Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bamwe mu bana bafite inzozi zo kuzaba inzobere mu ikoranabuhanga rikwirakwiza amashanyarazi

Rene Anthere Rwanyange

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG: Rwanda Energy Group) kirashishikariza abanyeshuri bo mu mashuri abanza kuba batekereza kuzaba indashyikirwa mu bumenyi n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mashanyarazi (Electrical Engineering).

Umuyobozi mukuru wa REG, Armand Zingiro, ashishikariza bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza ko mu mahitamo bakora gukomeza kwiga no kuzahitamo kuzaba abahanga b’indashyikirwa mu bumenyi n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu rwego rw’amashanyarazi, ibizwi nka Electrical Engineering.

Ni nyuma y’uko ku wa mbere, tariki ya 27 Mata 2026, Umuyobozi Mukuru wa REG yakiriye itsinda ry’abanyeshuri batandatu  bo mu ishuri rya Green Hills Academy bari baherekejwe n’ababyeyi babiri barerera muri iryo shuri maze bagirana ibiganiro.

Ni abanyeshuri bageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza (P5), bafite inzozi zo kuzaba abahanga mu ikoranabuhanga ryo gukwirakwiza amashanyarazi (Electrical Engineering). Ibiganiro byabo kandi byibanze ku gushaka kumenya uburyo amashanyarazi aboneka kuva ku ngomero (Power Plants), uko agera kuri za sitasiyo zitandukanye (Substations), ndetse n’uburyo akwirakwizwa hirya no hino mu baturage.

Abo banyeshuri bemeje ko basobanukiwe n’urwo rugendo ry’uburyo amashanyarazi akorwa, kandi ko bumva mu gihe bazaba bamaze gukura bageze mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza bazaharanira kuba indashyikirwa n’abahanga mu bumenyi n’ikoranabunga mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

Eduije Musabe ni umwe mu babyeyi bahagarariye abandi waje anaherekeje abo banyeshuri akaba anarera muri Green Hills Academy. Ashima inzozi z’abana kuko bafite ubushake bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo u Rwanda rufite harimo n’ibijyanye n’ingufu zitangwa n’amashanyarazi.

Agira ati ‘’Kuri Green HillsAcademy bafite gahunda bigamo yitwa IB The International Baccalaureate (IB), ikaba ishishikariza abana gukora ubushakashatsi kugira ngo na bo babashe kugira ikintu bakora muri Sosiyete nyarwanda. Mu mushinga aba bana bafite, barashaka kureba uburyo babona ibisubizo ku bibazo abaturage bafite byo kutabona amashanyarazi aho ataragera kuri ubu, ni yo mpamvu baje hano kugirango babashe kubona amakuru y’ibanze y’uburyo amashanyarazi aboneka n’aho aturuka, imbogamizi zihari ni izihe, mbese no kumenya ngo ni bande bagira uruhare rwatuma abaturage bose babona amashanyarazi. Ni ibintu byabafashije kumenya uko bikorwa kandi ko ayo makuru bazagenda bayahuze na cya kibazo bashaka gukemura cyo kugezwaho amashanyarazi.’’

Abo banyesuri kandi banatemberejwe kuri Sitasiyo ya Mont Kigali iri mu karere ka Nyarugenge, basobanurirwa uburyo amashanyarazi aturutse ku ngomero zitandukanye hirya no hino mu gihugu ahagera nyuma y’aho akabona gukwirakwizwa mu mugi wa Kigali ndetse no hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi mukuru wa REG, Armand Zingiro, ashimira abo banyeshuri bifuza ubumenyi bwisumbuyeho mu bijyanye n’amashanyarazi anemeza ko kuri ubu mu Rwanda hagikenewe abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga ry’amashanyarazi bafasha mu gukomeza guteza imbere ikwirakwizwa ry’amashanyarazi (Electrical Engineering) mu Rwanda no mu mahanga bityo abashishikariza gukomeza iyo nzira batangiye mu masomo yabo ; avuga ko ari inzira ibaganisha ku mwuga (Career) mwiza uzabaha amahirwe mu mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Gahunda y’uburezi yitwa “International Baccalaureate (IB)” imwe muri gahunda ziboneka mu ishuri rya Green Hills Academy, itanga gahunda enye z’amasomo mpuzamahanga zifite ireme rihanitse kandi zisaba imbaraga nyinshi, zigenewe abanyeshuri bafite imyaka iri hagati ya 3 na 19. Izi gahunda zigamije guteza imbere gutekereza byimbitse, kumenya isi no gusobanukirwa n’imico itandukanye.

IB ishyira imbere uburyo bwo kwiga bwuzuye (bufata umunyeshuri nk’umuntu wuzuye), bushingiye ku bushakashatsi no kwibaza (inquiry-based learning), kandi bugasozwa no gutanga impamyabumenyi zihariye ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, zibategura gukomeza muri kaminuza no kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities