Abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma ni bamwe mu bagifite imyumvire irihasi ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu.
Abenshi basambanywa ndetse bagaterwa inda, abandi bagashyingirwa batarageza ku myaka y’ubukure, hakabaho n’igihe bikorwa n’ababyeyi babo cyangwa basaza babo. Kurenganurwa kw’aba bana biracyari ikibazo gikomeye kuko bibangamirwa n’umuco wabo. Ibi bituma kubahohotera bihabwa intebe ndetse bikabaviramo kutagera ku nzozi zabo harimo no gutakaza amashuri.
Ubuhamya buteye agahinda
Byukusenge Monique utuye mu mudugudu wa Kinyana, Akagari ka Kinyana, Umurenge wa Masoro avuka ku babyeyi basigajwe inyuma n’amateka. Yarahohotewe, arasambanywa aterwa inda afite imyaka 15. Ubu afite 19 kandi abyaye kabiri. Avuga ko yagarukiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, aho yari amaze guterwa inda n’umugabo bahondanaga amabuye muri Konkasi, undi amubyarana na Sewabo.
Bikimara kuba yabibwiye ababyeyi be ariko ntihagira icyo babikoraho ahubwo uwo wayimuteye akajya abagurira izoga bakinywera, bumvikana ko azamufasha kurera umwana, ariko ntibigera bimenyesha inzego z’ubuyobozi ngo arenganurwe.
Mu buhamya bwe buteye agahinda, agira ati “Njyewe mfite mama ariko ni umusinzi. Yajyaga ajyana mukabari twamara gusinda akampa abagabo tukaryamana. Nyuma naje guterwa inda n’umugabo twahondanaga amabuye muri kankosi, bakimara kumenya ko ntwite bambajije uwanteye inda, mubabwiye bakajya bisangirira inzoga, baraganira barumvikana banzura ko nzaguma mu rugo, uwo mugabo azamfasha. Kuko yari afite ubushobozi kandi atashaka umutwakazi, byagizwe ibanga ngo bene wabo batamuseka.
Nahise ndeka ishuri nubwo nigaga nabi nsiba nkajya gushaka ibumba, ariko byarangiye ntanarisubiyemo. Byanangizeho ingaruka zikomeye, kuko mbaho bingoye cyane nkoze imirimo y’ingufu kuko yanze no kumfasha kandi ababyeyi bambwira ko nta mutwa urenga kizira. Sinigeze njya kwa muganga, nabyariye mu rugo, undi we namubyaranye na data wacu.”
Yakomeje avuga ko kuba yahohotewe ntabone ubutabera, ari ikibazo cy’umuco n’amateka bakuriyemo ari byo bikomeza kubatsikamira kandi bibagiraho ingaruka nyinshi, ku buryo bituma bahabwa akato muri sosiyete, bikabaviramo no kutajya kwiga nk’abandi, bigatuma n’abana babomokaho babaho nkabo; ubwabo bikaba bibatera ihungabana n’ikimwaro ku buryo bukomeye.
Byukusenge yumva kugeza ubu nta gaciro bagira nk’abandi banyarwanda, mu gihe bakitwa amazina abonetse yose. Nta musore ushobora kuza kubarambagiza nk’abandi cyangwa ngo umwana nata ishuri cyangwa naterwa inda ngo akurikiranwe kimwe n’abandi bose, hatitawe kucyo baricyo.
Umwana utuye mu kagari Rubirizi, umurenge wa Kanombe, na we yarahohotewe, arasambanywa aterwa inda afite imyaka 14, ayitewe n’umusore bari baturanye. Avuga ko yabibwiye ababyeyi be ntibagira icyo babivugaho, agerageje kubabaza bamusubiza ko ntacyo bitwaye, ahinduka umugore atyo.
Ati“Yamaze kungeza mu rugo rwe arantoteza, amfata nabi, nkubitwa buri munsi, ambwira ko atankunda, yanzanye yirinda gufungwa ko ariko andambiwe kandi ancyurira ko ndi umutwakazi. Yaje kunyirukana, ubu nasubiye iwacu nkomeza kubumbakandi ihohoterwa nakorewe rikagirwa ibanga ryamyiciye ubuzima.”
Basaba ko bafashwa kubona ubutabera
Utarashatse ko amazina ye atangazwa, waganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, avuga ko yatewe inda afite imyaka 13. Habayeho kumvikana hagati y’ababyeyi, bamwohereza kubana n’uwamuteye inda, kugeza ubu amaze kubyara gatatu ataruzuza imyaka 18 y’amavuko.
Agira ati “Nibaza iherezo ryacu rikancanga, kuko usanga abana bakomoka ku batwa tutagira amahirwe nk’aya bandi bana. Akenshi tubyara tukiri bato ntibigire icyo bitanga. Nitwe usanga tutarize ndetse nabo dukomokaho ni uko. Natwe dukeneye ubutabera nk’abandi bakobwa.”
Umuco n’imyumvire ni inzitizi
Umukecuru Mukarukwaya Alphonsine w’imyaka 68, atuye mu Murenge wa Rusororo na Mvukiyehe w’imyaka 89 bose bakaba ari abo amatega agaragaza ko basigajwe inyuma. Nk’abashesha akanguhe, bemeza ko mu muco wabo gufungisha umuntu cyangwa umukwe kizira. Iyo umwana yatewe inda aba yabaye umubyeyi, agomba kubyara yarangiza agakorera uwo yabyaye, cyane ko aba ari bene wabo muryango baba babyaranye.
Mukarukwaya ati “Twebwe nta myaka tugira yo kubyariraho cyangwa gushaka. Iyo agize imyaka cumi n’itanu agomba gushaka. Na bo rero barabishyira. Bahurira aho bacukura ibumba cyangwa muri Konkasi aho bahonda amabuye. Usanga baba bataranize ngo birabadindiza gushaka. Arabyara akanamenya kwita ku mugabo, nta mwana w’umutwa utegereza ibyo by’amategeko; kandi rero ntiwabona umwana w’umuturanyi yateye uwawe inda ngo umucire urubanza rwa Pilato, umufungishe…”
Mvukiyehe yashimangiye ko gufungisha umukwe kizira kandi ugize amahirwe ayiterwa n’umusore utari umutwa nibura amenya umuryango akabakura mu bukene.
Hari icyo Leta isabwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’ababumbyi, Bavakure Vincent, avuga ko ikibazo cyo gusambanya abana b’abakobwa cyangwa kubashyingira batarageza imyaka y’ubukure na bo ubwabo bibabangamira. Basaba leta kugira ukundi ibigenza na bo bakamenya ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uburenganzira bwabo.
Agira ati “Ni icyiciro gikwiye kwitabwaho by’umwihariko, kuko barangwa no kwitinya. Byababayeho akarande bituma batarega abahohotera. Bakanabangamirwa kandi n’uburyo bafatwa na sosiyete babamo, akaba ari kimwe mu bituma bata ishuri. Ese ni kangahe wumva habaye ubukwe bw’abatwa? Ni uko se bo batabareba? Ni uko babengwa bigatuma bishakanira na bene wabo? Ikindi, iyo mwene wabo amuteye inda barabana mu buzima bamenyereye, ariko uwo hanze we aramwihakana. Ntibagira ubaganiriza, cyane ko na ba nyina bagasobanukiwe ubuzima bw’imyororokere ntabyo bazi.
Bavakure akomeza avuga ko kutamenya amategeko iyo byivanze n’imyumvire biragorana kubikemura abenshi muri iyi miryango ntibize, bumva ko ubuzima bwabo bwose ari ukubumba; bisaba guhora uhugura.
Agira ati “Uburyo twabayeho n’amateka yacu aratuzitira, bigatuma batagira ishyaka ryo gushakana n’abandi. Twebwe icyo dukora tubigisha ko hariho amategeko abarengera, bitari bimwe bya kera. Ntawe ukwiye kubarenganya ngo baceceke ariko imyumvire nihinduka byose bizakemuka.”
Ubuyobozi bubivugaho iki?
Umuyobozi w’umudugudu wa Kinyana, Ndayishimiye Emmanuel, avuga ko abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, abana babo benshi usanga basinze kandi abazibanywesha ari ababyeyi babo, bikabaviramo gusambanywa nabo baba basangiye.
Agira ati “abana benshi ntibitabwaho kuko n’abababyara abenshi ntibagira abagabo kandi basambanira imbere y’abana. Urumva ko atazabona ibyo umubyeyi akora ngo we areke kubikora, kandi na bo barashakana ubwabo. Imyumvire yabo ni ikibazo, ikindi umwana atangira kwishakira ikimutunga akiri muto, bikaba ngombwa ko yishora mu ngeso mbi ku buryo no kuba yabyara byihuta. Nk’ubu hari ababyeyi abana babo barara mu gasozi kandi bagaterera iyo ngo azigarura. Ninde se wabasabira ubutabera kandi ubwabo nta ruhare babigizemo? N’iyo ugize ngo uramuza, ubona ntacyo ashaka ko mwana we akorerwa…”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desire, avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka babitaho uko bashoboye kugira ngo bisange muri sosiyete nk’abandi, ariko kubera umuco wabo akenshi batemera kwisanga mu bandi, hakaba nubwo ibyo bakora biba byihariye.
Agira ati “Aba bantu baracyafite ikibazo cy’imyumvire. Ntibarumva ko bagomba kugira uruhare nabo mu kwisabira ubutabera ngo bareke za gakondo zabo basa nk’aho badashaka kuvamo, zo kumva ko umukobwa niba apfunduye amabere agomba gushyingirwa. Ikindi bakwiye kujya batanga amakuru ku babahohotera kuko ubutabera ntibwakora uwo mukobwa na we atitabiriye mu gutanga amakuru. Ni nacyo duhora tubigisha, ariko umuco wabo ugatuma bakomeza kubihisha; bakumva ko ntawarega uwabyaje umwana wabo. Gusa tugiye gushyira imbaraga mu gukurikirana umunsi ku munsi ibibera muri uwo mudugudu wabo. Ikindi ni abanyarwanda nk’abandi bose, bakwiye kwiga kubaho nk’abandi banyarwanda.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ibirego byo gusambanya abana mu karere ka Gasabo mu mwaka wa 2018 ari 1,064 kugeza mu 2021 ari 12.840, aho rwagaragaje ko imibare yiyongereye ku kigero cya 60 ku ijana.
Icyo itegeko rivuga kuwasambanyije umwana
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe kuwa 27/09/2018 riteganya ibyaha n’ibihano ku wasambanyije umwana.
Ingingo ya 133 y’iri tegeko, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha nko gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Itegeko rivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha. Gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.
Munezero Jeanne d’Arc
