutangiza gahunda zihariye zo kwifashisha inyandiko n’itangazamakuru mu kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no gufasha abahuye nabyo.
“Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu mitekerereze ya muntu, bwemeje ko kwandika ibyo utekereza ari kimwe mu bifasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Niyo mpamvu twifuza gushyiraho uburyo buhoraho bwo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe hakoreshejwe inyandiko n’itangazamakuru”.
Umuhanga mu mitekereze ya muntu, akaba n’umwarimu muri kaminuza, Dr Eugene Rutembesa, na we asobanura ko kwandika ari ngombwa ngo kuko iyo umuntu yanditse aba akeneye kugira icyo atangaza kandi bikamufasha kuruhuka no gutuza mu mitekerereze ye.”
Avuga ko itangazamakuru rikwiye gufatanya n’izindi nzego zitandukanye mu rugamba rwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibi byashingiwe kandi na Tete Loeper, umwanditsi w’ibitabo harimo n’icyo aheruka gushyira hanze ari mu Budage cyiswe “Barefoot in Germany”, na we asobanura ko kwandika byamufashije cyane ubwo yari akigera mu Budage.
Ashishikariza abantu bose cyane cyane abakiri bato kwifashisha inyandiko mu kuvuga ibyo batekereza kugira ngo bakire ibikomere, kwiheba n’ibindi bibazo byo mu buzima.
Ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe uko gihagaze mu Rwanda
Imibare ituruka mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya CARAES i Ndera, yerekana ko abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wiyongereye muri uyu mwaka, ugereranyije n’umwaka ushize.
Indwara ya “agahinda gakabije” (Depression) ni yo iri ku isonga mu byatumye aba abarwayi biyongera mu bitaro by’i Ndera.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022, ibitaro by’i Ndera byakiriye abarwayi 7,817 barwaye depression, mu gihe mu mwaka ushize bari bakiriye 1,743. Ni ukuvuga ko hiyongereyeho abarenga ibihumbi 6.
Abenshi mu barwaye depression ni abari hagati y’imyaka 20 na 39 y’amavuko. Abagabo ni bo benshi mu barwayi bakiriwe kuri Caraes i Ndera, ku kigero cya 54%, mu gihe abagore ari 46%. Abana bari munsi y’imyaka 19, babarirwa kuri 20% mu barwayi bose.
Muri rusange ibitaro bya Caraes i Ndera byakiriye abandi barwaye izindi ndwara zo mu mutwe nka schizophrenia babarirwa ku 35,581. Bakiriye kandi ababarirwa ku 13,337 barwaye igicuri.
Muri uyu mwaka kandi ababarirwa ku 10,977 na bo barwaye indwara zo mu mutwe zifitanye isano no kujagarara byoroheje cyangwa bikomeye, na bo bakaba baritaweho n’abaganga b’i Ndera.
Gaston Rwaka












































































































































































