Inkuru n’ibiganiro bihita mu bitangazamakuru binyuranye zagombye kuba zigamije iterambere, haba ku munyamakuru ubwe, igihugu no ku batuye Isi muri rusange, byose bishingiye ku mibare.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2016, aho abanyamakuru 30 bahabwa amasomo y’ikarishyabwenge ku gukora inkuru zijyanye n’ibarurishamibare, bituma umuntu ku giti cye n’abayobozi bafata icyemezo kigamije impinduka mu iterambere.
Nyirimanzi Jean Claude, Umukozi mu ishami rishinzwe gusakaza ubushakashatsi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR: National Institute of Statistics of Rwanda), mu isomo yatanze rijyanye n’amakuru ashingiye ku ibarurishamibare, yasabye abanyamakuru gukora itangazamakuru rigamije iterambere haba ku giti cyabo, igihugu n’abatuye Isi muri rusange.
Yagize ati “mukwiye gukora inkuru muharanira iterambere rirambye, hagarukwa kenshi ku gufasha abaturage kwibukiranya ibibateza imbere. Mukwiye kandi gushaka uburyo bushya bubafasha ndetse bunafasha ababakurikira mu iterambere rirambye…”
Nyirimanzi yongeraho ko inkuru zigamije iterambere rirambye atari iz’ubukungu gusa, ahubwo buri nkuru cyangwa ikiganiro icyo ari icyose cyagombye kugira impinduka zigamije iterambere rirambye, haba ku munyamakuru ubwe ndetse no ku muturage muri rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), Mbungiramihigo Peacemaker, atangaza ko Abanyarwanda bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa no muri gahunda z’iterambere ry’igihugu, ariko bidashobora kugerwaho itangazamakuru ritabigizemo uruhare, kandi byose bishingirwa ku mibare.
Yagize ati “Ntibivugwa mu magambo gusa, bishingirwa ku bipimo, ku mibare,… ni yo mpamvu bisaba ubumenyi bwisumbuye ubwo abantu basanzwe bafite; Abanyamakuru na bo basabwa kugira ubumenyi buhagije kugira ngo batangaze inkuru zifite ireme.”
Mukanziza Pascasie, Umunyamakuru wa Agasaro.com, aganira na Panorama, yadutangarije ko amasomo nyongerabumenyi ndetse n’ubumenyingiro bahabwa mu ibarurishamibare bibafasha kuzamura ubumenyi mu gukora inkuru zishingiye ku ibarurishamibare.
Agira ati “Bizadufasha nk’abanyamakuru kwirinda amakosa amwe n’amwe akorwa mu itangazamakuru cyane cyane ku makuru cyangwa inkuru zishingiye ku ibarurishamibare, ingorabahizi ni uko hari abo ujya gusba imibare ugasanga abagomba kuguha amakuru na bo batabizi neza.”
Mukaneza Marie Ange, Umunyamakuru wa igihe.com, aganira na Panorama, yadutangarije ko akenshi usanga Abanyamakuru baba badasobanukiwe n’inyito zitandukanye, akoreshwa mu ibarurishamibare; nanone kandi hari n’ababa bagomba gutanga amakuru ariko bagatanga atuzuye kuko baba badasobanukiwe neza n’imibare.
Avuga ko hari byinshi agomba kunguka. Agira ati “bizamfasha kurushaho kunoza neza inkuru z’ubukungu kuko ari zo nkunze kwibandaho…”
Ndayishimiye Jean Claude, Umunyamakuru wa Izuba Rirashe, mu kiganiro na Panorama yadutangarije ko ubusanzwe inkuru zirimo ibarurishamibare zikiri nke cyane byaba biterwa n’ubumenyi buke bw’abanyamakuru muri icyo gice.
Ashimishwa no kuba hari ubumenyi yunguka mu uru rwego. Agira ati “ndagira ubumenyi bw’ibanze mu ibarurishamibare, ariko hakwiye andi yimbitse kandi akagera ku banyamakuru benshi kuko aribyo byarushaho gutanga umusaruro munini.”
Abanyamakuru uko ari 30 barimo abagore barindwi (7) bagiye kumara iminsi irindwi, kuva ku wa 30 Ugushyingo kugeza ku wa 6 Ukuboza 2016, hirya no hino mu gihugu bakora inkuru zishingiye ku ibarurishamibare mu rwego rwo kugira ubumenyi bwimbitse mu gushaka, gusesengura no gutangaza amakuru ari muri urwo rwego.
Iki gikorwa Inama Nkuru y’Itangazamakuru iragikora ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishingiye ku ibarurishamibare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).
Rene Anthere Rwanyange
Abanyamakuru bakurikirana amasomo y’ikarishyabwenge ku ibarurishamibare mbere yo kujya gushaka amakuru, kuyasesengura no kuyatangaza. (Photo/Panorama)

Abanyamakuru bakurikirana amasomo y’ikarishyabwenge ku ibarurishamibare mbere yo kujya gushaka amakuru, kuyasesengura no kuyatangaza. (Photo/Panorama)
