Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Patrick Karuretwa, amuha ipeti rya Brigadier General, n’inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.
Col Karuretwa mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru. Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika; guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.
Brig. Gen. Karuretwa ubusanzwe ni umunyamategeko, kuko yaminuje muri Kaminuza y’ Rwanda mu 2000 mbere yo gukomereza muri The Fletcher School at Tufts University, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; aho yakuye Masters mu mategeko mpuzamahanga.
Muri iyi kaminuza kandi hagati y’umwaka wa 2008-2009 yahize amasomo ajyanye n’Umutekano Mpuzamahanga, hamwe n’Umutekano wa muntu.
Yamaze kandi imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika, ku myanya itandukanye. Bwa mbere kuva muri Nyakanga 2011 kugera muri Werurwe 2016, yari Umujyanama mu by’umutekan; Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, yari Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.
Col Patrick Karuretwa amaze imyaka 19 mu gisirikare cy’u Rwanda; Mu Ugushyingo 2019 yari yazamuwe mu ntera, ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.
Nkubiri Robert
