Nk’uko byagarutsweho mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa bana wizihijwe mu karere ka Burera. Muri ako karere haracyari abana bata ishuri bakajya gukora imirimo ibaha amafaranga yo kwibeshaho rimwe na rimwe bagafatanya n’ababyeyi babo gutunga imiryango.
Bamwe mu banyeshuri bari bararetse kwiga nyuma bakagaruka mu ishuri badutangarije zimwe mu mpamvu zikomeye zituma abana bata ishuri ziganjemo, amakimbirane mu miryango yabo, ubukene bw’ababyeyi n’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi; aho bamwe bacyumva ko umwana agomba gufatanya n’ababyeyi gukora imirimo yo mu rugo akareka kwiga.
Hafashimana ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa kane ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyarungu, mu murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera. Yamaze umwaka wose atiga bitewe n’amakimbirane y’ababyeyi bamubyara, yakuruye ubukene mu rugo.
“Nakuze nsanga Data afite abagore babiri, njyewe nkaba mvuka mu rugo rukuru ariko nkabona ababyeyi banjye bahora barwana bapfa umugore muto wa Papa, kandi nkabona Data akunda mu rugo ruto kurenza Mama wanjye; akatwima ibidutunga n’imirima yose ayambura Mama. Nanjye akanyima ibikoresho byo kujyana ku ishuri maze mpita ndivamo ntangira gushaka amafaranga nkavomera abantu bakampemba, nkatega n’ifuku nkazigurisha nkabona amafaranga yo guha mama kugira ngo tubone icyo turya na barumuna banjye.”
“Nyuma nyuma naje kurigarukamo Mama amaze kuburana na Papa imirima arayimusubiza mbona kugaruka ku ishuri, kuko twari tubonye aho tuzajya tuvana ibidutunga.” Ibyongerwaho na Hafashimana
Iki ni kimwe mu bibazo bihangayikishije ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, kuko abana benshi bata ishuri muri ubu buryo ariko akarere kakaba karashyizeho ingamba zo guhangana n’iki kibazo ndetse ubu abana benshi bakaba baragarutse mu mashuri.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bwana Habyarimana Jean Baptiste, aragira icyo abisobanuraho.
“Iyo ababyeyi bahaye umwana inshingano zo kurera barumuna be, bakamukura mu ishuri, baba bamubuza gutegura uko azarera abo azabyara. Nkubu usanga abana benshi bari ku mihanda bafite iseta bacururizaho ibisheke, kandi ugasanga umubyeyi aramusaba twa dufaranga yacuruje; umwana agatangira gutunga bene nyina. Ibi rero ntabwo tubishyigikiye, ni yo mpamvu tubirwanya twivuye inyuma kandi abenshi bamaze kugaruka mu mashuri.”
Zimwe mu ngamba zashyizweho zo kugarura abana bataye ishuri, harimo kwegera ababyeyi bafite abana bataye amashuri bakaganirizwa, gukora urutonde rw’abantu bakoresha abana imirimo mibi bababeshyeshya amafaranga bakamburwa abo bana bagasubira ku ishuri; Gukora urutonde rw’imiryango ifite amakimbirane bakigishwa imibanire myiza no kwita ku mashuri y’incuke kugira ngo abana bakure bakunda ishuri.
Izi ngamba zikaba zaragize uruhare rukomeye kuko mu bana ibihumbi bitanu bo muri aka karere bari barataye ishuri, abasaga ibihumbi bitatu na magana arindwi bamaze kurigarukamo.
Kuri kibazo cyo gukoresha abana imirimo mibi, abari bitabiriye uyu muhango basobanuriwe ko hari ibihano bizajya bigenerwa umuntu wese ukoreshwa umwana imirimo mibi, nk’uko amabwiriza ya minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo abigena.
“Umubyeyi wese uzakoresha umwana imirimo mibi cyangwa uzagaragarwaho kutita ku nshingano ze bigatuma umwana we cyangwa uwo arera akoreshwa imirimo mibi, azahanishwa ibihano birimo Kwihanangirizwa mu ruhame mu nama y’umudugudu cyangwa ku muganda, kugawa mu ruhame mu nama y’umudugudu cyangwa mu muganda no gucibwa amande angana n’ibihumbi icumi (10000frw) n’ubuyobozi bw’umudugudu. Naho ku mukoresha uzakoresha umwana imirimo mibi azahanishwa amande ari hagati y’ibihumbi mirongo itanu (50000frw) n’ibihumbi ijana (100,000frw)”.
Umuhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ku rwego rw’akarere ka burera, witabiriwe kandi n’Umuryango utegamiye kuri Leta “Winrock” ukurikirana uburenganzira bw’umwana; wizihijwe ku wa 30/6/2016 ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uburere bwiza ni umusingi w’ejo heza h’umwana”.
Pascy

Hakanewe uruhare rwa buri wese kugira ngo abana bose bagane ishuri

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bwana Habyarimana Jean Baptiste
