Abagore bitabiriye amatora y’abadepite mu byiciro byihariye bifuza ko abo batoye batajya baherukana baje kubasaba amajwi, ahubwo bakajya basubiza amaso inyuma bakajya kureba ababatoye.
Mu gitondo cyo ku wa 16 Nyakanga 2024, abagize Komite z’Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu, abagize Inama Njyanama z’imirenge n’abagize Inama Njyanama z’Uturere bazindukiye mu matora y’Abadepite 24 b’abagore. Komite z’Inama y’Igihugu y’urubyiruko kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rwego rw’Igihugu, batoye babiri bahagarariye urubyiruko, na ho kuva ku rwego rw’Akarere Inama y’igihugu y’abafite ubumuga batora umudepite umwe ubahagarariye.
Bamwe mu bagore bari baje mu gikorwa cya amatora y’abadepite mu byiciro byihariye mu karere ka Nyamagabe kuri GS Gikongoro, ubwo baganiraga n’ikinyamakuru Panorama, icyo bahurizaho ni uko abadepite badakwiye kujya baza baje kubasaba amajwi ngo birangirire ahubwo bakagiye basubiza amaso inyuma bakibuka abatoye bakaza kumva ibibazo byabo.
Nyirambonabucya Immaculee wo mu murenge wa Gasaka mu kagari ka Nyamugari akaba aba muri CNF y’umurenge, avuga ko abo batoye babazi bababonye baza kwiyamaza ariko babasaba ko bajya basubira inyuma bakibuka ibyo basezeranyije abaturage.
Agira ati “Hari igihe tubatora bakagenda ntitunamenye tuti ‘babandi twatoye byagenze bite? Bajye bibuka bongere bagaruke nibiba na ngombwa asubire hasi hamwe yahereye aganire n’abagare, bongere bamumbwire ibibazo bafite, kuko hari ibyo aba yaremeye kuzabavuganiraho azi; hari n’ibishyashya biba byaravutse cyane ko u Rwanda rurimo kwihuta mu iterambere.”
Akomeza ati” Iyo umuturage atoye umuntu kuko yamusezeranyije ikintu ntagikore biramubabaza nibagera munteko bazagende bajye batora amategeko bahereye kubyo babona bifite umumaro mu mudugudu ndetse banibuke kubyo badusezeranyije.”
Ineza Jeannete na we ati “Abadepite twarababonye baza kwiyamamaza badusaba kuzabatora. Imigabo n’imigambi yabo twumvise ari myiza. Abatorwa rero bazibuke kugaruka bumve ibibazo, ibitekerezo n’ibyifuzo byacu.”
Uwamahoro Clotilda, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, na we yaje gutora mu cyiciro cyihariye cya 30% cy’abadepite b’abagore bagomba kwicara mu Nteko Ishinga Amategoko.
Agira ati “Iki gikorwa ni cyiza kandi ni ingirakamaro ndetse gishimangira demokarasi, aho abaturage twihitiramo abayobozi by’umwihariko abagore. Ni ikintu cyo kwishimira, ni intambwe ikomeye igihugu cyacu cyateye. Urebye ubundi umugore yari umuntu wo mu rugo ntago yasohokaga ngo abe yagira uruhare muri politike ariko ubu ntago twakubaka politike ibaheza cyane ko aribo benshi muri iki gihugu.”
Akomeza avuga ko bashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu buha amahirwe angana mu byiciro byose by’abaturage kandi yongera no gukebura abagore muri rusange.
Agira ati “Kuba umugore yahabwa ijambo ntago bivuze ko adakwiye kuzuza inshingano zo mu rugo abantu bose bakwiye kumenya ko kuba umugore yagira inshinganontibikuraho izo asangagwe zo kurera ni nayo mpamvu abagore bahora bakangurirwa ko bagomba kuzuza za nshingano z’inyabutatu kuba umugore mu rugo kuba umubyeyi kandi agakora n’akandi kazi asabwa gukora birashoboka mu gihe afatanyije nuwo bashakanye”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa karere ka Nyamagabe, Niwomwungeri Hildebrand, avuga ko igikorwa cyagenze neza kandi cyarangiye kare, kuko saa sita z’amanywa cyari gishojwe kandi akanishimira ko nta bibazo byabayemo.
Agira ati “Dushimira abagore biyamamaje kuko babashije kwitinyuka. Ntabwo twabifashe nk’aho ubwabo bitinyutse ahubwo twabifashe nkaho bari gutinyura na bandi bana b’abakobwa ndetse n’abandi badamu gutinyuka. Kwiyamamaza kwabo bihamya ihame rya demokarasi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yabwiye itangazamakuru ko amatora nasozwa mu ma saa munani z’amanywa, amajwi yose ahurizwa ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, ay’urubyiruko ndetse n’ay’abafite ubumuga agahurizwa ku rwego rw’Igihugu.
Munezero Jeanne d’Arc
