Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Abanyarwanda basaga gato miliyoni eshanu babarizwa mu makoperative

COPRORIZ Ntende bikomotse ku buhinzi bw'umuceri biyubakiye Hoteli y'inyenyeri ebyiri.

Kugeza magingo aya mu Rwanda habarurwa amakoperative afite ubuzimagatozi agera ku 9,706 abarurwamo abanyamuryango basaga gato miliyoni eshanu (5,000,028). Ayo makoperative afite umutungo usaga miliyari 47.

Ku wa 6 Nyakanga 2019, ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative, wizihirijwe mu murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, Ikigo k’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA: Rwanda Cooperatives Agency), cyagaragaje ko ayo makoperative asaga ibihumbi ikenda abarirwa mu Kuzigama no kugurizanya, Ubuhinzi n’ubworozi, atunganya umusaruro ndetse n’ay’ubucuruzi n’abaguzi. Hari kandi amakoperative y’ubwikorezi no gutwara abantu, ubukorikori, ubwubatsi, atanga serivisi, ubucukuzi, ubworozi n’uburobyi bw’amafi.

Uretse ayo makoperative 9,706 hari kandi amahuriro 148, impuzamahuriro zirenga 100, koperative ziguriza zigera kuri 447. Imirenge SACCO igera kuri 416 ibarurwamo abanyamuryango bagera kuri 3,100,000 ikaba ifite imari y’igishoro igera kuri miliyari 70. Inguzanyo zimaze gutangwa zigera kuri miliyari 296.

Ubushakashati bwakozwe muri koperative 552 z’ubuhinzi zibanda ku bihingwa byatoranyijwe mu turere 12, bwagaragaje ko abanyamuryango bagiye biyongera ku kigero cya 36 ku ijana, ugereranyije n’uko koperative zitangira byari bimeze. Ikindi kandi imari shingiro yagiye yiyongera kuri 92 ku ijana ugereranyine n’uko byari bimeze mu itangira ryayo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred n’Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe amakoperative, Prof. Harerimana Jean Bosco (Ifoto/Munezero)

Prof. Harelimana Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru wa RCA, avuga ko amakoperative yateye imbere kuko nta munyamuryango muri koperative iyo ari yo yose uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Avuga ko kugira ngo koperative zishobore gutera imbere byatewe n’uko habayeho kuvugurura imiyoborere no kurwanya ba bihemu.

Yakomeje agira ati “Gutera imbere kw’amakoperative byagiye bijyana no kuvugurura amakoperative by’umwihariko ay’abahinzi b’ibirayi. Twanogeje imiyoborere mu makoperative, twinjiza amakoperative mu ikoranabuhanga, ubu rero bizatuma koperative zikomeza gukora neza. Ibi bisaba ubufatanye kandi n’abanyamuryango bakabigiramo inyungu”.

Prof. Harerimana avuga ko Leta yashyizeho uburyo bwo korohereza abanyarwanda gutangiza koperative, by’umwihariko ku bijyanye n’icyangombwa cyo kwemererwa gutangira gisigaye gitangirwa mu minsi itanu mu gihe mu myaka itatu ishize byakorwaga mu minsi 30.

Agira ati “Hashize igihe, ntabwo dukeneye ko abaturage badusanga mu biro ngo baje gushaka ibyangombwa byo gufungura koperative, ahubwo twe tubasanga aho bari bamaze kwishyira hamwe, tukanabafasha mu bujyanama n’ubundi bubafasha. Intego dufite ni uko niba gufungura ikigo bitwara amasaha atandatu, natwe nibyo turi kunoza.”

Mu myaka yashize koperative zakunze kuvugwamo imicungire mibi, abayobozi bazo batorokana amafaranga y’abanyamuryango n’ibindi bibazo bitandukanye.

RCA itangaza ko nko muri Koperative Umurenge SACCO, Abanyamuryango bari barafashemo inguzanyo batinze kwishyura n’ayo banyereje yose hamwe yagerage kuri miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ariko kuri ubu hamaze kugaruzwa akabakaba miliyari eshatu (2.800.000.000Frw). Muri koperative zisanzwe hari haranyerejwe agera hafi kuri miliyari ebyiri (1.900.000.000Frw), hakaba hamaze kugaruzwa miliyoni 220 z’amafaranga y’u Rwanda.

RCA ivuga ko abibye aya mafaranga cyangwa abayanyereje, bagejejwe mu butabera ndetse abayobozi bagaragaweho imiyoborere idashyira imbere inyungu z’abanyaamuryango, bambuwe inshingano hatorwa abo abanyamuryango biyumvamo kandi bazafasha koperative gutera imbere.

Kugeza ubu koperative zicunzwe neza zigera kuri 94 ku ijana, naho 3 ku ijana ziri hagati mu gihe 3 ku ijana zicunzwe nabi.

Ingamba zikomeje gufatwa n’iki kigo harimo gukoresha abacungamutungo babifitiye ubumenyi ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu micungire y’umutungo w’amakoperative.

COPRORIZ-Ntende irashimwa imikorere

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yagaragaje ko koperative zikora neza ari iziteza imbere abanyamuryango bazo. Yagize ati “Koperative zikora neza ni iziteza imbere abanyamuryango bazo, zikarwanya ubukene, zikazamura imibereho myiza y’abanyamuryango bazo. Ukurikije ibikorwa bya koperative COPRORIZ-Ntende ni urugero rwiza rwo kwigirwaho. Ikindi ni uko koperative ari inzira nziza y’iterambere, tukaba dusaba abaturage guhuza imbaraga”.

COPRORIZ Ntende yegukanye igihembo cya Koperative y’indashyikirwa mu 2018/2019 (Ifoto/Munezero)

Perezida wa koperative y’abahinzi b’umuceri ba Ntende, Rugwizangoga Elysée, avuga ko hari ibikorwa byinshi koperative yakoze bikaba bituma buri kwezi binjiza amafaranga miriyoni umunani iyi koperative ikaba yashinzwe mu 2003 ikaba yakunze kwibanda ku gihingwa cy’umuceri.

Yagiye yaguka haba mu bwinshi bw’abanyamuryango n’umusaruro, itangira ihinga ku buso bwa hegitari 60, ifite abanyamuryango bagera kuri 50. Uyu munsi ihinga kuri hegitari 900 n’abanyamuryango 3761.

Bamaze kugera ku bikorwa by’iterambere birimo hoteli y’inyenyeri ebyiri, amakamyo arindwi, ubworozi bw’inkoko aho buri munyamuryango afitemo inkoko 50 ze bwite n’ibindi bikorwa bitandukanye. Yakomeje avuga ko bafite intego yo gukomeza guteza imbere imibereho y’abanyamuryango hibandwa ku kubaka ubushobozi bwabo.

Nta muntu uri mu kiciro cya mbere n’icya kabiri ubarizwa muri Koperative

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yagaragaje ko nta muturage uri mu kiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe uri muri koperative. Yagize ati “Turasaba abaturage kwitabira gukorera muri makoperative. Abanyamuryango b’amakoperative akorera mu karere kacu nta muntu n’umwe ubarizwa mu kiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe”.

Ibyitwa umwanda bibyazwa umusaruro

Mukampazimpaka Christine ni umunyamuryango wa Koperative Innovetion Rugarama, ikora ubukorikori yifashishije ibisigazwa by’ibitenge bimwe bigaragara nkibidafite umumaro   ni mifuniko yafata ndetse bakanifashisha imiheha iba yajugunywe bagakoramo ibintu bitandukanye birimo ibikapu, tapi n’ibindi.

Agira ati “nk’ubu isakoshi ngendana nijyewe wayidondeye iparato ntegura haje abashyitsi ningewe uba wanyikoreye kubwanjye mbona narungutse byinshi mubituma nishimira iyi koperative nuko yankuye mubukene kandi iyi koperative ntanumwenda tugira twatangiye dukoresheje ayacu nubwo tutarabona isoko ryagutse ariko turabyizeye ko tuzagera kure

Yabwiye ko nyuma y’umwaka umwe amaze muri iyi koperative yabonye impinduka zikomeye mu rugo rwe, aho kuri ubu atagisabiriza umugabo we ahubwo bafatanya mu iterambere ry’umuryango wabo.

Ati “Uretse kuba iyo ndi muri koperative mbasha gushyikirana n’abandi nkaba navuga ko yankuye mu bwigunge, ariko kandi ubu ntabwo ngitegera amaboko umugabo wanjye, abana dufatanya kubishyurira mituweri akenshi n’amafaranga y’ishuri ninge uyishyura.”

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities